Blog

  • Abanyarwanda Barakataje Mukwitegura Amatora Ateganyijwe Muri Nyakanga 2024

    Abanyarwanda Barakataje Mukwitegura Amatora Ateganyijwe Muri Nyakanga 2024

    Mu gihe Abanyarwanda bari kwitegura amatora ateganyijwe muri Nyakanga hashyizweho uburyo butandukanye bwo gufasha abemerewe gutora bose kureba aho babaruye kugirango babashe kwiyimura kuri liste y’itora.

    Uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho mu rwego rwo korohereza abanyarwanda gutora mu mahoro kandi bagatorera aho batuye batiriwe bajya aho baafatiye irangamuntu cyangwa bibaruje.

    Kureba imyirondoro yawe naho ubaruye uzatorera ukanda *169# kandi ukaba waniyimura ugashyiraho aho uzatorera, ubu buryo bw’ikoranabuhanga bukaba bwarashyizweho kugirango bufasha abanyarwanda kwitegura amatora ya perezida wa Repubulika nay’ Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga.

    Mu gihe kwiyandikisha bigikomeje Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 9 nibo bamaze kwiyandikisha kuri liste y’itora, naho urubyiruko rugera kuri miliyoni 2 rwo ruzaba rugiye gutora ku nshuro ya mbere

    Intara y’ Iburasirazuba niyo ifite umubare munini w’abaturage bazatora ariwo 2,220,573 naho Intare y’ Iburengerazuba ni 2,064,090. Intara y’ Amajyepfo ni 2,076,918. Amajyaruguru ni 1,486,774.  umujyi wa Kigali n’abantu 1,101,517 ndetse yewe na diaspora (ababa mu mahanga) bangana na 62,917

    NEC (Komisiyo y’igihugu y’amatora) yatangaje ko abagore aribo benshi bangana na 4,819,123. Naho abagabo bakaba bangana na 4,193,665. Noneho Urubyiruko akaba ari 3,878,027.

    By: Imena

  • VAR yemerewe kongera gukoreshwa muri Premier League 

    VAR yemerewe kongera gukoreshwa muri Premier League 

    Amakipe ari muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League), yatoye umwanzuro wemeza gukomeza gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire VAR (Video Assistant Referee) muri iyi Shampiyona mu mwaka utaha w’imikino.

    Amakipe yo muri iyi shampiyona arimo Wolves, niyo yari yandikiye Ubuyobozi bwa Premier League agaragaza ko bitishimiye imikoreshereze ya VAR.

    Iyi kipe yavuze ko VAR yashyizweho “hagamijwe icyiza” ariko yatumye “habaho ingaruka nyinshi zitari nziza kandi ziri kwangiza umubano uri hagati y’abafana n’umupira w’amaguru.”

    Wolves yavuze ko ibyo amakipe ari guhomba ari byo byinshi bikomeye kurusha icyo yungukira mu ikoreshwa rya VAR kuko umukino umaze gutakaza umwimerere.

    Inama yahuje amakipe 20 abarizwa muri Premier League, kuri uyu wa Kane tariki 6 kamena 2024 i Harrogate, yatoye umwazuro wo gukomeza gukoresha ikoranabuhanga rya VAR mwaka w’imikino utaha wa 2024/25.

    Aya makipe kandi yemeranyije ko hagomba gukorwa impinduka kugira ngo VAR ikoreshwe neza kurushaho, ariko itagomba gukurwaho burundu.

    Ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [Video Assistant Referee- VAR] ryatangiye gukoreshwa mu 2019 mu gufasha abasifuzi bari mu kibuga ku byemezo by’ingenzi mu mukino, ariko kugeza ubu byagaragaye ko na ryo hari impaka zikomeye ryateje muri uyu mwaka w’imikino.

    Ubuyobozi bwa Premier League bwemeranyije n’urwego rw’abasifuzi PGMOL hamwe n’amakipe 20 ko bafite uruhare rwo guteza imbere iri koranabuhanga no kurisigasira. 

    Amakipe ya Premier League aheruka gutora ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutahura ko umukinnyi yaraririye, rizatangira gukoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

  • Ubuzima bw’Abakozi ba Green Tech Africa Buri Mu Manegeka kubera kutagira ibikoresho by’Akazi

    Ubuzima bw’Abakozi ba Green Tech Africa Buri Mu Manegeka kubera kutagira ibikoresho by’Akazi

    Bamwe mu bakozi bakorera ikigo cyitwa Green Tech Africa gikusanya imyanda ikomoka ku bikoresho bya Pulasitiki byoherezwa mu ruganda rwa Enviroserve kibikoramo ibindi bikoresho bitangiza ibidukikije, baravuga ko ubuzima bwabo bushobora kujya mukaga bitewe n’akazi bakora ko gukusanya ibikoresho bya Pulasitiki biba bifite imyanda itandukanye bitewe nuko nta bikoresho bafite bibarinda ubuzima birimo uturindantoki (Gants), udupfukamunwa, amasarubeti,ingofero ndete n’ikweto.

    Nigena Jean De Dieu, Managing Director of Green Tech Africa

    Uhagarariye Green Tech Africa Bwana Nigena Jean De Dieu avuga ko kuba abakozi nta bikoresho bafite kandi bakora mu bintu by’umwanda  ari ikibazo gikomeye cyane ariko ko bagiye kureba uko babashakira ibyo bikoresho.

    Akomeza avuga kandi ko ku bijyanye n’ubuzima nta hantu bafite ho kuba babavuriza mugihe haba hagize uwagira ikibazo cy’ubuzima cyihutirwa mukazi ariko ko mu bihe biri imbere ibibazo by’ubuzima bw’abakozi bazaba babikemuye.

    Harerimana Raban Louis umukozi wa Green Tech Africa avuga ko akazi akora kamaze kumuteza imbere ariko ko kuba batagira ibioresho by’akazi byujuje ubuziranenge nabo babibonamo ikibazo kuko bishobora kubangiriza ubuzima kuko bakora mu mwanda bikaba byabaviramo uburwayi butandukanye.

    Harerimana Raban Louis, Umukozi wa Green Tech Africa

    Green Tech Afurica ni Kampani ikusanya ama Pulasitiki mu Karere ka Nyarugenge, ndetse n’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga bakabyohereza ku ruganda rwa Enviroserve ruherereye mu Bugesera aho uru ruganda rubihindura rukabikoramo ibindi bikoresho bitandiza ibiduikije mu rwego rwo Kurengera ibiduikije bakaba bakoresha abakozi bagera kuri 16 bakora mu mirimo ya buri mundi ndetse n’abandi bakora badahoraho.

    Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko abantu bose bakora mu bijyanye no kurengera ibidukikije baba abafite inganda ndetse n’ibindi bagomba guha abakozi ibikoresho byujuje ubuziranenge bitewe n’akazi bakora kuburyo bidashobora kubangiriza ubuzima.

    Aba bakozi ntago baba bafite ibikoresha byabugenewe igihe baba bakusanya ibisigarizwa by’ amacupa ya palasitike, ibyo bikaba byabatera indwara zitandukanye

    By: Uwamaliya Florence

  • If you use these 10 phrases regularly, you have a very strong personality (according to psychology)

    If you use these 10 phrases regularly, you have a very strong personality (according to psychology)

    Psychology tells us that our words can reveal a lot about our personality.

    Using certain phrases regularly might indicate that you have a particularly strong personality.

    These phrases aren’t just words strung together; they’re reflections of your self-assurance, determination and authenticity.

    Here’s a quick glimpse into the ten phrases you might often use, if you’re someone with a strong personality.

    Let’s get started. 

    1) No, thank you

    A strong personality doesn’t mean you’re aggressive or overbearing. It’s about knowing your own worth and setting boundaries.

    And one of the most powerful phrases you can use to do this is simply, “No, thank you”.

    This phrase showcases your ability to stand up for yourself, make your own decisions and not be swayed by others. It reveals a person who knows what they want and what they don’t want, and isn’t afraid to express it.

    In a world that often demands us to say yes to everything, the ability to say “No, thank you” with grace and conviction is a clear sign of strength.

    It’s not about being rude or dismissive. It’s about maintaining respect for yourself and others. That’s the mark of a strong personality.

    2) I believe in myself

    There’s something incredibly powerful about believing in yourself. It’s a phrase that I’ve personally used countless times, and it has made a huge difference in my life.

    For instance, when I was just starting out in my career, I faced a lot of doubts and criticism. There were people who thought I was too inexperienced or too young to succeed. But instead of letting these opinions bring me down, I would tell myself, “I believe in myself.”

    This phrase became my mantra. Even when things got tough, it reminded me of my worth and potential. It pushed me to take risks, overcome challenges, and ultimately prove the doubters wrong.

    “I believe in myself” isn’t just a phrase; it’s an affirmation of self-confidence and resilience. If you use it regularly, it’s a strong indicator that you have a robust personality.

    3) I’ll make it happen

    When you hear someone say, “I’ll make it happen”, you know you’re dealing with a person of determination and drive. This phrase is a hallmark of strong personality types who don’t simply wait for things to fall into place.

    Interestingly, a study published in the Journal of Personality and Social Psychology found that people who exhibit a proactive behavior, akin to the sentiment behind “I’ll make it happen”, are more likely to be successful in their careers.

    It’s more than just a promise to oneself; it’s a commitment to take control of the situation and steer it towards a desired outcome. And that’s a sign of strong personality.

    4) I disagree

    It’s easy to go along with the crowd, but it takes a strong personality to stand up and say, “I disagree”.

    This phrase shows that you’re not afraid to voice your own opinions, even when they’re not popular. It indicates that you value your own thoughts and are willing to defend them.

    It’s not about being argumentative or difficult, it’s about having the confidence to express your views and engage in healthy debate. This willingness to engage in constructive disagreement is a sign of a strong personality.

    5) I don’t know

    Admitting ignorance may seem like a sign of weakness, but it’s actually a mark of strength.

    Saying “I don’t know” shows that you’re honest, open-minded, and willing to learn. It’s a phrase that signifies humility and intellectual integrity.

    Strong personalities are not afraid to acknowledge their gaps in knowledge. They understand that it’s impossible to know everything and see every situation as an opportunity to grow and learn.

    6) I’m here for you

    Strong personalities aren’t just about confidence and assertiveness. They’re also about empathy and

    “I’m here for you” is a powerful phrase that communicates your readiness to support others in times of need. It shows that you’re not just focused on your own needs, but you’re also willing to step up and be there for others.

    This phrase is a sign of emotional strength and resilience. It reveals a personality that’s not just strong, but also kind, considerate, and deeply caring. If you find yourself saying “I’m here for you” quite often, it’s a clear indication of your strong personality.

    7) I’ve made a mistake

    There was a time when I completely messed up a project at work. Instead of trying to cover it up or shift the blame, I stood up in front of my team and said, “I’ve made a mistake.”

    This phrase might seem like an admittance of failure, but it’s actually a testament to personal responsibility and integrity. It takes a lot of courage and strength to admit when you’re wrong.

    The ability to own up to your mistakes shows that you value honesty over ego. It shows that you’re not afraid of criticism and are willing to learn from your missteps. It’s definitely a phrase that indicates a strong personality.

    8) I need help

    Many might think that asking for help is a sign of weakness, but it’s quite the opposite.

    Saying “I need help” is an indication of a strong personality. It shows that you understand your limitations and are self-aware enough to recognize when you need assistance.

    It also reveals your willingness to rely on others, to collaborate and to learn. This phrase suggests that you view strength as a collective effort, not just an individual trait.

    Don’t shy away from asking for help. It’s not a sign of weakness, but a testament to your strength.

    9) I respect your perspective

    In a world where everyone has an opinion, it takes a strong personality to say, “I respect your perspective.”

    This phrase signifies tolerance and open-mindedness. It shows that you’re not just open to listening to different viewpoints, but you’re also willing to respect them, even if they differ from your own.

    It’s a sign of emotional intelligence and maturity. It shows that you value diversity of thought and are not threatened by differing opinions.

    If you find yourself using this phrase often, it’s a clear sign that you possess a strong personality.

    10) I value myself

    The most important phrase a person with a strong personality can utter is, “I value myself”.

    This phrase embodies self-respect, self-love, and self-worth. It indicates that you understand your own worth and are not willing to settle for less.

    It’s more than just a statement; it’s a commitment to yourself. It’s a promise to respect your boundaries, prioritize your happiness, and stand up for your rights.

  • U Rwanda na Mali basinye amasezerano y’ubufatanye

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yatangaje ko u Rwanda na Mali bahurira kuri byinshi, bityo basinye amasezerano 19 y’ubufatanye.

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, aho ayo masezerano azibanda ku bnzego zitandukanye harimo umutekano, ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’izindi.

    Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, ahari hateraniye inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi, igamije gushimangira umubano n’ubufatanye buhuriweho.

    Iyi nama yatangiye imirimo yayo ku wa 25, yasoje kuri uyu wa  Mbere ya 27 Gicurasi 2024.

  • Ikizere Cyo Gutsinda Amatora y’Umukuru w’Igihugu Nicyose Kuri Hon Dr. Frank Habineza

    Ikizere Cyo Gutsinda Amatora y’Umukuru w’Igihugu Nicyose Kuri Hon Dr. Frank Habineza

    Dr Frank Habineza agiye kongera guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu kunshuro ya 2 aho matora ya 2017 yagize amajwi 0.48%. Ubwo Hon. Dr Frank Habineza yaganiraga n’ Itangazamakuru yavuzeko yizeye itsinzi kuriyi nshuro kubera ko ubwo yatsindwaga bwa mbere byatewe no kuba ishyaka rye nta gihe ryari rimaze ryemewe n’amategeko mu rwanda.

    Hon. Dr Frank Habineza, Umuyobzi w’Ishyaka Green Party Rwanda

    Hon Dr. Habineza Ati. “Amatora ya 2017 Wibuke ko twari ishyaka ryari rimaze imyaka mike cyane twemewe n’amategeko, kuko 2013 nibwo twemewe n’amategeko kandi amatora twayagiyemo 2017, urumva ko ari imyaka 4 kandi ubushize mu matora y’umukuru w’igihugu ntabwo twabonye amajwi ahagije ariko twibuke y’uko twari ishyaka ryonyine mu gihugu rihanganye n’andi mashyaka icyenda, ntabwo yari umukandida wa FPR gusa yari umukandida w’andi mashyaka yose uko abarizwa mu Rwanda.”

    Dr Habineza yabwiye itangazamakuru ko hari itandukaniro ry’uko amatora aheruka bitwaye kuko hahindutse byinshi bishingiye ku kwaguka kw’ishyaka bityo ko bizeye ko bizabafasha mu matora y’uyu mwaka.

    Ati “Itandukaniro rero rihari n’ubushize, ishyaka ryacu rimaze imyaka 15 rishinzwe harimo 11 twemewe n’amategeko, urumva ko hari icyahindutse ku bukure bw’ishyaka.”

    “Icyo gihe twari dufite mu turere, mu ntara no ku rwego rw’igihugu gusa ariko ubu hiyongereyeho inzego z’urubyiruko, abagore kuva ku turere, ku ntara no ku rwego rw’igihugu ndetse twatangiye gushyiraho inzego ku murenge, urumva ko ishyaka ryacu ryagutse dufite abantu benshi kurusha abo twari dufite cya gihe.”

    Yagaragaje ko kandi mu 2018 hiyongereye abitabiriye amatora y’abadepite kandi babashije gutsinda ku majwi 5% bivuze ko umubare wiyongereye ndetse banabasha kugira umuntu utorwa mu basenateri.

    Yakomeje ashimangira ko bakuze ku buryo hashingiwe ku cyizere bagirirwa mu banyarwanda n’uko bakiriwe ndetse n’abarwanashyaka bayo uburyo bagirirwa icyizere mu nzego zitandukanye.

    Ati “Twarakuze, ubu turi ishyaka rifite abadepite babiri n’umusenateri hari n’abandi mu nzego zitandukanye, abantu bacu bagiye bagirirwa icyizere. Twavuga ko mu by’ukuri ishyaka ryacu ryashinze imizi, ryumviswe cyane n’Abanyarwanda ndetse n’ibitekerezo byacu twari twatanze twiyamamaza byahawe agaciro n’abatsinze kuturusha ku buryo twavuga ko byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 70%.”

    Kuri ubu Ishyaka rya Green Party ryari rihagarariwe n’Abadepite babiri mu nteko ari bo Ntezimana Jean Claude usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka na Dr Habineza Frank uriyobora.

    Kuri ubu bitandukanye n’uko byagenze mu matora aheruka kuko Dr Frank Habineza yemerewe kwiyamamaza ku myanya yose yaba umukuru w’Igihugu n’uw’umudepite ariko kuri iyi nshuro aziyamamaza ku mwanya wa Perezida gusa.

    Yagaragaje ko badafite impungenge ku kuba imibare y’ababahagarariye mu nteko ishobora kugabanyuka kubera iyo mpamvu ashimangira ko urutonde rw’abakandida bemejwe n’Inama Nkuru y’Ishyaka uko ari 64 bose bashoboye ku buryo bizeye kubona imyanya mu Nteko.

    Ati “Ubu twubahirije ihame ry’uburinganire bitandukanye n’uko ubushize byagenze kuko batunenze ko tugiye mu Nteko turi abagabo gusa, ibyo rero turizera ko ibyo batunenze ubushize ntaho bazahera babinenga, turizera ko bizaba byiza ku rushaho.”

    Dr Habineza yabwiye itangazamakuru ko hari itandukaniro ry’uko amatora aheruka bitwaye kuko hahindutse byinshi bishingiye ku kwaguka kw’ishyaka bityo ko bizeye ko bizabafasha mu matora y’uyu mwaka.

    Ati “Itandukaniro rero rihari n’ubushize, ishyaka ryacu rimaze imyaka 15 rishinzwe harimo 11 twemewe n’amategeko, urumva ko hari icyahindutse ku bukure bw’ishyaka.”

    “Icyo gihe twari dufite mu turere, mu ntara no ku rwego rw’igihugu gusa ariko ubu hiyongereyeho inzego z’urubyiruko, abagore kuva ku turere, ku ntara no ku rwego rw’igihugu ndetse twatangiye gushyiraho inzego ku murenge, urumva ko ishyaka ryacu ryagutse dufite abantu benshi kurusha abo twari dufite cya gihe.”

    Yagaragaje ko kandi mu 2018 hiyongereye abitabiriye amatora y’abadepite kandi babashije gutsinda ku majwi 5% bivuze ko umubare wiyongereye ndetse banabasha kugira umuntu utorwa mu basenateri.

    Yakomeje ashimangira ko bakuze ku buryo hashingiwe ku cyizere bagirirwa mu banyarwanda n’uko bakiriwe ndetse n’abarwanashyaka bayo uburyo bagirirwa icyizere mu nzego zitandukanye.

    Ati “Twarakuze, ubu turi ishyaka rifite abadepite babiri n’umusenateri hari n’abandi mu nzego zitandukanye, abantu bacu bagiye bagirirwa icyizere. Twavuga ko mu by’ukuri ishyaka ryacu ryashinze imizi, ryumviswe cyane n’Abanyarwanda ndetse n’ibitekerezo byacu twari twatanze twiyamamaza byahawe agaciro n’abatsinze kuturusha ku buryo twavuga ko byashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 70%.”

    Kuri ubu Ishyaka rya Green Party ryari rihagarariwe n’Abadepite babiri mu nteko ari bo Ntezimana Jean Claude usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka na Dr Habineza Frank uriyobora.

    Kuri ubu bitandukanye n’uko byagenze mu matora aheruka kuko Dr Frank Habineza yemerewe kwiyamamaza ku myanya yose yaba umukuru w’Igihugu n’uw’umudepite ariko kuri iyi nshuro aziyamamaza ku mwanya wa Perezida gusa.

    Yagaragaje ko badafite impungenge ku kuba imibare y’ababahagarariye mu nteko ishobora kugabanyuka kubera iyo mpamvu ashimangira ko urutonde rw’abakandida bemejwe n’Inama Nkuru y’Ishyaka uko ari 64 bose bashoboye ku buryo bizeye kubona imyanya mu Nteko.

    Ati “Ubu twubahirije ihame ry’uburinganire bitandukanye n’uko ubushize byagenze kuko batunenze ko tugiye mu Nteko turi abagabo gusa, ibyo rero turizera ko ibyo batunenze ubushize ntaho bazahera babinenga, turizera ko bizaba byiza ku rushaho.”

    By: Imena

  • Nyaruguru Haracyari Abantu Bafata Abafite Ubumuga Bwo Mu Mutwe Nkaho Atari Abantu

    Nyaruguru Haracyari Abantu Bafata Abafite Ubumuga Bwo Mu Mutwe Nkaho Atari Abantu

    Haracyari Imbogamizi ku bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko harabo bajyana mu nsengero ngo babasengere cyangwa mu baganga bagakondo, kandi nyamara  bagejejwe kwa muganga hakiri kare bakitambwaho neza bashobora kongera bakamera neza nkuko  Haragirimana clavier wahuye nicyo kibazo yabitangarije itangazamakuru.

    tariki  10  Gicurasi 2024  uphls ifatanyije n’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) bahuriye mu murenge wa  Kibeho mu Karere ka Nyaruguru  mu gikorwa cyo kurwanya ihezwa n’akato bikorerwa abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, n’ubukangurambaga mu   kwirinda Virus itera Sida.

    Haragirimana clavier numwe mubagize ibyago byo  kugira  ubumuga  bwo mu mutwe avugako bagihabwa ,akato bagafatwa nk’ibicibwa mu muryango nyarwanda nyamara ari abantu nkabandi batanga ibitecyerezo ahashoboka kuko baba baragiye kwa muganga bagahabwa imiti ibafasha ku mererwa neza,  ngo harimo kandi nabasubira  mu mashuri bakiga bagatsinda ku rugero rushimishije ariko iyo hagize bamwe mubo bigana cyangwa abo bakorana bumva ko afata imiti  imworohereza batangira kumuha akato bakaba bana mwita amazina mabi, umusazi n’ibindi.

    Haragirimana yagize Ati. “Nahawe akato gakomeye ubwo nakoraga mukigo cya banki y’abaturage aho nari umucungamutungo, nkaba narahakoze igihe cy’umwaka n’igice abakozi baho twakoranaga bamenye ko njya gufata imiti indera babibwira ushinzwe abakozi nuko ,ambajije ndamusobanurira mubwiza ukuri kose ariko ntiyanyumva, Nuko ushinzwe abakozi aho kumvuganira aba ariwe ufata iyambere yo kunyirukana  avugako nazatwika amafaranga y’abaturage cyangwa impapuro.”

    Haragirimana clavier, wirukanwe ku kazi inshuro irenze imwe azira ko afata imiti y’ abafite ubumuga bwo mu mutwe

    Haragirimana clavier yakomeje abwira abari bitabiriye umuhango warufite insanganyamatsiko igira iti  “Ubuzima bwiza ni uburenganzira  bwa buri wese tubigire intego”.

    Haragirimana yongeye ho kandi ko yakoze mubigo bitanu by’imari byose  bamwirukana  ba muziza ko afata imiti ,ibi akabi bona nkihezwa muri sosiyete nyarwanda aho yiyambaje urwengo rw’umurimo yewe n’inkiko  azisabako yarenganurwa  ariko biranga biba ibyubusa ahitamo kwegeranya abandi barwayi Akora ishyirahamwe ryitwa Opromamer akaba arina we urihagarariye. 

    Tuyishimire Simeon, Umukozi w’ ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, Ushinzwe gukurikirana abafite virusi itera Sida

    Umukozi w’ ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, Tuyishime simeon ashinzwe gukurikirana abafite virusi itera Sida  avuga ko hakiriho  abantu baheza abafite virusi itera sida  bikamuviramo kwiheba bityo agacika intege z’umubiri ,ntiyigirire ikizere cyejo hazaza, bwana Simeon yanagarutse kandi no kubarwayi  bo mu mutwe ko nabo harigihe bahura n’abantu bakabafatirana bakaba hohotera babafata kungufu bikabaviramo  bamwe ibyago byo kwandura virusi itera sida,  kandi bari basanzwe bifitiye nibindi bibazo gusa ubu turi kwigisha tukanakumira n’uburyo bwose kumpande zombi  hataboneka ababasha kwanduzanya   kuko imiti igabanya virusi itera sida irahari ,uwodusanze  yaranduye duhita tumutangiza imiti ,tukabifashwamo n’inzego z’ubuzima  cyane cyane aho abajyanama bubuzima babarura ingo kuzindi bakamenya ibyiciro abantu barimo bityo bagafasha mubuvuzi   bakanagirwa   inama yo guhita batangizwa  imiti hakirikare  kugirango badakwirakiza virusi itera sida ,yewe nabagize ingorane zokurwara indwara  zu mutwe nabo bahabwa ubutabazi bwibanze bakagezwa kwa muganga bagashyirwa  ku miti,aho yagize Ati.” Tugomba kwita kuri buri muntu kuko arinshingano zaburi wese.”Yakomeje asaba  ko aho umuntu abonye umurwayi wo mu mutwe ko yakitabwaho akagezwa kwa muganga hakiri kare .  

    Murwanashyaka Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere Ka Nyaruguru, Yanenze abagiheza abarwayi n’abavugako badashoboye


    Meya w’ Akarere Ka Nyaruguru, Murwanashyaka  Emmanuel  avuga ko hakiri imbogamizi mubaturage   bagiheza abafite  uburwayi bwo mu mutwe  ahusanga  aho kubajyana kwa muganga babajyana  mu bapfumu ,cyangwa mu nsengero.Aho yagize ati,” Dufite inzego zishinzwe gukurikirana abafite ibyo bibazo  kugirango bagezwe  kwa muganga hakiri kare aho usanga buri gihe bagenda biyongera kuko twashyizemo imbaraga”.

    Murwanashyaka Emmanuel  yanongeyeho  ko Akarere kabo gafite Abarwayi bafite ubumuga mu byiciro bitandukanye  basaga 12000 birenga.

    By: Florence Uwamaliya

  • Umushoramari Materine Yasenyeye Abaturage Umuhanda Abandi Bajya Mu Manegeka

    Umushoramari Materine Yasenyeye Abaturage Umuhanda Abandi Bajya Mu Manegeka

    Ubwo umushoramari uzwi ku izina rya Materine, ushaka gushyira igikorwa cy’inyubako mu butaka bwe, yazanaga imashini zicukura ubutaka maze birangira imashini zicukura zisatiriye ahari isoko ry’abazunguzayi ndetse n’ingo z’abaturage bityo bisanga bari mu manegeka ntan’inzira yo kunyuramo bafite.

    Inzego zishinzwe umutekano zahageze nabwangu kugirango zihoshye imvururu hagati y’abaturage n’ umushoramari

    Ibi byatangiye ku cyumweru tariki 5 Gicurasi mu Murenge wa Muhima, mu Mudugudu w’Intiganda, mu karere ka Nyarugenge, none kugeza ubu abaturage barataka ko uwo bita’Umunyabubasha’ (Materine) yabashyize mu manegeka kandi agafunga n’inzira, ubu bikaba bigoranye kugera mu ngo zabo.

    Ubwo abaturage bavugaga ko aka arakarengane bateje imvururu bityo bihuruza Umujyi wa Kigali, Umurenge wa Muhima n’ ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’Akarere ka Nyarugenge, mu rwego rwo kureba niba uwo mushoramari yakoze ibyo bintu mu byuryo bunyuranyije n’amategeko.

    Abaturage bahaturiye twashoboye kuganira bavuga ko ubu gutaha arugushinga urwego bakazamukiraho abatabishoboye bakagwa abandi bakazenguruka.

    Ababyeyi n’abandi bintege nye biravuga badashobora kurira u rwego no kurumanuka mu gihe uvuye iwawe

    Umuturage Ati. “Abanyeshuri bari bamenyereye gukoresha iyi nzira utashobye kumpanuka urwego cyangwa ngo ajye ku ishuri yagiye kuzenguruka bivuze ngo rero niba yagiraga igihe agerera ku ishuri hari iminota yiyongereyeho.

    Uyu mutarage yakomeje uyu wakoreshwaga n’abantu benshi kuko uzamuka ukagera kuri ADEPR Muhima.

    Aba baturage bavuga ko icyo bakeneye ari inzira gusa badashaka ubutaka bw’uyu mushoramari.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Ngabonziza Emmy, mukiganiro yagiranye na Umuseke yavuzeko baje gutega amatwi abaturage, ariko yirinda kuvuga ko uyu mugabo yaba ari mu makosa, cyakora asaba ko abaturage kuri uyu wa kabiri saa mbili za mu gitondo (8h00) ku biro by’Umurenge wa Muhima, baza kugirana inama hamwe n’uwo mushoramari, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye.

    Nyuma yaho iki kibazo cyageze m’ubuyobozi n’izindi nzego, uyu mushoramari yategetswe kuba ahagaritse ibikorwa kugeza igihe hashatswe igisubizo kirambye, mu gihe we yavugaga ko yabanza akarangiza ibikorwa bye maze ubundi abaturage akabashakira inzira.

    Kuva m’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kugeza ku umudugudu bose bari baje kureba uko iki kibazo kimeze

    By: Imena

  • Bimwe Mubibazo Urubyiruko Rukunzu Kwibaza Kugakoko Ka Virusi Itera Sida

    Bimwe Mubibazo Urubyiruko Rukunzu Kwibaza Kugakoko Ka Virusi Itera Sida

    Mugihe u Rwanda rufite ingamba zo kuba mu mwaka wa 2030, nta murwayi w’agakoko gatera sida uzaba ugihari, urujijo rukomeje gusigara muri benshi kuko kurubu ubwandu bw’agakoko gatera sida bugenda bwiyongera cyane cyane mur’urubyiruko.

    Mu bushakashatsi bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), bugaragaza ko kuva mu Ukwakira 2022 kugeza muri Werurwe 2023, Intara y’Iburasirazuba ubwandu bushya bwiyongereyeho 4.9%; Uturere twa Rwamagana, Bugesera, Kayonza, tukaba twiganjemo ubwandu bushya, Umujyi wa Kigali bungana na 3.7%, Intara y’Amajyepfo 2.1%. ubu bushakashatsi bwongera kugaragaza ko ubwandu bushya bwa SIDA bwiganje mu rubyiruko ku kigero cya 35%, bukiganza cyane mu bari hagati y’imyaka 15 kugeza kuri 21.

    Ikibazo cya 1 Kiragira kiti; Nshobora kumara imyaka ingahe mbana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida ntabizi?

    Impuguke muby’ubuzima ziugako ushobora kumara imyaka 10 ubana na Virusi Itera sida ariko utabizi kuko umubiri wawe uba ukora ukushobye ngo uyihangare ariko iyo umubiri abasirikare bacitse integer nibwo utangira kugira ibyuririzi byayo ikaba yatangira kugaragara inyuma.

    2. Ese niki kiba k’umubiri wawe mu gihe usanze ufite ubwandu bwa Virusi itera sida?

    Mugihe umubiri wawe wagaragaje ko wamaze kwandura Virusi itera sida biba biVuzeko umubiri wawe abasirikare ari bacye bityo bikaba byakuviramo kurwagurika kubera umubiri wawe nta bwirinzi ufite buhagije.

    3. Umuntu ufite ubwandu bw’agakoko gatera sida ashobora kubaho igihe kingana gute?

    Umuntu ufite ubwandu bw’agakoko gatera sida ashobora kubaho imyaka nki yundi muntu mugihe yamenye kera ko yanduye maze ubundi agatangira gufata imiti igabanya ubukana hakiri kare.

    4. Ni ibihe bimenyetso by’ingenzi bishobora ku kwereka ko wanduye agakoko gatera sida?

    Umuriro.

    Ibimenyetso ushobora kugira ukihutira kujya kwa muganga kwipimisha harimo: Kubabara umutwe, Kubabara imitsi no kubabara ingingo, Kubabara mu muhogo no kubabara umunwa, kurwara agakanzu (impiswi), ndetse no kubabara ijosi hamwe no guta ibiro.

    5. Ni gute nakongera ubudahangarwa bw’umubiri wange kugirango rwanye agakoko gatera sida?

    Niba ushaka kugira abasirikare barinda umubiri wawe ugomba kopngera intungamubiri kuri buri mafunguro yawe yaburi munsi, kuko Intungamubiri zirakenewe gukora, gusana no kubungabunga ingirabuzimafatizo mu mubiri, zikagira kandi uruhare muri sisitemu y’umubiri.

    Dore ibyo warya kugirango wongere intungamubiri zawe.

    inyama z’amatungo magufi, inkoko, amafi, ibiryo byirimo amavuta make, amagi, ibishyimbo n’ibinyomoro.

    By: Uwamaliya Florence