Imbwa yo muri Colombia yashyiriweho intego yo guhigishwa uruhindu

Imbwa yo muri Colombia yashoboye guhunahuna igatahura ibiyobyabwenge ifatanyije n’ishami ry’abapolisi rirwanya ibiyobyabwenge, yahungishijwe kugira ngo icungirwe umutekano.

Amakuru y’ubutasi aravuga ko itsinda ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge rizwi nka Urabeños, ryategeye ibihumbi 70 by’amadolari y’Amerika umuntu wese uzarizanira umutwe w’iyi mbwa ikomoko mu Budage. Iyi mbwa yatahuye ibiyobyabwenge bya kokayine by’iri tsinda bipima toni 10. Itsinda rya Urabeños rifatwa nkaho ari ryo rikaze cyane mu matsinda yose y’abacuruza ibiyobyabwenge yo mu gihugu cya Colombia. Iyi mbwa izwi ku izina rya Sombra (bishatse kuvuga umwijima) yakuwe mu ndiri y’iri tsinda ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ihungishirizwa ku kibuga cy’indege cya Bogotá, umurwa mukuru wa Colombia. Iki kibuga mpuzamahanga cy’indege gifatwa nk’igifite umutekano kurusha aho iri tsinda rikorera cyane. nike air max 180 shoe 615287 100 white orange jungle Ariko nubwo yahungishirijwe i Bogotá, polisi ikomeje gukaza umutekano wayo. Usibye umupolisi umwe usanzwe uba ari kumwe nayo, yongerewe abandi bapolisi bazajya bayiherekeza igihe yagiye guhiga ibiyobyabwenge, mu rwego rwo gukaza umutekano wayo. puma by r hanna creeper bianco femmina Iyi mbwa ni icyorezo ku bacuruza ibiyobyabwenge Iyi mbwa yitwa Sombra ifite imyaka 6 y’amavuko. Yakoze ibikorwa byo guhiga ibiyobyabwenge ku byambu byo ku nkengero y’inyanjya ya Atlantika. air max 95 nere donna Nko mu mujyi wa Turbo, aho toni za kokayine zipakirirwa mu bwato bugendera ku muvuduko wo hejuru – rimwe na rimwe zigatwarwa mu bwato bunyura mu nsi y’inyanja – zoherejwe muri Amerika yo hagati no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Sombra yahishuye toni 5 n’ibiro 300 bya kokayine muri uyu mujyi wa Turbo, ndetse mu minsi ishize yatahuye izindi toni 4 zahishwe mu byuma by’imodoka byari bigiye koherezwa mu mahanga. nike air max 90 essential bleue chaussures baskets homme chausport

Sombra imaze gukora ibikorwa birenga 300 byo gufata ibiyobyabwenge ifatanyije na polisi
Dairo Antonio Úsuga uzwi nanone nka Otoniel, ni we ukuriye itsinda Urabeños ry’abacuruza ibiyobyabwenge riri gushakisha uruhindu iyi mbwa. adidas cloudfoam racer tr sneaker men s men s shoes dsw Ari ku rutonde rw’abashakishwa cyane rw’igihugu cya Colombia. nike homme air max 97 ultra gris rouge indo Birasanzwe kuri iri tsinda rya Urabeños gutanga amafaranga ngo ryikize uwo ari we wese uribangamiye. Mu mwaka wa 2012, polisi yatahuye amatangazo yashyizweho umukono n’iri tsinda ategera amadolari 500 y’Amerika umuntu wese uzica umupolisi. Aka kayabo iri tsinda noneho riri gutanga ku muntu wese uzarikiza iyi mbwa Sombra, karaca amarenga y’igihombo amazuru yayo ahunahuna cyane yateje iri tsinda. Iyi mbwa Sombra yatangiye gukorana n’ishami rya polisi ya Colombia rirwanya ibiyobyabwenge kuva ikiri ikibwana.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *