ITANGAZO RIGENEWE ABAYOBOKE BA UDPR

ISHYAKA RIHARANIRA UBUMWE BW’ABANYARWANDA NA DEMOKARASI DEMOCRATIC UNION OF RWANDAN PEOPLE UNION DEMOCRATIQUE DU PEUPLE RWANDAIS B.P:83 Kigali/Rwanda; Tel:(+250)788636734 ITANGAZO RIGENEWE ABAYOBOKE BA UDPR Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni mu 1994; Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), buramenyesha Abayoboke baryo n’Inshuti zabo ko muri iki gihe cy’icyunamo bwifatanyije n’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi babuze ababo bamwe bashavujwe cyane no kuba bataramenya aho imibiri y’ababo baguye ngo bayishyingure mu cyubahiro; ubuyobozi bwa UDPR bwifuje kubagezaho ubutumwa bw’ihumure no kubafata mu mugongo muri ibi bihe bikomeye. coque iphone X Ishyaka UDPR ryifatanyije kandi n’Abanyarwanda bose n’inshuti zabo bababajwe na jenoside yakorewe Abatutsi kandi baharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda ndetse no mu isi yose. coque huawei livraison rapide Ishyaka UDPR rirakanguriri by’umwihariko abayoboke baryo:

  • Kwitabira no kugira uruhare rufatika mu bikorwa byose byo kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hagamijwe gufata mu mugongo, guhumuriza no kwitanga bitabira ibikorwa byo kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, gusura no gufata neza inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi
  • Kurwanya ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside aho biva bikagera
  • kurwanya ihakana n’ipfobya bya jenoside yakorewe Abatutsi no kuvuguruza ababikora;

Ishyaka UDPR rizakomeza gushyigikira ibikorwa byose bigamije: Kwimakaza ubutabera bushyitse no gushishikariza amahanga kugira amategeko akumira jenoside no kuba intanga rugero mu uguhana icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha bishingiye ku ihakana n’ipfobya byayo. coque iphone outlet shop   Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi, rizakomeza kwimakaza amahame y’ubumwe n’ubwiyunge na gahunda ya Ndi Umunyarwanda hagamijwe kubaka umuryango nyarwanda wuje ubumuntu n’amahoro.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *