Mu gihe U Rwanda nabaturarwanda bari murugamba rwo kurwanya akajagari, haba mubucuruzi ndetse nibijyana nabyo, harimo gutunganya ibyo bicuruzwa no kureba uburyo ibyo bicuruzwa bikorwamo, hagamijwe ku biha isuku ihagije yaba mu buryo bwo kubicuruza no ku bitunganya.
Umutobe Witwa Salama juice, Ukorwa na Joyland Company Ltd
Uruganda rukora umutobe wa Salama Juice rwitwa Joyland Company Ltd rukorera mu mujyi wa Kigali mu Karere Ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere, ibyokuba u Rwanda n’ Abaturarwanda bagomba kuba heza hasukuye kandi bakagira n’ubuzima bwiza, ibyo uruganda rwa Salam Juice rukaba rusankaho rutabikozwa, ahubwo bo icyo bapfa akaba arugushyira ibyo kunywa hanze bikarangiriraho dore ko bimwe mu bicuruzwa byabo iyo bisohotse bikagera hanze bitongera kwitabwaho ukundi. Kuburyo byageze naho ababikura kuruganda babanza gusa nkaho babihindurira uko byaje bimeze yewe bikanatwarwa muburyo butujuje ubuziranenge.
Hari bamwe byagaragaye ko iyo bavuye gufata ibyo byo kunywa bagira aho bihengeka bagatangira kubivoma babihindurira uburyo byari bipakiyemo, nukuvuga bagafata amajerekani bakuye ku ruganda apakiye neza bakagira ibyo bongeramo bitaramenyekana neza ariko uko byagaragaye nuko bihindurirwa uburyo byari bifunzemo. Ubundi bakabishyira mu mufuka nyuma bikaza gushyirwa ku magare akaba ariyo abijyana ahandi hatazwi ariko ibyo byose bikaba bitemewe n’umujyi wa Kigali kuko nabyo biri mubiteza akajagari bikaba bidindiza n’iterambere bigatera n’umwanda mu gihe hari gahunda yo kugira Kigali Isukuye.
Twashoboye kuvugana nuhagarariye inyungu z’uruganda Joyland Company Ltd rukora umutobe wa Salama Juice, Madam Rebecca Mukawera, avuga ko ibyo bikorwa nta makuru abifiteho kandi ko iyo umucuruzi ahawe ibicuruzwa ibisigaye aba ari bye ku giti cye bo nk’ uruganda ntakindi bongera gukurikirana.
Gusa yakomeje atubwira ko agiye kuvugana na nyir’ uruganda bakagira andi makuru baduha ariko ubwo twasohoraga iyi nkuru twari tutarabasha kubabona kuko telephone yabo itari ku murongo.
Aho barimo kubishyira mu mufuka kugirango babone uburyo babitwara ku igare Abanyonzi yewe n’abamotari dore uko baba bashagaye ibyo bikorwa bitemewe yewe bitujuje ubuziranenge
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mata 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuye Ubwami bw’u Bwongereza (UK) yakirwa na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro ku butwererane butanga umusaruro hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda harimo n’ubufasha bwagize akamaro icyo gihugu cyahaye u Rwanda rukiva muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abo bayobozi banaganiriye ku bufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi mu birebana no kwita ku bimukira ndetse no guharanira iterambere ry’ubukungu.
Gahunda y’ubufatanye bw’u Bwongereza n’u Rwanda mu kwita ku mpunzi no guharanira iterambere ishyigikiwe na Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, ikaba igamije gushakira aba bimukira ubuzima bubahesha agaciro kandi bakabaho batekanye.
Ku wa 14 Mata 2022, ni bwo u Rwanda n’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka hamwe n’iterambere ry’ubukungu, ateganya ko u Rwanda ruzakira abimukira babaga mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko.
Iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abambuka mu mazi y’ahitwa Channel ibibazo berekeza mu Bwongereza, aho bakomeje kwiyongera kuko igihembwe cya mbere cyarangiye cy’uyu mwaka bwakiriye abimukira barenga 5000.
Tariki ya 09 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 9 mata 1994.
1. Ingabo z’Abafaransa baje mu cyo bise « Opération Amaryllis » zatereranye Abatutsi mu maboko y’abicanyi.
Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa bise « Operation Amaryllis » yatangiye mu Rwanda kugera 12 Mata. Igisobanuro cy’iyo operasiyo kwari ugucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Iyo operasiyo yabaye igihe abantu bicwaga cyane muri Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari n’Interahamwe. Izo ngabo z’Abafaransa zarebaga abicwaga nyamara ntibigeze babatabara, barabaretse baricwa bikomereza gucyura bene wabo.
Abafaransa ntibashatse gutabara kugira ngo bahagarike ubwicanyi bwakorerwaga mu maso yabo, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe bahasize benshi babasigira Interahamwe.
Hari Abatutsi bari bashoboye kurira mu modoka z’abasirikari b’Abafaransa zacyuraga abanyamahanga, ariko bagera kuri bariyeri bakabakuramo bakabicira imbere y’ingabo z’Abafaransa.
Abakozi bo mu nzu yareraga imfubyi « orphelinat Ste Agathe » yari iya Agata Kanziga umugore wa Habyarimana barabatwaye, ariko u Bufaransa bwima ubuhungiro abana ba nyakwigendera minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana, wari umaze iminsi 2 yishwe n’abasirikari b’u Rwanda bayobowe na majoro Bernard Ntuyahaga.
Icyemezo cyo gucyura Abafaransa nticyafashwe indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa cyangwa se iminsi 2 yakurikiyeho, icyo cyemezo cyafashwe n’abanyepolitiki bashakaga guha ingufu ingabo z’u Rwanda zari ku rugamba.
Uwo munsi, umuryango wa Habyarimana n’abandi bahezanguni buriye indege z’Abafaransa bajyanwa i Bangui, bakomereza i Paris.
Mu ntagondwa z’abajenosideri batwawe n’ingabo z’Abafaransa harimo Felisiyani Kabuga wabaye umushoramari wa Jenoside na Ferdinand Nahimana wabaye umukangurambaga wa Jenoside. Bombi bari mu bashinze RTLM yakoreshejwe mu kwamamaza ikowra rya Jenoside.
2. Ishyirwaho rya guverinoma y’abicanyi yari iyobowe na Kambanda
Mu gitondo cy’itariki ya 8/4, Bagosora yakoranije abayobozi bagize Hutu-Power, kugira ngo bashyireho guverinoma, bose bavaga mu mashyaka y’abahezanguni. Ishyirwaho ry’iyo guverinoma ryabereye muri Ambasade y’Abafaransa.
MRND yari ihagarariwe na Matayo Ngirumpatse, Edouard Karemera, visi perezida we na Joseph Nzirorera, umunyamabanga Mukuru; MDR ihagarariwe na Froduald Karamira, Donat Murego, PL ihagarariwe na Justin Mugenzi na Agnes Ntamabyaliro. PSD yari ihagarariwe na François Ndungutse na Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki, PDC ihagarariwe na Jean-Marie Vianney Sibomana, Célestin Kabanda na Gaspard Ruhumuliza.
MRND yashyizeho Dr Théodore Sindikubwabo nka perezida wa Repubulika, Bagosora nawe ashyiraho Jean Kambanda ku mwanya wa minisitiri w’intebe.
Iyo guverinoma yari ifite gahunda imwe gusa : gutanga umurongo w’uko Jenoside igomba gukorwa mu gihugu cyose, gutanga intwaro, gukangurira abaturage gukora Jenoside no kuyisobanura mu mahanga.
3. Abatutsi biciwe kuri paruwasi gatolika yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pallotti i Gikondo muri Kigali
Tariki ya 09 Mata 1994, Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi, Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri kiliziya i Gikondo. Uyu munsi kandi ni nabwo abasirikare ba Leta batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa Nyakabanda II munsi ya Hoteli BAOBAB.
Ikinyamakuru cy’abafaransa Libération ni cyo cya mbere cyise ubwo bwicanyi jenoside, mu nyandiko yanditswe n’umunyamakuru Philippe Ceppi wari mu Rwanda igihe cya Jenoside.
4. Abatutsi bakomeje kwicwa ahantu hanyuranye mu gihugu: muri Kibungo, Kigali, Ruhengeri na Kibuye
Kuri uyu munsi kandi Abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, MwiriNyamirama na Kabare mu Karere ka Kayonza, kimwe n’abari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Kabuye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo barishwe.
Interahamwe zishe Abatutsi muri Segiteri Nyagatare I mu Karere ka Nyagatare ndetse n’abari bahungiye kuri paruwasi ya Zaza muri Kibungo aho guhera tariki ya 09. Ubwo bwicanyi bwarakomeje, ababarirwa hagati ya 500 na 800 bishwe.
Guhera tariki ya 9 mata, Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo, hamwe n’abari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri perefegitura ya Kibuye. Mu minsi yakurikiyeho hishwe abarenga 12000.
Kuri uyu munsi nanone, hishwe Abatutsi bari bahungiye i Nyabikenke, ku biro byahoze ari iby’umurenge wa Karama muri Bumbogo ndetse n’ahandi hantu hatandukanye harimo i Cyabingo , muri perefegitura ya Ruhengeri, muri centre y’ubucuruzi ya Karamano mu Mataba mu Karere ka Gakenke, ku Rusengero rw’Ababatisiti rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, muri Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, ndetse no muri Maternite ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Ahitwa mu Kivuruga muri Komini Cyabingo hari huzuye abasirikare batangiraga Abatutsi bageragezaga guhunga. Uretse aho kuri bariyeri, Abatutsi biciwe i Cyabingo na Busengo. Interahamwe zabishe zazaga kuri kaburimbo ahitwa kuri Mukinga zifite ibiganza by’abo zamaze kwica; zigakomereza i Rwaza mu yari Komine Ruhondo kwica abandi.
Umusozo
Ubwicanyi bwibasiye Abatutsi bwarakomeje hirya no hino mu gihugu, bukorwa kimwe, ni ukuvuga ko uwitwa Umututsi wese yishwe, abenshi bishwe bahunga. Kuri iyi tariki abenshi biciwe mu nsengero na za Kiliziya, kuko abantu bibeshyaga ko bashobora kuharokokera.
Our Past Initiative: Inkuru y’abato yashibutse mu gushaka kumenya amateka y’u Rwanda
8-04-2024 – saa 18:58, IGIHE
Our Past Initiative ni umuryango wavutse mu 2012, imizi yawo ishibutse mu itsinda ryo kubyina ryitwaga Sixty Entertainment; urubyiruko rukomoka mu miryango itandukanye kandi ifite amateka afite aho ahuriye na jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo muri icyo gihe wasangaga badafata umwanya wo kuganira kuri ayo mateka.
Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye ariko byibanda cyane ku gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzamura Imibereho y’Abanyarwanda.
Kimwe mu bikorwa bakoze harimo gusura no gufasha abatuye i Kanombe mu Mudugudu w’abamugariye ku rugamba uzwi nk’Icyizere.
Abagize uyu muryango basuye uyu mudugudu mu gihe cy’imyaka itatu yikurikiranya babasha kugira imiryango ine boroza inkoko.
Bakomereje ibikorwa byabo i Ntarama mu Bugesera basura abantu baho mu mudugudu urimo imiryango 194 yubakiwe mu 1996, aho bagiye bavugurura zimwe muri izo nzu kuko kugera mu 2020 bari bamaze kuvugurura esheshatu, bubaka imwe ndetse banatanga amazi ku miryango itandatu n’amashanyarazi y’imirasire ku miryango 15 kandi mu gihe cy’imyaka itanu bishyuriraga imiryango 30 ubwisungane mu kwivuza. Iki gihe uruhare runini rwabaye urw’urubyiruko kuko nibura 78% rw’ibyatanzwe n’ibyakozwe ari muri rwo byavuye.
Ibikorwa nk’ibyo n’ubundi babikoze mu Mudugudu wa Ngeruka mu Bugesera, nyuma yo kuganira na Meya w’ako Karere. Uyu mudugudu watujwemo imiryango icyenda yirukanwe muri Tanzania mu 2012 aho itewe inkunga na Banki ya Kigali na Imbuto Foundation, Our Past Initiative yabashije gutanga amazi, kubaka ubwiherero no kuvugurura inzu icyenda iyo miryango yari yarubakiwe ndetse banubakirwa ibikoni, barahugurwa banahabwa amafaranga make abafasha gutangira imishinga mito yo kwiteza imbere nko korora ihene, gucuruza imbuto, cantine n’ibindi.
Ubu bageze ku gutanga ubufasha ku byerekeye icyumba cy’umukobwa.
Our Past Initiative imaze igihe yibanda ku bikorwa byo gusana inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Inzu zasanywe na Our Past Initiative zari zishaje cyane
Umuyobozi w’uyu muryango, Christian Intwari, mu kiganiro na IGIHE yakomoje ku mavu n’amavuko, intego, ibyagezweho n’icyerekezo uwo muryango ufite.
IGIHE: Intwari Christian ni muntu ki, wavukiye he ukurira he, wiga ayahe mashuri?
Intwari: Nitwa Intwari Christian. Navukiye mu bitaro bya CHUK ku wa 15 Ukwakira, 1990, nyuma y’ibyumweru bibiri Inkotanyi zitangije urugamba rwo kubohora igihugu. Nakuriye i Nyamirambo ku Umumena, niga ku mashuri atandukanye aho i Nyamirambo, mu yisumbuye niga i Mukingi mu Byimana, nkomereza muri APACE aho nigaga Ubumenyi bwa Mudasobwa ibyitwaga icyo gihe “Gestion Informatique” ubu ni Computer Science and Management.
Navuye aho nca muri UNILAK gato kuko sinahatinze nahise njya kwiga ibijyanye no gutegura ibikorwa bitandukanye ari na byo ndangijemo Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri London Event Academy yo mu Bwongereza.
Mwahinduye intego muva mu byo kumenya amateka no gufasha abarokotse jenoside mujya mu bindi, kuko tumaze iminsi tubona muri mu bijyanye no kuba icyumba cy’umukobwa
Ntabwo twahinduye turabikora cyane. Ahubwo ni uko nabyo ari kimwe mu bigize amateka. Kuba uyu munsi igihugu kiri kugorwa kugira ngo umwana w’umukobwa abone ibikoresho by’isuku, ni uko tukiri kwiyubaka. Nk’igihugu kikiri kwiyubaka rero ureba mu mpande zose ntabwo Kwibuka biza iyo mugeze muri Mata gusa. Wibuke ko Abanyarwanda nakubwiye birukanwe muri Tanzania ari abari barirukanwe mu Rwanda n’ubundi mu 1959.
Ubu rero mu mashuri arimo uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda agera ku 2000 ari mu Rwanda, ahari icyumba cy’umukobwa kigezweho ni mbarwa. Twabashije kubaka icyo cyumba k’Urwunge rw’Amashuri rwa Ngeruka ndetse n’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabeza muri Ririma kandi kubera ko tumaze kubona abafatanyabikorwa b’Abadage, turi gutekereza ko buri mwaka twajya twubaka nibura icyumba kimwe cy’umukobwa kigezweho.
Our Past Initiative yatangiye ibikorwa byo kubaka icyumba cy’umukobwa ku mashuri atandukanye
Ubu ibikorwa Our Past imaze gukora mubibarira ku gaciro kangana iki?
Hari uburyo bwinshi wabireberamo. Umubare w’abitabira wavuye ku bantu 200 ugera ku bantu 2200. Abo ni abo twabashije kubara umwaka ushize. Iyo tubaze dusanga byibuze hamaze gukoreshwa amafaranga agera muri miliyoni 135Frw. Ubu nubwo tugenda tubona abaterankunga, ariko ayo mafaranga yose wumva, nibura 60% aba ari ayavuye mu rubyiruko.
Dukora Umuganda nibura inshuro eshatu cyangwa enye buri mwaka kandi uritabirwa. Ubu nibura urubyiruko rugera ku 18000 rwagiye rugira uruhare mu bikorwa byacu. Twafashije imiryango igera kuri 56 kandi uko bikorwa bijyana no gutanga akazi aho byakorewe, ubushomeri bukagabanuka.
Mu bikorwa dufite uyu mwaka harimo gukorana na Ambasade y’u Rwanda muri Qatar bigizwemo uruhare n’abanyamuryango ba Our Past Initiative baba hirya no hino mu mahanga.
Mu 2016 twakoze ibikorwa byo kwibuka muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, 2021 dukorana na Ambasade y’u Rwanda muri Canada ndetse twigeze no kugira igikorwa ibyo bikorwa muri West Virginia muri Amerika na Malaysia.
Umwaka utaha turateganya mu Butaliyani no mu Budage nyuma ya Qatar.
Ubu rero dukora nk’umuryango utegamiye kuri leta, dufite komite nk’uko amategeko abigenda, ariko izindi gahunda zose twifashisha imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru nka IGIHE hanyuma tukabasha kumenyekanisha ibikorwa turi gukora.
Mumaze igihe mukorera ku Gisozi ku Rwibutso rwa Kigali, kubera iki habaye impinduka mukaba mugiye kujya mukorera ahandi ?
Ubu rero ibikorwa bizabera i Nyanza ya Kicukiro kuri Jardin de la Mémoire kuko ikubye kabiri umubare twakiraga ku Gisozi kuko hashobora kwakira abantu 4000 bicaye neza cyangwa 5000 mu gihe mwegeranye. Duhitamo kwigishiriza ahantu nk’aho ku nzibutso rero kuko bifasha urubyiruko gusobanukirwa neza bibonera ibimenyetso.
Igikorwa rero giteganyijwe ku itariki 09 Mata aho i Nyanza guhera saa kumi n’imwe aho tuzaba dufitemo imivugo, ikinamico ebyiri ; imwe ivuga amateka y’u Rwanda kuva ku bw’abami, abakoroni, amacakubiri, jenoside hanyuma indi igakomoza ku bibazo abana bavuze nyuma ya jenoside bakuze bibaza bikeneye ibisubizo ariko hatirengagijwe ko hari ibyabonewe ibisubizo ibindi bikaba bigenda biboneka.
Hazatangwa ubuhamya bw’uwarokokeye hariya hubatse ubusitani ndetse tuzavuga ku rugendo rwa Our Past mu myaka 12 ishize. Hari n’umushyitsi mukuru.
Ni iyihe nama waha umuntu w’urubyiruko utarumva neza amateka cyangwa ngo yiyumvemo inshingano yo kuyamenya no kurwanya abayagoreka?
Bavuga ko utazi aho ava atamenya aho agana. Rero ibyo bintu birakomeye nubwo hari ababyumva nk’ibintu bisanzwe bitewe n’uko babyumvise kenshi cyangwa bitewe n’aho babyumviye.
Kumenya amateka si iby’ababyeyi gusa ni ibya twese.
Urubyiruko kandi rukwiye kwiga kugira ngo rwirinde gukoreshwa, ahubwo tukubaka u Rwanda twifuza kuko hari icyizere kandi turashima umusingi ubuyobozi bwacu na RPF byubatse kuko n’ubu ubona ko ubuyobozi buticaye.
Bazaga bica Abatutsi n’Abahutu banze guhungana na bo cyangwa se batifatanyaga n’ababakiraga bavuye mu mashyamba ya Congo, muri iyo myaka na bwo uwo mutwe ukaba warishe ibihumbi byinshi by’abaturage mu bitero shuma.
Muri Nzeri 2000 ni bwo uyu mutwe wiswe izina FDLR nyuma y’amacakubiri yavutse mu yindi mitwe yayibanjirije na yo yari ishingiye kuri ya miyoborere yisuganyirije mu buhungiro.
Perezida Kagame yavuze ko abasigaye n’abavutse ku batangije FDLR bakibarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ati: “Uyu munsi aho bishimira kubona inkunga za Leta zitandukanye, Ingabo zoherejwe mu Butumwa bw’Amahoro ziba zibireba neza, kandi intego yabo ntiyigeze ihinduka.
Perezida Kagame nanone yashimamgiye ko impamvu rukumbi uwo mutwe uzwi nka FDLR utigeze usenywa n’uyu munsi, ari uko ukubaho kwawo kubereye inyungu zitavugwa kuri bamwe.
Impuguke mu bya Politiki zigaragaza ko umutwe wa FDLR wagiye ugaragara mu bihe bitandukanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC, ndetse hari n’aho byagaragaye ko uhabwa ibiraka n’ubuyobozi bw’Ingabo za RDC cyangwa bakaba bafite ibihugu by’amahanga bayoherezamo na bo bakohererezwa intwaro.
“[…] Umusaruro w’ibyo ni uko ibihumbi amagana by’Abanyekongo b’Abatutsi baba hano mu gihugu cyacu no hanze yacyo, nk’impunzi zibagiranye rwose kandi nta na gahunda y’ibikorwa ihari yo kubafasha gutahuka mu mahoro.”
Umukuru w’Igihugu yabajije abitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi niba koko haba hari isomo Isi yize mu gihe hari abayobozi barimo n’ab’Afurika bijandika muri iyo Politiki ishingiye ku moko.
Ati: “Ni igiki cyatubayeho? Ese iyi ni yo Afurika dushaka kubamo? Ese iyi ni yo Si dushaka? Amateka mabi y’u Rwanda ni umuburo. Urugendo rw’amacakubiri n’ubuhezanguni rugeza kuri Jenoside, rushobora kuba aho ari ho hose igihe rudebekewe.”
Ati: “Ndetse n’uyu munsi wo kwibuka ufatwa nk’uburyo bwa Politiki. Si yo kandi ntiyigeze iba yo. Igisubizo cyacu kuri ubwo buryarya, birarura. Twibuka kubera ko ubwo buzima bwari ubw’agaciro kuri twe.”
Yashimangiye ko Abanyarwanda batazigera barebera mu gihe babona impamvu shingiro za Jenoside, ko igihe cyose bazahangana no kuyikumira n’igihe bizaba bibasaba gusigara bahagaze bonyine ku Isi.
Ati: “Ariko icyo dushaka ni ubufatanye mu kwemeza no guhangana n’ibyo bibazo dufatanye urunana nk’Umuryango Mpuzamahanga.”
Yavuze ko uko u Rwanda rurushaho gufata ingamba zo kwicungira umutekano no kubungabunga ubusugire bwarwo, ni ko ukuri guhari kwa Jenoside kurushaho gushidikanywaho kandi kugapfobywa.
Umubano hagati ya SA n’u Rwanda uragenda uhinduka nyuma y’amasaha atatu yahuje aba perezida b’ibihugu byombi ku wa gatandatu.
Ibi ni ibyatangajwe na Perezida Cyril Ramaphosa, wamenyesheje itangazamakuru ku cyumweru ku bijyanye n’inama ye imbonankubone na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame i Kigali ku wa gatandatu Tariki 6 Mata, Ku cyumweru, Perezida Ramaphosa na Kagame bakoze inama mbere y’imihango yo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Intandaro y’imibanire idahwitse hagati ya SA n’u Rwanda ni icyemezo cya SA cyo kohereza ingabo zacyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu rwego rwa komisiyo ishinzwe amahoro y’umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (Sadc). Ramaphosa yemeye ko umubano hagati y’ibihugu byombi “mu myaka yashize wahuye n’ibibazo bimwe na bimwe”.
Ramaphosa yagize Ati: “Mu ijoro ryakeye, naganiriye na perezida kagame ku buryo dushobora guhindura imibanire yacu no gukemura ibibazo bijyanye na viza, Kandi turimo kubyutsa no kubaka umubano tukaba twizeye ko Iyo minkanyari izagororwa. ”
Ramaphosa yagarutse no kukibazo cyo m’uburasirazuba bwa DRC Ati: “Twese twemeje ko amahoro ari kimwe mu bintu by’ingenzi bigize iterambere muri kariya gace k’umugabane. Kandi ko kubikora dukwiye kurangiza amakimbirane yo muburasirazuba bwa DRC.
Ramaphosa yavuze ko yanaganiriye ku kibazo cy’imivurungano mu burasirazuba bwa DRC n’uwahoze ari perezida Thabo Mbeki, na we wari i Kigali muri ibyo birori, ndetse n’abandi bayobozi bo muri Afurika.
Abasesenguzi kuri politike mpuzamahanga bemeza ko ibiganiro byahuje perezida w’u Rwanda na perezida w’Afurika yepfo ari intambwe ikomeye mu kuzahura imibanire yibi bihugu byombi wari umaze igihe urimo agatotsi.
Polisi y’u Rwanda yijeje abaturarwanda umutekano usesuye muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda n’isi yose muri rusange, bizibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana gusa.
Ni igikorwa cyahawe insanganyamatsiko yo “Kwibuka twiyubaka” nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe).
Mu by’ingenzi bizazirikanwa harimo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwibuka no gusigasira amateka y’Abanyarwanda, ubutabera n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kurwanya umuco wo kudahana hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside no kwamagana imvugo zibiba urwango.
Yagize ati “Muri iki gihe twinjiyemo cyo kwibuka no guha icyubahiro abacu babuze ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, turamara impungenge abanyarwanda tubizeza ko umutekano wabo ucunzwe neza kandi ko ibikorwa bijyanye no kwibuka bizaba mu mutekano usesuye.”
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe, irageragezwa ndetse ishyirwa mu bikorwa kugeza ubwo yaje guhagarikwa n’ingabo zari iza APR, zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Igihe cyo kwibuka ni umwanya wo gushyigikira no kwihanganisha abarokotse.”
“Turasaba uwo ari we wese kwirinda imvugo zisesereza, izibiba inzangano, izipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se izikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, zaba zivugiwe mu biganiro bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga kimwe n’indi myitwarire yaba igamije gutiza umurindi urwango n’amacakubiri, dushishikariza abaturage kuyamaganira kure no kwihutira gutanga amakuru mu gihe hari aho igaragaye.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yibukije ko mu cyumweru cy’icyunamo hari ibikorwa bibujijwe birimo ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu, ubukwe n’imihango ijyanye nabwo, umuziki mu tubari cyangwa se aho bafatira amafunguro n’ahandi hahurira abantu benshi utajyanye no kwibuka, ibitaramo mu tubari no mu tubyiniro ndetse no kwerekana sinema n’ikinamico ritajyanye n’icyunamo.
Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’icyunamo cyatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi, Umuhango wo kwibuka ukomereza muri BK ARENA ari na ho hazabera Umugoroba wo Kwibuka.
Mu turere icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi rwibutso ruzagenwa n’akarere, mu midugudu yose habere igikorwa cyo kwibuka kizarangwa no gutanga ibiganiro no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Tariki ya 7 Mata ni umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda hagatangira icyumweru cyo kwibuka, gitangizwa no gucana urumuri rw’icyizere.
Uyu muhango wo gucana urumuri rw’icyizere nk’uko bisanzwe wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, igikorwa cyitabiriwe n’abakuru b’igihugu na za guverinoma batandukanye bari mu Rwanda.
Uru rumuri rugaragaza ko u Rwanda rufite icyizere cyo gukomeza kubaho mu myaka myinshi iri imbere
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva bunamira Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi
Umuyobozi w’ungirije wa BuySellorRent.com, Jean Bosco Ndahiro, avuga ko iri soko ritangiye kuba ubukombe bityo ko nabo bagiye kwagura ndetse bakongera imikorere yabo aho bitagendaga neza bakabikosora.
Ndahiro Jean Bosco, Umuyobozi w’ungirije w’isoko rya BuySellorRent.com
Bwana Ndahiro Jean Bosco yagize Ati. “tugiye gushyiraho imirongo yo guhamagaraho izwi nka (Toll Free) kugirango akazi kacu karusheho kugenda neza kandi n’abatugana bibasho kuborohera ku buryo ugize ikibazo ahita abona ubufasha bwihuse mu gihe gito.”
KIGALI, RWANDA – April 3, 2024 – Today marks a historic moment in Rwanda’s commitment to gender equality with the official launch of the Gender Data Lab (GDL). Developed collaboratively by the National Institute of Statistics of Rwanda (NISR), PARIS21, and the Gender Monitoring Office (GMO), the GDL represents a pioneering effort to revolutionize gender data collection, analysis, and utilization.
The launch event, held at the National Institute of Statistics of Rwanda, brought together a diverse array of stakeholders, including government officials, experts, civil society representatives, and international partners. Attendees had the opportunity to witness the inception of the Gender Data Lab and contribute valuable insights into gender data needs and priorities.
UMUTONI Gatsinzi Nadine, the Chief Gender Monitor, emphasized the transformative potential of the Gender Data Lab. “The Gender Data Lab represents a crucial step forward in our efforts to bridge gender data gaps and create a more inclusive society,” Umutoni remarked. “By leveraging innovative approaches to data collection and analysis, we can ensure that policies are informed by evidence and responsive to the needs of all citizens.”
Representing the National Institute of Statistics of Rwanda, Ivan Murenzi underscored the transformative potential of the Gender Data Lab. “By harnessing the power of data and technology,” Murenzi stated, “we aim to generate actionable insights that will drive meaningful change in the lives of women and girls across Rwanda.”
The Gender Data Lab will focus on developing sustainable data products that consolidate existing gender data sources and utilize advanced data science techniques to extract meaningful insights. By bridging the gap between data producers and users, the GDL promises to empower policymakers with the evidence they need to drive gender-responsive policies and programs.
As Rwanda continues to champion gender equality, the launch of the Gender Data Lab signals a new era of progress and innovation. By fostering a culture of data-driven decision-making, the GDL aims to pave the way for a more inclusive and equitable society, one data point at a time.