Blog

  • Dj Brianne ugiye kongera kubagwa yakomoje ku burwayi bwe, arateganya kubatizwa

    Dj Brianne ugiye kongera kubagwa yakomoje ku burwayi bwe, arateganya kubatizwa

    Gateka Esther Brianne umaze kubaka izina mu ruganda rw’imyidagaduro nka Dj Brianne kubera kuvangavanga umuziki, yavuze ko uburwayi yagize bwatumye abagwa azabuvugaho neza nyuma yo kongera kuva kwa muganga.

    Tariki ya 1 Mata 2024 ni bwo Dj Brianne yabagiwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gace ka Muhabura (Muhabura Wing), amakuru akavuga ko yabazwe ku gifu.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Dj Brianne yavuze ko azavuga neza iby’uburwayi bwe yakize kuko agomba gusubira kwa muganga bakamubaga.

    Ati “nzasubira kwa muganaga, nimbisoza bamaze kumbaga maze no koroherwa nzagaruka hano mbabwire ukuntu ibintu bimeze.”

    Biteganyijwe ko Dj Brianne tariki ya 1 Gicurasi 2024 ari bwo azasubira kwa muganga kugira ngo yongere akorerwe ‘operation’ ya kabiri.

    Dj Brianne akaba yahakanye ibyakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yari yagiye kwibagisha nyababyeyi, abandi bakavuga ko ari ukwibagisha inda ngo igabanyuke, icyo arwaye azakivuga avuye kwa muganga.

    Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu bijyanye no kuvangavanga umuziki, yahishuye ateganya kubatizwa ubundi akavuga ibyiza Imana yamukoreye.

    Ati “Ndashaka kubatizwa. Ikintu cya mbere kinshishikaje si ukubatizwa ahubwo ni inyigisho nkamenya impamvu ngiye kubatizwa. Ndashaka kubatizwa ubundi nkavuga ibyiza Imana yankoreye.”

    Dj Brianne ni umwe mu gitsina gore kirwanyeho akaba amaze kugira aho agera mu gihe hari igihe yagezemo nta cyizere cy’ubuzima bitewe n’ubuzima bushaririye yakuriyemo ari naho yakuye igitekerezo cyo gushinga umuryango yise La Perle Foundation wita ku bana bari mu buzima bwo ku muhanda.

    SOURCE:ISIMBI

  • Abanyeshuri bahawe ibihembo na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame baramuvuga imyato

    Abanyeshuri bahawe ibihembo na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame baramuvuga imyato

    Bamwe mu banyeshuri baheruka guhabwa ibihembo bya mudasobwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bavuga ko byabakoze ku mutima kuko izo Mudasobwa zabagiriye akamaro kanini mu myigire yabo ndetse no kurushaho kongera ubumenyi mu bijyanye na ama Robo (Robotics) ndetse na Porogaramu za mudasobwa.

    Abo twasuye babonye ibyo bihembo ubwo batangiraga igihembwe cya gatatu cy’Amashuri kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mata, 2024 biga ku Ishuri rya New Generation Academy riherereye mu Murenge wa Kimihurura, Akagali ka Rugando bavuga ko bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bihembo yabahaye kuko byabafashije muri byinshi.

    Niyo Jonathan ni umunyeshuri wiga ku ishuri rya New Generation Academy akaba ari umwe mubahawe ibi bihembo avuga ko Mudasobwa Perezida yabahaye zabafashije mu kongera ubumenyi mu bijyanye no gukora amarobo ndetse no gukora porogaramu za Mudasobwa.

    Niyo Jonathan, Umunyeshuri witabiriye irushanwa rya Coding and Robotics.

    Akomeza ashishikariza abanyeshuri bagenzi be gukora cyane nabo bakazagera aho bahabwa ibihembo nk’ibyo nawe yabonye.

    Dufatanye Olivier Umuyobozi ushinzwe amasomo muri New Generation Academy avuga ko muri rusange igihembwe cya gatatu bagitangiye neza nyuma y’igihe kinini bari bamaze mu biruhuko bakaba abanyeshuri batangiye neza kandi ko bagize umwanya uhagije wo kubwirana inkuru zo mu kiruhuko ibintu wabonaga ko byari bishimishije.

    Yakomeje avuga ko ingufu abana ba New Generation Academy bashyira mu ikoranabahanga iyo zibyaye ibihembo bibashimisha cyane, byumwihariko ibihembo bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame byabajyanye ku rundi rwego bakaba bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko afata umwanya akibuka urubyiruko rw’iki gihugu ndetse n’icyerekezo igihugu gifite.

    Ni ibihembo Abanyeshuri ba New Generation Academy bahawe mu rwego rwo kubaka ama robo matoya ndetse najya kuba Manini hanyuma agahabwa ubutumwa agomba kujya gukora bakaba barabihawe mu marushanwa ku rwego rw’Igihugu mu bijyane no gukora ama Robo ndetse na Porogaramu za Mudasobwa (Coding and Robotics).

    Bishimira ko abanyeshuri babo biga mu mashuri abanza babashije kujya guhatana n’abandi biga mu mashuri yisumbuye ndetse bakanabasha kuhavana ibihembo

    Asoza avuga ko ubu aribwo urugamba rwo guhatana rutangiye kuko ubu bazanye uburyo bwo kwigisha abana igihe bari no murugo batari kumwe n’abarimu bitandukanye na mbere aho abana bigiraga ku ishuri gusa ariko ubu kuba babasha no kwigira murugo ibintu bavuga ko bizazamura ubumenyi bw’ abana ndetse bakaba bateganya no kubisangira n’ibindi bigo by’amashuri bibyifuza.

    Icyumba Abanyeshuri Bigiramo Ikoranabuhana/ New Generation Academy
    Abanyeshuri Barimo Kuganira Uko Ibiruko Byagenze

    By: Imena

  • Mu 2030 Indwara y’agahinda gakabije ku isonga mu zizahitana benshi

    Mu 2030 Indwara y’agahinda gakabije ku isonga mu zizahitana benshi

    Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (World Health Organisation), igaragaza ko abantu bagera kuri milliyoni 280 ku Isi barwaye indwara y’agahinda gakabije ndetse hatagize igikorwa mu 2030 izaba iri imbere mu zizahitana benshi ku Isi.

    Ni mu gihe abarenga 800 000 buri mwaka   bapfa bazize kwiyahura kubera agahinda gakabije baba bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15-29.

    Muri raporo ya 2023, uyu muryango ugaragaza ko indwara y’agahinda gakabije yibasiye igitsina gore kurusha igitsina gabo aho 6% by’abagore bibasiwe nayo, 4% ari abagabo, 5% ari abakuze mu gihe 5.7% barengeje imyaka 60 bibasiwe n’iyi ndwara.

    Ku bagore barenga 10% batwite ndetse n’abamaze kubyara na bo bibasiwe n’indwara y’agahinda gakabije.

    Iyi raporo ikomeza ivuga ko abarenga 75%, batuye mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere indwara batayikira kubera ibibazo byo kubura ubuvuzi.

    Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima ugaragaza ko gahinda gakabije gakurizamo  kwiyahura biri mu bihangayikishije bityo ko bikwiye kwihutirwa gushakirwa umuti ndetse hakwiye kongerwa gahunda zigamije gufasha no gutanga  serivise zihabwa abafite ibyo bibazo.

    Uvuga ko mu bijyanye indwara z’ibibazo byo mu mutwe hari gahunda yayo ya 2013-2030, yo gukemura ibyo bibazo byose harimo n’ibiterwa n’agahinda gakabije.

    Indwara y’agahinda gakabije irangwa no kumva umuntu ababaye cyane cyangwa akarakazwa n’ubusa binamutera kubonamo ibintu byose igihombo, ndetse ibindi akabona nta munezero byamuha.

    Agahinda gakabije gatandukanye n’umubabaro usanzwe ushobora kumara nk’umunsi umwe cyangwa igice cy’umunsi gusa.

    Nubwo iyi ndwara yibasiye benshi ariko iravurwa igakira kandi hariho uburyo bwinshi bwo kuyivura.

    Ufite ibimenyetso by’agahinda gakabije ashobora kwegera muganga wabugenewe akamugira inama cyangwa akamuha imiti.

  • 13 High-Protein, High-Fiber Breakfasts You Can Prep the Night Before

    13 High-Protein, High-Fiber Breakfasts You Can Prep the Night Before

    Preparing breakfast the night before is a great way to help you have a nutritious first meal of the day. Each recipe comes with make-ahead instructions, so your food is grab-and-go or only a few finishing touches away from being ready. Plus, satisfying ingredients like fruits, vegetables, dairy, legumes and whole grains give these dishes at least 15 grams of protein and 6 grams of fiber per serving. Not to mention, both of these nutrients can support digestive and bone health and help you feel full until lunchtime. 

    We’re sure you’ll enjoy breakfasts like our highly-rated Strawberry Cheesecake Overnight Oats that one reader calls “perfectly sweet,” or our Anti-Inflammatory Breakfast Smoothie that’s been reviewed as “super refreshing.”

    01of 13

    Carrot Cake Overnight Oats 

    three small jars of carrot cake overnight oats, two spoons, a cloth napkin and a cup of coffee

    Carrot cake for breakfast? We say yes! These carrot cake overnight oats taste just like the classic dessert—complete with a frosting-like layer—but with far less added sugar. We like layering some of the frosting in between layers of oats, but you can just dollop it all on top if you prefer.

    02of 13

    Anti-Inflammatory Breakfast Smoothie 

    two tall pint glasses filled with green smoothie next to hot pink napkin
    PHOTOGRAPHER: MORGAN HUNT GLAZE, FOOD STYLIST: JULIAN HENSARLING, PROP STYLIST: SHELL ROYSTER

    This mango green smoothie gets bright tart flavor from frozen passion fruit, and inflammation-fighting benefits from fresh kale. Dates add natural sweetness without added sugar. While cilantro may not be a typical smoothie ingredient, we love the herbal notes it adds to this smoothie. Feel free to leave it out if that’s not your thing—it’s just as delicious without.

    03of 13

    Apple Pie-Inspired Overnight Oats 

    a recipe photo of Apple Pie Inspired Overnight Oats
    PHOTOGRAPHER: BRIE GOLDMAN, FOOD STYLIST: SKYLER MYERS, PROP STYLIST: GABRIEL GRECO

    There’s no better way to usher in fall than apple pie-inspired overnight oats in the morning. Prep and store this easy breakfast ahead of time to have on hand for busy work and school mornings. You can substitute any nondairy milk for the reduced-fat milk, or try kefir if you want your oats extra tangy.

    04of 13

    Chocolate-Peanut Butter Protein Shake 

    side shot of a light brown smoothie in a tall glass with a striped napkin behind
    PHOTOGRAPHER: FRED HARDY, FOOD STYLIST: MARGARET MONROE DICKEY

    This creamy high-protein shake will keep you satisfied for hours and tastes like a chocolate-peanut butter banana milkshake. You don’t even need to add protein powder, thanks to the naturally occurring protein in the soymilk, Greek yogurt and peanut butter.

    05of 13

    Strawberry Cheesecake Overnight Oats 

    a recipe photo of the Strawberry Cheesecake Overnight Oats
    PHOTOGRAPHER: JEN CAUSEY, FOOD STYLIST: EMILY NABORS HALL, PROP STYLIST: PHOEBE HAUSER

    These overnight oats are chock-full of classic strawberry-cheesecake flavors—from the rich cream cheese layers to the sweet strawberry base, this feels like dessert for breakfast in the best way possible. If strawberries aren’t at their peak, swap them out for raspberries, blueberries or chopped stone fruit like peaches or nectarines.

    06of 13

    High-Protein Lemon-Blueberry Muffins 

    cooked blueberry muffins on a serving board and a muffin tin in the background
    PHOTOGRAPHER: MORGAN HUNT GLAZE, PROP STYLIST: JOSH HOGGLE, FOOD STYLIST: JULIA LEVY

    These lemon-blueberry muffins are so good, you’ll think they came straight from a bakery. A sprinkle of sugar creates a nice crunch on the outside, while strained yogurt ensures the muffins stay moist on the inside. The yogurt also provides a boost of satisfying protein, making these muffins perfect for breakfast or snack time. If using frozen blueberries, there’s no need to thaw them beforehand. They will add a purple hue to the batter, but it won’t affect the delicious end result.

    07of 13

    Breakfast Beans with Microwave-Poached Egg 

    Breakfast Beans with Microwave-Poached Egg

    In Costa Rica, this popular breakfast bean dish is called gallo pinto, which means spotted rooster, referring to the dark beans amid the pale rice. We call for cooked barley here, but you can use whatever leftover cooked grain you may have on hand.

    08of 13

    Brownie Batter Overnight Oats 

    a step in making the Brownie Batter Overnight Oats
    PHOTOGRAPHER: JENNIFER CAUSEY, FOOD STYLIST: JULIAN HENSARLING, PROP STYLIST: CHRISTINA DALEY

    Love dessert for breakfast or breakfast for dessert? This brownie-batter overnight oats recipe is a delicious way to start or end your day. The melted chocolate shell on top is fun to eat, plus adds texture and sweetness. If you want to skip the melted chocolate topping, stir the chocolate chips and cocoa nibs directly into the oats.

    09of 13

    Nut & Berry Parfait 

    3758688.jpg

    In this quick high-protein breakfast recipe, Greek yogurt is topped with healthy berries and almonds and lightly sweetened with honey.

    10of 13

    Creamy Wheat Berry Hot Cereal 

    3756483.jpg

    This warming whole-grain hot cereal recipe pairs cooked wheat berries with rolled oats, fruit and nuts for a filling fiber-rich breakfast. Using a microwave makes preparation speedy, especially if you’ve thawed frozen cooked wheat berries overnight in the refrigerator.

    11of 13

    Reese’s Peanut Butter Cup-Inspired Overnight Oats 

    a recipe photo of the Reese’s Peanut Butter Cup Overnight Oats
    PHOTOGRAPHER: ROBBY LOZANO, FOOD STYLIST: MELISSA GRAY, PROP STYLIST: JOSH HOGGLE

    These overnight oats re-create the flavors of a popular candy. The chocolate is used in two ways—stirred into the oats, and melted on top to mimic the shell of the peanut butter cup. Flaky sea salt on top balances the sweetness. We use crunchy peanut butter, but creamy peanut butter, almond butter or sunflower butter would work just as well.

    12of 13

    Overnight Quinoa Pudding 

    Overnight Quinoa Pudding

    This quick and easy recipe blends quinoa and chia seeds for a protein-packed dessert or grab-and-go breakfast. This recipe uses kefir rather than milk for a probiotic boost and instead of refined sugar, this pudding relies on maple syrup for its sweetness. Prep time is minimal–just leave the mixture in the refrigerator overnight to firm up.

    13of 13

    Overnight Matcha Oats with Berries 

    Overnight Matcha Oats with Berries

    Blueberries and raspberries top these matcha overnight oats for a quick, meal-prep-friendly breakfast.

    SOURCE:Eating well

  • Emulators are taking over the App Store

    Emulators are taking over the App Store

    Delta, an app for emulating and playing retro games on your iPhone, has been at the top of the App Store rankings for days. Apple spent years keeping apps like this off its platforms before reversing course earlier this month in the face of European regulation and the threat of a whole bunch of new third-party app stores.

    Obviously, there was huge pent-up demand for Delta. But is this a singular phenomenon or the start of a new more open future for the iPhone? What else might Apple allow in the App Store if it means keeping you in the App Store?

    On this episode of The Vergecast, we discuss how Delta got into the App Store and what it might mean for the future of the iPhone. We don’t really talk about all the thorny legal issues around ROMs and emulation because they’re thorny and confusing and don’t even really have a clear answer, but we’ll get back to it soon.

    After that, we talk about some big news in big tech: Google’s corporate reorg as it tries to compete in an AI world and the new release of Meta AI that puts a chatbot in practically every social app on your phone. Everybody’s all in on AI… but to what end? Is the AI revolution real, or is it just a fad? No one really knows, but everyone’s spending billions just in case. 

    Finally, we do a lightning round in which we blast through a week of bizarre TikTok news, worry about the new Atlas robot, and wonder when things are going to get Samsung Saturday weird. We also go on a long tangent about Mini LEDs and broadcast TV, because this is The Vergecast, and that’s what we do here.

    SOURCE:The Verge

  • APR BBC na Patriots BBC zageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibuka 30

    APR BBC na Patriots BBC zageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo Kwibuka 30

    APR BBC yatsinze REG BBC amanota 96-66, Patriots nayo itsinda Tigers amanota 64-59 amakipe yombi abona itike yo gukina umukino wa nyuma w’Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 abahoze ari abakinnyi, abatoza n’abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ku wa Gatanu tariki 19 Mata 2024 muri BK Arena hatangiye gukinwa irushanwa ryo kwibuka ryitabariwe n’amakipe ane ya mbere mu bagabo n’abagore ryaherukaga kuba mu 2019. 

    Umukino wari uhanzwe amaso n’abakunzi ba Basketball wahuje APR BBC na REG BBC.

    APR BBC yatangiranye umukino imbaraga itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Noel Obadiah. Uyu mukinnyi yagoye REG cyane kuko agace ka mbere karangiye yatsinze amanota 13.

    Mu gace ka kabiri APR BBC yongereye ikinyuranyo kigera mu manota 16.

    Ku munota wa gatanu w’aka gace, Mukengerwa Benjamin wa REG yakiniye nabi Dan Kimasa.

    Ntabwo Adonis Filer byamushimishije kuko yahise yiruka asunika Mukengerwa undi nawe aramuniga.

    Nyuma y’impaka no kubakiza, umusifuzi yahise asohora mu kibuga Mukengerwa na Adonis bari bamaze gushyamirana.

    Kuvamo kwa Adonis kwatumye Ntore Habimana abona umwanya wo gukina nawe abyitwaramo neza atsinda amanota menshi.

    Igice cya Mbere cyarangiye APR BBC yatsinze REG BBC ku kinyuranyo cy’amanota 30 (59-29).

    Mu gace ka Gatatu, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe ingufu REG BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo abarimo Antino Jackson na Shyaka Olivier bayitsindiraga ariko ntibirambe.

    Ikipe y’Ingabo APR BBC yakomeje gutsinda amanota menshi ari nako Noel ashimisha abafana. Umukino warangiye APR BBC yatsinze REG amanota 96-66 isanga Patriots ku mukino wa nyuma.

    Mu Wundi mukino wabanje mu bagabo Patriots BBC yatsinze Tigers BBC amanota 64-59.

    Mu bagore, APR WBBC na REG zageze ku mukino wa nyuma kuko Ikipe y’Ingabo yatsinze Kepler BBC amanota 46-40.

    Ni mu gihe Ikipe ya Sosiyete Ishinzwe Ingufu yatsinze GS Marie Reine Rwaza amanota 76-60.

    Kuri uyu wa Gatandatu harakinwa imikino ya nyuma, mu bagore APR W BBC irahura na REG BBC saa kumi n’ebyiri mu gihe mu bagabo APR BBC ihura na Patriots BBC saa mbiri z’ijoro muri BK Arena.

  • Uruganda Rwa Kawunga Rwagufasha Kugira Ifu Nimero ya 1

    Uruganda Rwa Kawunga Rwagufasha Kugira Ifu Nimero ya 1

    Mu gihe abaturage benshi bagira ubushobozi bwo kubona ibigori ku bwinshi bikarangira bamwe babigurishije kuri make kugirango bitangirika, kampani ya Vendef yazanye igisubizo aho kurubu bagufasha guhindura ibigori byawe bagakuramo ifu ya kawunga yewe n’abashaka branda (ifu yavuye mu byahunguwe ku bigori), Byose Vendef Company Ltd yabyegereje Abanyarwanda.

    Ndekezi Venuste n’ Umuyobozi wa Vendef Company Ltd, Avuga ko Vendef Company Ltd ar’ Uruganda rufite ibikoresho byemewe kandi byizewe kuburyo bitanga nimero ya mbere y’ifu.

    Bwana Ndekezi Venuste Ati. “Dutanga serivise nziza kubifuza gusya kawunga yewe tukagasya kugeza ku kigero wumva ugashakamo.

    Ndekezi Venuste Yakomeje avuga ko kandi yaba abacuruzi, ibigo by’ Amashuri n’ Ibigo by’ abikorera bikenera kugaburira abakozi babyo ko babagana bakabafasha kubaha ifu ya Kawunga ifite karite (Quality) bifuza kandi kugiciro Cyiza.

    Ushaka kubagana ndetse no gukorana nabo wabasanga mu karere Ka Kamonyi ahazwi nka Kamuhanda cyangwa se ukabahamagara kuri nimero ya Telefone 0782203294.

    By: Imena

  • Afurika y’epfo n’U Rwanda byinjiye mu bufatanye mubugenzuzi bw’imiti n’inkingo

    whatsapp sharing button

    Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ibiribwa n’imiti mu Rwanda, Rwanda FDA cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’icyo muri Afurika y’Epfo mu bijyanye no guhanahana amakuru no gusangira inararibonye mu bugenzuzi bw’imiti n’inkingo.

    Amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono, ibihugu byombi bihagarariwe aho umuyobozi wa Rwanda FDA, Prof. Emile Bienvenue, yari ahagarariye u Rwanda mu gihe Makotoktela Boitumelo Semete yari ahagarariye Afurika y’Epfo.

    Ni amasezerano y’imikoranire asinywe nyuma y’iminsi mike Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyrill Ramaphosa, agiriye uruzinduko mu Rwanda aho yifatanyije narwo mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri urwo ruzinduko rwe Perezida Ramaphosa yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse yagaragaje ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wari umaze igihe warajemo agatotsi guhera muri 2014 wongere kuzahuka.

    U Rwanda rushobora kunguka byinshi mu gukorana na Afurika y’Epfo kuko ari igihugu gifite urwego rw’inganda mu buvuzi ruteye imbere ku buryo byarufasha cyane mu kugira inararibonye mu bijyanye n’ubugenzuzi mu nganda zikora imiti, kuba maso mu bijyanye na za farumasi no gukora isuzuma.

    Iyo mikoranire kandi ishobora koroshya n’ubuhahirane mu bijyanye n’imiti ku buryo bishobora kongera serivisi nziza abanyarwanda babona.

    Ibihugu byombi kandi bishobora gukorana mu bijyanye n’ubushakashatsi mu gukora imiti mishya n’inkiko ku buryo impande zombi zabyungukiramo.

    Afurika y’Epfo nk’igihugu cyateye imbere kandi gishobora gushyiraho uburyo bw’amahugurwa ku bakozi bashinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’inkingo mu Rwanda ashobora gufasha mu gushyiraho ingamba zikomeye z’ubugenzuzi.

    Ni amasezerano azagirira ibihugu byombi akamaro mu gihe yaba atangiye gushyirwa mu bikorwa by’umwihariko mu guteza imbere urwego rw’ubuvuzi nka kimwe u Rwanda rushyize imbere.

    Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu byafashije u Rwanda kongera kubaka urwego rw’ubuvuzi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse Perezida Paul Kagame aheruka kuyishimira kuri urwo ruhare rukomeye yagize mu kongera kuzahura urwego rwari rwarashegeshwe bikomeye.

    U Rwanda rukomeje kwagura imikoranire n’ibihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika mu bijyanye no gusangira inararibonye mu bugenzuzi bw’imiti n’inkingo na cyane ko rwatangiye gutunganyiriza inkiko mu gihugu.

    Ubwo abayobozi ku mpande zombi bashyiraga umukono ku masezerano