Imigambi y’Abafaransa yarabapfubanye:Tom NDAHIRO

Bamwe mu basirikare b’Ubufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994/(Foto:Internet)
Bamwe mu basirikare b’Ubufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994/(Foto:Internet)

Umunyamateka akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ndahiro Tom, avuga ko ubwo Abafaransa boherezwaga mu Rwanda bari bahawe itegeko ryo guhiga ibirindiro by’Inkotanyi bagahangana nazo mu rwego rwo gufasha Leta y’abatabazi

Avuga ko ubwo abafaransa bageraga mu Rwanda bari barahawe umukoro wo gukorana n’ubuyobozi basanze mu gihe umuryango mpuzamahanga wari wabahaye inshingano zo gutabara.

Ati “bageze mu Rwanda mu matariki 19-20 Kamena 1994 ONU itarabyemeza ariko binjiye mu Rwanda ku buryo buzwi tariki ya 24 Kamena, abari bari Kabgayi no mu Ruhango muziko Inkotanyi zatangiye kwimura abantu zibajyana mu Bugesera kuko indege z’abafaransa zari zatangiye kujagajaga zone y’Inkotanyi cyokora ntibabone ibirindiro byazo ”.

Abafaransa ngo baza bari barahawe icyo yise mu rurimi rw’igifaransa ‘ordre d’operation’ ngo bakaba bari babwiwe ko bagenda bagakorana n’ubuyobozi basanzeho burimo abasirikari n’abasiviri

“uvuze ngo ugiye gutabara abantu ariko ukabwira abantu ngo mugende mukorane na Leta ikora Jenoside! Umuntu ashobora kwibaza ngo wenda ntibishoboka, hato mu myaka ya kera umuntu azavuga ko ari ibisazi ariko niko bababwiye, mugende muzasanga abasirikare ba Leta, n’abayobozi ba gisiviri babakire mukorane nabo!”

Akomeza avuga ko tariki ya 21-6 umuntu witwa Koushner yari yavuganye na Bruno Delaye aho yamubwiye ko bagiye bakwiye kugenda bagatabara abatutsi, ndetse akababuza gushotora Inkotanyi ahubwo ko bazakorana nazo kugira ngo bakureho amateka ya kera, ariko ngo babirenzeho.

Ndahiro akomeza avuga ko tariki ya 22 Gicurasi 1994 ubwo hari hashize umunsi umwe Inkotanyi zifashe Kanombe, Sindikubwabo yandikiye Mitterand amubwira ko amushimira ko Ubufaransa bwabashyigikiye mu buryo bwose, ibi ngo bikaba bigaragaza ko ibyo bakoze bitaje bitunguranye.

Akomeza avuga ko nyuma yo kumva ko Kanombe yafashwe hatangiye kuba inama zahuje Abanyarwanda n’imiryango (ONG) mu Bufaransa, aho babazaga icyo bakora ngo barokore abanyarwanda kandi ngo abanyarwanda bavugwaga aha abatutsi ntago bari mo kuko umunyarwanda ku bakoze Jenoside byavugaga abahutu gusa.

Kugira ngo gahunda yo gukwiza ingengabitekerezo igerweho neza ngo abafaransa baricaye bashyiraho komite y’abantu banyuranye yo kwiga uburyo bava mu kibazo.

Ati “barimo bavuga bati dufite ikibazo, ishusho yacu yarahindanye turitwa abicanyi, tubigenze gute? Bakora inyandiko yavuye mu nama yabo yamaze hafi iminsi 15 bavanamo ko bagomba gukoresha abantu bamwe bakazafasha gutunganya ishusho yabo”

Aha ngo bemeje ko aho abanyamakuru babo bose bari bazakoreshwa ndetse bakanafashwa kujya mu mahanga bakabonayo akazi ariko bakora akazi ko ku kubarwanirira intambara y’ibyo nabo bemera.

Ndahiro akomeza avuga ko hari “Umunyamakuru w’Interahamwe mu bitekerezo no mu mikorere”, akaba ari umunya Canada witwa Jude River, ngo yanditse bikaza gushyigikirwa n’umuryango Human Rights, avuga ko Inkotanyi n’abatutsi ari bo nyirabayazana wa Jenoside.

Ati “Uwo munyamakuru yanditse avuga ko abakoze Jenoside bari mu kuri, kuko ngo bari bafite ubwoba bw’abashyigikiye Inkotanyi n’ibyitso byazo.”

Ndahiro avuga ko abafaransa bagerageza kwirengagiza ukuri kandi ngo mu bikorwa byose bya Leta yateguye ikanakora jenoside barabaga bafite ubufasha batanga kuko mu mwaka wa 1993 hari uwoherejwe mu Rwanda azanwe no kunga abahutu bose batumvaga igisobanuro cy’umwanzi wabo.

Tom Ndahiro yatanze ingero nyinshi ku ibibwa ry’ingengabitekerezo, avuga ko icyivugo cy’ishyaka CDR ‘Turi maso’, gihwanye n’izina ‘Imbonerakure’ ry’urubyiruko rwa CNDD-FDD ibi akaba yabyemeje abishingiye ku mateka y’itegurwa rya Jenoside yakorewe abatutsi hagati y’Abanyarwanda n’Abarundi.

Mu mu mategeko 10 y’abahutu yashyizweho mu Kuboza k’umwaka wa 1990, irya 10 ngo ryasabaga abahutu bo mu Rwanda n’abo mu mahanga gushyira hamwe no kurwanya Abatutsi, nabwo batari abo mu Rwanda gusa ahubwo ari abo mu karere ruherereyemo.

Nyuma y’imyaka ibiri ayo mategeko agiyeho, ngo ubuyobozi bw’ingabo za EX-FAR bwashyizeho igisobanuro cy’umwanzi bagomba kurwanya uwo ari we, buvuga ko ari umututsi wo mu gihugu imbere, impunzi z’abatutsi ndetse n’abatutsi bose bo mu karere u Rwanda ruherereyemo, bitwa amazina atandukanye ya Hima, Kalenjin, Masai n’abandi dore ko ikinyamakuru Kangura aya mategeko yanditswe mo cyagurishwaga mu bihugu byo mu Karere birimo Kongo n’Uburundi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *