Covid-19: Ubuharike mu miryango y’abashakanye bwariyongereye

Bamwe mu bagore batuye  mu karere ka Karongi bavuga ko mu bibazo bibahangayikishije cyane harimo ubuharike bukabije  bwarushijeho gukaza umurego mu ri ikigihe cya Covid-19 , ibi bikaba biri mu mpamvu ziri gutuma ingo  zisenyuka.

Aganira n’ikinyamakuru  imena news.com  , Anonciata   Mukandizihiwe  wo mu karere ka Karongi  mu murenge  Rugabano  mu kagali   ka Mukimba  umudugudu  wa Rugabano   , avuga  ko  muri  iki  gihe cya  coronavirusi  ingo nyinshi  zasenyutse kubera amakimbirane  yahato na hato yo mu miryango.

Yongeyeho  ko nk’umwe mubashinzwe  SNF mu murenge  , yabonye  ibibazo byinshi by’abaturage  bijyane  nubuharike mungo  zabashakanye.

Si uyu wenyine   ufite iki kibazo kuko guharikwa bisa  n’ibimaze kumenyerwa  muri aka gace , bamwe mu baharikwa bagahitamo kubiceceka ntibirirwe babigeza mu nzego z’ubuyobozi.

Nyirabahirebose  Claudine  ufite  imyaka 32 ,  washakanye  na  Nizeyimana  Claude  babyarana  abana  batatu   kuri ubu  bakaba  bamaze   imyaka igera kuri  7 batabana   nyuma y’uko  amusabye ko basezerana imbere y’amategeko akamutera utwatsi.

Yagize  ati “Umugabo twabanye  tutarasezeranye  mubyarira  abana batatu musaba ko twasezerana  nawe ambwira ko kugirango  bikorwe     ngomba kubanza  kumugurira  inka y’ishashi  hiyongereyeho n’igare .

Nakomeje  kumwinginga  mwereka ko  ibyo twazabikora twitonze  kuko twari  tugeze mubihe bibi bya corona virusi  , ambwirako bitashoboka  ndetse ko agiye kuba yigendeye nazabibona  nkamubwira  akagaruka tugasezerana ” .

Uwicyeza   Marie  Anne   utuye  mu kagari  ka Rufungo  mu murenge wa Rugabano  ,   yemeza ko nawe  yahuye ni’kibazo  cyuwo bashakanye  bakaza gutandukana   muri  ibi bihe bya  Corona  virusi  nyuma  yo  kumutegeka  ko agomba  kumuha  amafaranga  y’u Rwanda   ibihumbi 80  akigurira igare , atayamuhaye bihinduka urwitwazo rwo guhambira utwe arigendera.

Yagize ati “Yanshatse ho impamvu yagira urwitwazo  maze antegeka kumuha amafaranga  ibihumbi 80 abyita ibyo kugura igare  kandi yari azi neza ko ntari buyabure  bitewe  n’uturimo  tubyara inyungu nikorera byo gushakisha , mubwiye ko yaba yihanganye  tukazabigenera  umwanya wabyo  ahita  yigendera”.

Yongeyeho   ati “Yantanye  abana babiri ,  umuto yari akiri  uruhinja  rw’icyumweru  noneho  mu bihe bitari byoroshye  bya ‘ Guma Murugo’  ngerageje  kumusaba ibitunga  abana  ansubiza   ko  ntaruzuza  inshingano zo kumuha  amafaranga yansabye  ari nayo mpamvu  ntacyo  yanyoherereza kimfasha ’’.

Mukase Valentine  umuyobozi w’akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage , yemeza ko icyo kibazo cyubuharike  gihari  ,  ariko  ko bakangurira  abaturage bose  kubana mu mahoro , n’ahagaragaye amakimbirane bakihutira kumenyesha  inzego z’ubuyobozi ,  by’umwihariko  imiryango y’abashakanye bakabana  muburyo  bwemewe n’amategeko  babanje gusezerana  ndetse ko abataratera iyo ntambwe  babibakangurira.

Mukase Valentine  umuyobozi w’akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Yakomeje  agaragaza ko binakurura imirire mibi y’abana kuko baba batabonye ibibahaza.

Uretse kuba iki kibazo giteza amakimbirane n’imibereho mibi mu miryango , kinatuma n’ubwiyongere  bw’abaturage  bukomeza kuzamuka cyane.

 

 

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *