Bobi Wine ubwo yasuraga Dr. Besigye iwe mu rugo
Umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cy’ubugande, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine kuri uyu wa mbere yasuye umwe mubahoze bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu cya Uganda muri uyu mwaka wa 2016 akaba yarahoze ari n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Forum for Democratic Change (FDC) Dr. Kizza Besigye ufungiye muri gereza ya luzira aho ashinjwa kugambanira igihugu.

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yavuze ko yasuye Besigye kandi nawe akaba yarishimiye kumubona.

Bobi Wine yatangaje ko Besigye ameze neza akomeye kandi ko mugihe yamusuraga bagiranye ibiganiro birebana na gahunda za guverinoma ya Uganda.

Yagize ati: “Ejo nasuye Dr. Besigye muri Gereza ya Luzira, yishimiye kumbona njye n’abo twari kumwe, ameze neza kandi arakomeye ikirenze kuri ibyo afite ikizere. Twaganiriye ku buro bwagutse kuri gahunda za leta y’igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati: “iyo uhisemo kwitandukanya n’ubutegetsi, ugomba kuba ubarizwa ahantu habiri, mu rugo rwawe cyangwa muri gereza gusa ibi ntibyakagombye kuguca intege zo gushak ubwigenge cyangwa ubutabera.”

Yakomeje avuga ko atari ikibazo kuba waba uturuka mu ishyaka iryo ari ryo ryose ko icyangombwa ari uguharanira kubohora igihugu cyawe iby’amashyaka bikabaho mu gihe hari umwuka mwiza aho buri wese aba angana n’undi imbere y’amategeko.