Kubura abaguzi mu isoko bituma batareka ubucuruzi bwo mu muhanda

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi butemewe buzwi nk’ubuzunguzayi bahawe igishoro n’ahantu ho gukorera ariko banze kubuvamo ngo bajye gukorera mu isoko bubakiwe.

Nyiramana Véstine ni umudamu w’imyaka 38,umaze imyaka 7 mu kazi k’ubuzunguzayi. Yemeza ko kamufatiye runini kuko abasha kugaburira abana be 4 ndetse akanabishyurira amafranga y’ishuri.

Agira ati ‘’ akazi k’ubuzunguzayi nkamazemo imyaka 7 yose, kamfatiye runini kuko niko gatuma ntunga umuryango wanjye. Bararya, bakanywa, bakiga ndetse mbishyurira n’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé)”.

Akomeza avuga ko atitabira kujya mu isoko bubakiwe ngo ave mu buzunguzayi, kuko bimugora cyane kujya kwicara mu isoko kandi yaramenyereye gusanga abakiriya be mu ngo zabo.

Ati: ’’Bakiduha iri soko rya Nyamata najemo icyumweru cyose ngatahira aho nta kintu na kimwe ncuruje, numvise rero ncitse intege hanyuma nigira inama yo gusubira kuzunguza. Ubu ndacuruza neza abakiliya tudahuriye mu nzira mbasanga mu ngo zabo niho mbona icyashara rwose,akaba ariyo mpamvu bingora kuva mu buzunguzayi”.

Nubwo uyu mubyeyi avuga gutya, ubuyobozi ntibuhwema gusaba abazunguzayi kuva mu muhanda ngo bajye aho bubakiwe ho gucururiza ariko usanga bamwe binangira basa n’abatabyumva ugasanga hakoreshwa imbaraga ngo bakurwe mu muhanda.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ ubukungu, Umwali Angelique asobanura ko ubuyobozi bw’aka karere bwasabye abazunguzayi bose kuva mu muhanda bakajya gukorera ahabugenewe.

Yagize ati: ’’abazunguzayi twabasabye kuva mu muhanda,  tubategurira aho bagomba kujya gucururiza ndetse abafite amikoro make tubashakira igishoro. Ntabwo rero tuzihanganira umuzunguzayi n’umwe witesha ayo mahirwe yanga kujya gukorera ahabugenewe”.

Leta ibuza abazunguzayi gukora muri ubwo buryo kuko bugira ingaruka nyinshi, zirimo kuba badafite aho babarizwa, kuba nta misoro batanga bakabangamira abayitanga babatwara abaguzi, umutekano muke bashobora guhura nawo muri ubwo bucuruzi butemewe n’ibindi.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yagiye ishakira abazunguzayi amasoko bakoreramo bisanzuye, ikaba ibashishikariza kubyubahiriza.

By: Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *