U Rwanda ruri ku mwanya wa 7 muri Afurika mu kugira imyaka myinshi y’icyizere cyo kubaho

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, yatangaje ko kuva mu 2000 kugeza mu 2015, imyaka y’icyizere cyo kubaho ku Isi yiyongereye ariko ubusumbane hagati y’ibihugu bugafata indi ntera.

amak

Iyo Raporo igaragaza ko mu 2015, u Rwanda ruza ku mwanya wa karindwi muri Afurika mu kugira imyaka myinshi y’icyizere cy’ubuzima ingana na 66.1. Mu bihugu biruza imbere kuri uyu mugabane harimo Algeria, 75.6; Mauritius, 74.6; Cap Vert, 73.3; Seychelles, 73.2; Sao Tome and Principe, 67.5 na Senegal ifite imyaka 66.7.

Ibihugu bya nyuma muri Afurika ni Chad aho mu 2015 abaturage bagize icyizere cyo kubaho cy’imyaka 53.1; Centrafrique, 52.5; Angola, 52.4 na Sierra Leone ya nyuma muri Afurika no ku Isi, ifite imyaka 50.1 y’icyizere cyo kubaho.

Ikinyuranyo hagati y’ibihugu cyarazamutse cyane, kuko nko mu bihugu 12 byateye imbere kigeze ku myaka 82, ibihugu birimo u Busuwisi, Espagne, u Butaliyani, Iceland, Israel, u Bufaransa, Sweden, u Buyapani, Singapore, Australia, Korea y’Epfo, na Canada.

Ibihugu bifite imyaka y’icyizere cyo kubaho iri hasi cyane byiganje muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho ibigera kuri 22 byo muri icyo gice bifite icyizere cyo kubaho kiri munsi y’imyaka 60. Muri byo harimo nka Burkina Faso, RDC, u Burundi, Swaziland, Sudani y’Epfo, Chad, Centafrique, Somalia, Sierra Leone n’ibindi.

Muri iyi raporo ya WHO yo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2016, bigaragara ko kuva mu 2000 kugeza mu 2015, icyizere cyo kubaho ku batuye Isi cyiyongereyeho imyaka itanu muri rusange, bikaba ari ubwa mbere cyiyongereye kuri iki kigero kuva mu myaka ya 1960.

Iyi myaka yigeze kugabanuka cyane ahagana mu 1990 muri Afurika bitewe n’ugukaza umurego kw’icyorezo cya Sida, kimwe no mu Burayi bw’u Burasirazuba kubera icikamo ibice ry’ ibihugu byari bigize ubumwe bw’aba Soviet.

Muri rusange, iri zamuka ryabaye rinini cyane muri Afurika aho ryiyongereyo imyaka 9.4 ikaba imyaka 60 yo kubaho, bitewe ahanini n’uburyo abana bavuka bitabwaho, kurwanya malaria ndetse n’ikwirakwizwa ry’imiti igabanya ubukana bwa Virusi ya Sida.

Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Margaret Chan, yagize ati “Isi yakoze ibishoboka mu kugabanya ibyorezo bitari ngombwa n’impfu za hato na hato zaterwaga n’indwara zishobora kuvurwa no kwirindwa.”

Gusa yakomeje avuga ko hagikenewe kwita cyane ku bihugu bikiri mu bibazo, kugira ngo bibashe kugera ku gipimo fatizo cy’imyaka yo kuba ku Isi muri rusange ngo ntihagire igihugu na kimwe gisigara inyuma.

Abagore mu Buyapani bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru ku Isi kingana n’imyaka 86.8, abagabo mu Busuwisi bakagira icyizere kiri hejuru ku myaka 81.3. Igihugu cya Sierra Leone kiri muri Afurika ni cyo gifite icyizere kiri hasi ku bitsina byombi, aho abagore ari imyaka 50.8 mu gihe abagabo ari 49.3.

Kugeza mu 2012, Abanyarwanda bari bafite icyizere cyo kubaho cy’imyaka 64.5 ku bitsina byombi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *