Perezida Samba Panza yashimiye anasezera ingabo z’u Rwanda zamurinze neza akiri perezida

Uwari Perezida w’inzibacyuho wa Centrafrique, Madamu Catherine Samba Panza yashimiye ingabo z’u Rwanda ikinyabupfura n’ubunyamwuga zagaragaje mu gihugu cya Centrafrique. Ibi yabivuze ubwo yasezeraga ku basirikare b’u Rwanda iwe aho atuye ahitwa OUANGO, mu mujyi wa Bangui.

csm_FORMER_CAR_PRESIDENT_79e93fc614

Madamu Catherine Samba Panza yari yateguye umuhango wo gusezera ku Ngabo z’u Rwanda abashimira uburyo bamurindiye umutekano hamwe na guverinoma yari ayoboye mu gihe cy’inzibacyuho muri Santrafrique. Yagize ati “ Twaciye mu bihe bikomeye, ariko sinigeze ncika intege na rimwe kubera ko numvaga ndinzwe n’abasirikare bafite ikinyabupfura, bakunda akazi kabo kandi bakagakora kinyamwuga”. Yaboneyeho gushimira Guverinoma y’u Rwanda uburyo ikomeje gufasha igihugu cya Centrafrique.

Amabwiriza aturuka mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Loni muri Centrafrique (MINUSCA)  avuga ko guhera tariki 1 Kamena 2016 Ingabo z’u Rwanda zizahagarika gucungira umutekano mu buryo bw’umwihariko Madamu Samba Panza.

????????????????????????????????????

Mu ijambo yavuze, Umugaba uyoboye Ingabo za Batayo ya 3 y’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, Lt Col Claver Kirenga yashimiye  Perezida Samba Panza ku bw’igikorwa cyo kubashimira yateguye. Yanamushimiye ubufatanye bwatumye ingabo z’u Rwanda zitunganya akazi zari zishinzwe ko kumurinda ari Perezida w’inzibacyuho ndetse na nyuma y’aho.

????????????????????????????????????

Ingabo z’u Rwanda zirinda ibice bitandukanye by’umujyi wa Bangui, banashinzwe kurinda umukuru w’igihugu hamwe n’ibikorwa remezo by’ingenzi mu mujyi wa Bangui.  Ingabo z’u Rwanda zifite n’ibitaro bya gisirikare bikora mu rwego rw’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).  Ibyo bitaro bikorera mu mujyi wa Bria uherereye mu Burasirazuba bwa Centrafrique.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *