Kirehe:Abaturage basabwe gutangira amakuru ku gihe

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yasabye abatuye muri aka karere kujya bayiha amakuru ku gihe yatuma ikumira no gufata abakoze ibinyuranije n’amategeko nk’ubujura ndetse ikabasha gufata ibyibwe.

Ubu butumwa yabutanze ku itariki 27 Kamena mu nama yagiranye n’ibihumbi by’abatuye mu murenge wa Nyamugali.

Mu byaganiriweho harimo kwibutsa abagize Komite zo kwicungira umutekano kwita ku nshingano zabo, gukangurira abitabiriye iyo nama gukora amarondo neza, no kubasaba gutanga amakuru ku gihe nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ibyaha birimo ubujura bw’inka n’itundwa ry’ibiyobyabwenge.

Kirehe ifatwa nk’imwe mu nzira zikoreshwa n’abatunda ibiyobyabwenge babyinjiza mu gihugu babivanye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ibigafatirwamo bikaba ahanini bicishwa mu murenge wa Nyamugali kubera ko wegeranye na Tanzaniya.

SP Rutaremara yavuze ko hari inka zibwe mu bihe bitandukanye muri aka karere, kandi ko inyinshi muri zo zibwe muri Nyamugali, aho mu byumweru bibiri bishize hafashwe abantu umunani bacyekwa gukora ubwo bujura.

Mu bakurikiranyweho gukora iki cyaha hakaba harimo Sikubwabo Phocas na Ngabo Emmanuel, aba bombi bakaba barafatiwe mu cyuho ku itariki 15 Kamena barongoye inka eshatu bari bibye.

Aganira n’abo baturage, SP Rutaremara yababwiye ati,”Muri abafatanyabikorwa mu kubumbatira amahoro n’umutekano. Ni yo mpamvu hashyizweho Komite zo kwicungira umutekano zibunganira mu gushyiraho ingamba zo gufatanya na Polisi y’u Rwanda gukumira no kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira iterambere n’imibereho myiza yanyu.”

Yakomeje ababwira ati,”Abishora mu biyobyabwenge murabazi neza. Bamwe muri bo ni abaturanyi banyu, abavandimwe n’inshuti zanyu, ndetse n’ahandi. Ntimukabahishire, ahubwo mujye mutanga amakuru y’ibikorwa byabo kugira ngo hakumirwe ingaruka zo kubyishoramo”.

SP Rutaremara yaboneyeho kubashimira kubera ubufatanye bwabo mu gihe hakorwaga iperereza ku bujura bw’inka, iyo mikoranire myiza yabo na Polisi y’u Rwanda ikaba iri mu byatumye hafatwa bariya umunani.

Mu mirenge ya Mahama, Nyamugali na Nyarubuye hibwe inka zigera ku 103 mu bihe bitandukanye, muri zo 53 zikaba zarafashwe zisubizwa benezo.

Yabasabye kujya batanga amakuru ku gihe y’abishora mu biyobyabwenge biganjemo abo muri Nyamugali babyinjiza mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe.

Yabibukije kandi gukora amarondo neza kugira ngo bakumire ibyaha bikorwa mu ijoro birimo ubujura no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro cyihariye, SP Rutaremara yagize ati,”Dushyira imbaraga mu gukangurira abantu kugira uruhare mu kubumbatira umutekano batahura, bakumira kandi barwanya ibyaha, kandi tubasobanurira ko ari inshingano za buri wese hagamijwe kugira ngo umutekano urusheho gusigasirwa.”

Yavuze ko iperereza ryagaragaje ko bamwe mu bibwe inka bicecekeye ntibabimenyesha Polisi y’u Rwanda, ibi kuri we bikaba biri mu bituma inka zibwe zidafatwa vuba.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *