Ethiopia yatangaje umunsi w’icyunamo

Inteko ishingamategeko ya Ethiopia yatangaje umunsi w’icyunamo hibukwa abapfiriye mu mpanuka y’indege ya kompanyi y’indege ya Ethiopian Airlines.

Abagenzi baturuka mu bihugu birenga 30 ni bo ku cyumweru bari bari mu ndege ya kompanyi Ethiopian Airlines yavaga mu murwa mukuru Addis-Abeba wa Ethiopia yerekeza i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, yakoze impanuka imaze iminota micye ihagurutse ,ndetse abari bayirimo 157 bose barapfuye .

Amakuru avuga ko mu bapfuye harimo n’Umunyarwanda watangajwe ko yitwa Jackson Musoni ndetse n’abakozi 19 b’umuryango w’abibumbye.

Mu bandi batangajwe bazize iyo mpanuka, harimo abadogiteri, abarimu ba kaminuza ndetse n’umwanditsi uzwi cyane wo muri Nigeria, Pius Adesanmi.

Anton Hrnko, umudepite wo muri Slovakiya, yemeje ko umugore we n’abana babo babiri na bo bari bari muri iyo ndege yakoze impanuka.

Abiy Ahmed, minisitiri w’intebe wa Ethiopia, yasezeranyije gutangaza ibizava mu iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

Igikorwa cy’iperereza kiyobowe n’abategetsi ba Ethiopia bafatanyije n’amatsinda y’impuguke ziturutse muri kompanyi ikora indege ya Boeing ndetse n’urwego rw’igihugu rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rukora iperereza ku mpanuka z’ubwikorezi bw’indege za gisivile.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *