Umwunganizi wa Victoire Ingabire yategetswe kuva mu Rwanda igitaraganya

Umwunganizi wa Victoire Ingabire w’umuholande Caroline Buisman avuga ko yategetswe kuva mu Rwanda igitaraganya nyuma yuko yavuze ko ashaka kujya kureba Victoire ingabire umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ufungiye gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu n’ibindi byaha. Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka ryatangaje ko uyu mwunganizi yari afite izindi gahunda zari zimuzanye bamusaba kubanza kubisabira uruhushya.

JPEG - 68.4 kb
Caroline avuga ko yashatse kubonana na Victoire Ingabire u Rwanda rukamwangira

Aganira na RFI Caroline yavuze ko yagerageje gusaba ibyangombwa byo kuza mu Rwanda ariko ambasade y’u Rwanda igakomeza kubimwima. Ngo nyuma y’amezi atatu nibwo yabonye viza, ariko abona viza y’ubukerarugendo nayo yahawe n’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba.

Ubwo yari mu Rwanda ngo Caroline yashatse kujya kureba umukiliya we Ingabire Victoire aho afungiye kuri gereza izwi nka 1930, ariko ngo ubuyobozi burabimwangira ku wa kane tariki ya 19 Gicurasi 2016.

Yagize ati “ Naje kumenyekana ko ndi umwunganizi wa Voctire Ingabire, ubwo narimaze iminota nka 45 ndi guhatwa ibibazo nyuma nza kwangirwa ntanahawe ubusobanuro”

Caroline avuga ko abategetsi bamusabye kujya gushaka ibyangombwa ahawe na Minisitere y’ububanyi n’amahanga, we avuga ko ari bishya kuri we cyane ko ngo we asanzwe ari umwe mu bagize urugaga rw’abavoka ba Kigali. Akavuga ko we abona ko ibyo bitari ngombwa.

Gusa nubwo Me Buisman avuga ko yahise yangirwa adahawe ubusobanuro, Yves Butera umuvugizi w’urwego rw’igihu rushinzwe abinjira n’abasohoka (Migration) ryatangaje ko uyu mwunganizi yangiwe kujya kubonana na Ingabire kuko atari afite ibyangombwa bibimwemerera.

Yves Butera umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka yatangaje ko Caroline yari afite Viza yamwereraga gukora ubukerarugendo gusa, ibintu ngo byahise bituma ubuyobozi bwa gereza bumwangira kubonana na Ingabire.

Amategeko agenga imikoreshereze ya viza avuga ko iyo umuntu akoresheje uruhushya rwa viza binyuranye n’icyo yayisabiye ageze mu gihugu yayisabyenmo, ahita ategekwa gusubira iwabo nta nteguza.

Ingabire Victoire yakatiwe gufungwa myaka 15 muri gereza nkuru ya Kigali nyuma yaho urukiko rw’ikirenga rumuhamije ibyaha birimo, gushaka guhungabanya umutekano, kurema umutwe ugamije kugirira nabi ubuyobozi buriho no kugambanira igihugu.

JPEG - 68.4 kb
Caroline avuga ko yashatse kubonana na Victoire Ingabire u Rwanda rukamwangira

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *