Kigali Marriot Hotel yatanze ikaze kubayigana

Kigali Marriot Hotel ni imwe mu mahoteli akomeye mu Mujyi wa Kigali izakira abashyitsi bazitabira inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika izabera mu Rwanda kuva tariki ya 10 Nyakanga 2016 kugera ku ya 18 Nyakanga 2016.

Nyuma y’imyaka irindwi umushinga wo kubaka iyi hoteli utangiye, kuri uyu wa Kane nibwo yafunguwe ku mugaragaro mu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Ingabo, Kabarebe James, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere(RDB), Dr Francis Gatare.

Umuyobozi wa RDB,Dr Francis Gatare,yabwiye itangazamakuru ko kuba Kigali Marriot Hotel ifunguwe ku mugaragaro ari ikimenyetso kigaragaza ukwihaza ku bijyanye n’ibyumba by’amahoteli bikenewe mu Rwanda.

Yavuze ko abanyamahoteli n’abayakoramo bamaze igihe batozwa gutanga serivisi nziza, abasaba gukomeza uwo muco mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo mu Rwanda hateranire inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Kigali Marriot Hotel,ni hoteli y’inyenyeri eshanu iri ku rwego mpuzamahanga,ikaba ari iya kompanyi Marriot Hotels itanga serivisi z’amahoteli.

Iyi kompanyi ifite icyicaro i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri 2013 yari ifite amahoteli arenga 500 hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Kigali Marriot Hotel, Peter Mukulu, yavuze ko bashimishijwe no gufungura iyi hoteli kuko ari yo ya Marriot ya mbere yubatswe mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Yagaragaje ko iyi hoteli y’amagorofa atanu ifite ibyumba 254 byo kuraramo, ikaba ishobora gucumbikira abantu bagera kuri 320, ibyumba 10 byo gukoreramo inama kuva ku byakira abantu 50 kugera kuri 650, na parikingi y’imyanya 120.

Byitezwe ko Radisson Blu Hotel& Convention Center, ari na yo izakira inama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika,yo ifungurwa kuri uyu wa Gatanu.

Gahunda ihari muri iki gihe ni uko hakongerwa ibyumba by’amahoteli bikaba nibura 13,800 mu mwaka wa 2017 bivuye ku bisaga 8000 hirya no hino mu gihugu.

Kigali Marriot Hotel yatashywe ku mugaragaro

Abakozi ba Kigali Marriot Hotel

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango

Umuhango wo gufungura Kigali Marriot Hotel witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu

Abitabiriye basusurukijwe n’imbyino gakondo

Peter Mukul, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Kigali Marriot Hotel

Dr Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru wa RDB

Ibumoso ni Emmnauel Hategeka, Umunyamabanga Uhoraho muri Minicom, Minisitiri Kanimba na Minisitiri James Kabare

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *