Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ibihumbi 250 zirushyinguyemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo Tshisekedi uri mu Rwanda aho yitabiriye inama y’Abayobozi b’Ibigo byo muri Afurika, Africa CEO, yasuye urwibutso rwa Gisozi.

Yari aherekejwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’Ibidukikije, Vincent Biruta n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana.

Kuri uru rwibutso, yatambagijwe ibice byose birugize, asobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi aho mu gihe cy’iminsi ijana abarenga miliyoni bishwe bazizwa uko bavutse.

Yashyize indabo ku mva zishyunguyemo inzirakarengane ndetse afata n’umunota wo kwibuka abazize aya mahano ya Jenoside.

Ni ku nshuro ya mbere Tshisekedi asuye u Rwanda kuva muri Mutarama uyu mwaka yarahirira kuyobora RDC.

Perezida Tshisekedi asuhuza Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance
Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane ibihumbi 250 zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *