Gatsibo: Abikorera barasabwa gushikama mu byo bakora :Guverineri Uwamariya

Goverineri Uwamaliya

Guverineri Odette Uwamariya

Guverineri w’intara y’Iburasiruzuba, Uwamariya Odette yasabye abikorera bo mu karere ka Gatsibo kutajarajara mu byo bakora ko ahubwo buri wese akwiye kwibanda kuri kimwe akakinoza kugeza ageze ku musaruro ushimishije mu bwinshi no mu bwiza.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Kane taliki 19 Gicurasi, ubwo abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo (JADF) basozaga imurikabikorwa bari bamazemo iminsi itatu.

Nyuma yo kuzengurutswa mu bamurika asobanurirwa ibyo bakora ari nako abaha inama zo kubinoza, Madame Uwamariya Odette, mu ijambo rye yasabye ko abikorera bakwirinda kwiyemeza gukora byinshi icyarimwe, ahubwo ko buri wese akwiye gufata kimwe akakinoza.

Guverineri Uwamariye yabanje kwerekwa ibyaje kumurikwa, iyi ni koperative y’umuceri ya Gatsibo

Yagize ati “Ibyo dukora hano si twe bigenewe gusa, dufite amahirwe y’uko dufite isoko ryagutse, icyo rero twifuza ni uko umurongo w’ibyo umuntu akora arushaho kuwunoza kugirango bimufashe kubona ubumenyi bwo kubikora neza kurushaho. Iyo abantu batatanyije imbaraga, wisanga ukora byinshi ariko ntugire na kimwe ugiramo ubuhanga ngo ukinoze kirusheho kugera ku rwego twifuza”.

Guverineri Uwamariya Odette yavuze ko bakurikije izi nama byakongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga

Aha yatanze urugero nk’uwatangira atunganya ubuki, nk’aho yakomeje ngo atera intambwe ugasanga atangiye no gukora uduseke.

Mu kwerekana ko kuguma mu murongo umwe w’ibyo umuntu akora byamugeza kure, yatanze urugero kuri Koperative Intambwe itunganya imitobe iva mu mbuto zitandukanye (Jus), avuga ko batangiye ari urubyiruko rwishyize hamwe bafite akamashini kamwe gaciriritse ariko ubu bamaze gutera intambwe igaragara kuko ari byo bashyizemo imbaraga zabo zose.

Rutayisire Gerald, umuyobozi wa Koperative Intambwe ahamya ko kwibanda ku gikorwa kimwe bitera nyiracyo kugera kure

Mu butumwa bwe kandi yibaze ku gushishikarira kongerera agaciro umusaruro, niba ari abahinga ibigori bagakorana intego yo kuzagera aho babitunganya bakagurisha ifu (akawunga).

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *