Ibihugu by’Uburayi bigiye gufasha impunzi z’Abarundi

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi watanze amafaranga angana na miliyoni 12.2 z’amayero (Euro) agenewe gufasha imbabare ziri mumakambi y’impunzi z’abarundi.

 

JPEG - 24.3 kb
impunzi z’abarundi

Nkuko itangazo ry’uwo muryango ribivuga ayo mafaranga akaba aje yiyongera kuzindi miliyoni 10 z’amafaranga y’amanyaburayi uwo muryango wari umaze gutanga.

Christos Stylianides, ushinzwe imfashanyo mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, yavuze ko uwo muryango wiyemeje gufasha abarundi mu bibazo bitandukanye barimo.

Iyo mfashanyo ikaba ije gufasha ibihugu bisanzwe bicumbitsemo izo mpunzi. Tanzaniya, akaba ari cyo gihugu cyakiriye impunzi nyinshi, aho mu nkambi imwe gusa ya Nyarugusu, irimo abasaga 140.000 by’impunzi z’abarundi.

Kuva mu kwezi kwa gatanu ko mu mwaka ushize, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi umaze gutanga amafaranga agera ku miliyoni 36.2 z’amafaranga y’iburayi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *