Bazeye na Abega bahoze muri FDLR basabiwe gufungwa iminsi 30 y’ agateganyo

Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda bwasabiye Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamara na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye bari mu mutwe wa FDLR gufungwa iminsi 30. Kuri uyu wa 8 Mata 2019 nibwo bagejejwe imbere y’ urukiko.

Abega na Bazeye bakurikiranyweho ibyaha birimo kuba bari abayobozi ba FDLR no kugira uruhare mu bikorwa by’ ubwicanyi abarwanyi b’ uyu mutwe bakoreye mu Rwanda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Gukora ibikorwa by’ iterabwoba, Kugirana umubano n’ amahanga bagamije gutegura intambara, Kurema umutwe w’ abarwanyi utemewe no gufata abagore ku ngufu.

Bazeye yemereye urukiko ko hari inyandiko yakwirakwije ku bitero byagabwe mu Rwanda no muri Kongo kuko yari umwanditsi mukuru w’ Ikinyamakuru Ijwi rya Rubanda ari nabyo byatumye aba umuvugizi wa FDLR.

Yisobanuye avuga ko ibyo yakoze byose yabikoze mu izina rya FDLR kuko yari umukozi wayo. Akomeza avuga ko yari aziko FDLR ari umutwe wa politiki atari umutwe w’ iterabwoba.

Nsekanabo Jean Pierre we yemeye ko hari ibitero bya FDLR yagiye agaragaramo ariko avuga ko nta ruhare rutaziguye yabigizemo.

Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda bwabasabiye gufungwa iminsi 30 buvuga ko barekuwe byabangamira iperereza rikiri gukorwa ku byaha baregwa.

LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR, umutwe urimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu mpera z’ umwaka ushize wa 2018.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *