Perezida wa Repubulika yakoze impinduka zitandukanye muri Guverinoma

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga nk’uko ryavuguruwe muri 2015, none ku wa 04 Ugushyingo 2019 yashyize abayobozi bakuru bashya mu myanya itandukanye.

Dr Vincent Biruta wari usanzwe ayobora Minisiteri y’Ibidukikije, ubu ni we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba asimbuye Dr Richard Sezibera.
Minisiteri y’Ibidukikije yahise ihabwa Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc wari usanzwe  ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.

Mu yindi myanya yashyizwemo abayobozi bashya ni nka Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yongeye gushingwa nyuma yuko yari yaravanyweho ubwo yayoborwaga muri icyo gihe na  Sheikh Musa Fazil Harerimana ,  ikaba yahawe kuyoborwa  na Gen Patrick Nyamvumba wari usanzwe  ari Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Minisitiri wa Siporo (Umuco wimuriwe muri Minisiteri y’urubyiruko)yagizwe , Aurore Mimosa Munyangaju wari usanzwe ayobora Sosiyete y’Ubwishingizi ya SONARWA.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyize mu myanya abanyamabanga ba leta n’abahoraho muburyo bukurikira:

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ni Edouard Bamporiki wari usanzwe ayobora Itorero ry’igihugu , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage agirwa  Ignacienne Nyirarukundo wari Depite.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ni Assoumpta Ingabire, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri ya Siporo yabaye  Didier Shema Maboko.

Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yabaye  Samuel Dusengimana.

Hari n’abayobozi bakuru barimo Dr Rose Mukankomeje wigeze kuyobora ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu ngishwanama rw’Inararibonye ni Tito Rutaremara wari Senateri, Mark Kabandana nawe akaba yagizwe umwe mu bagize Urwego rw’Igihugu ngishwanama.

JPEG - 80.1 kb
Gen. Patrick Nyamvumba yagizwe Minisitiri w’Umutekano 
JPEG - 202.6 kb
Aurore Mimosa Munyangaju yagizwe Minisitiri wa Siporo

Minisitiri Dr Biruta Vincent yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga asimbuye Dr Sezibera Richard

Depite Nyirarukundo Ignatienne yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage

Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya wari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya yagizwe Minisitiri w’Ibidukikije

Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ingabire Assumpta

Minisiteri y’Urubyiruko yongewemo n’Umuco yahawe Minisitiri Rosemary Mbabazi

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju

Dr. Rose Mukankomeje yahawe kuyobora HEC

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Didier Shema Maboko

Tito Rutaremara yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage, Dusengiyumva Samuel

Edouard Bamporiki wari usanzwe ari Perezida w’Itorero ry’Igihugu yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *