Blog

  • U Rwanda rwagaragarije inzobere za Afurika politiki yarwo mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

    U Rwanda rwagaragarije inzobere za Afurika politiki yarwo mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

    Afurika yugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo iby’imihindagurikire y’ibihe, bikomeje guhitana benshi, guhangana nabyo bikaba ari urugamba ruri muri politiki y’u Rwanda rwatangiye rwiteze ko ruzarokora Abanyafurika benshi.

    Raporo ya Loni igaragaza ko abaturage basaga miliyoni zirindwi bapfuye mu mwaka wa 2012, bishwe n’indwara ziterwa n’ibyuka byangiza ikirere, abasaga ibihumbi 600 bari abo ku mugabane wa Afurika.

    Guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bihurije hamwe mu Rwanda inzobere 600 zikomoka muri Afurika aho zigira hamwe inzira yakoreshwa mu kugabanya ibyuka byangiza ikirere.

    Ni mu nama Nyafurika ya munani yiga ku bijyanye n’ibyuka bihumanya ikirere (Africa Carbon Forum) izamara iminsi itatu yatangiye ku wa kabiri tariki ya 28 Kamena 2016.

    Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta, yerekanye uburyo politiki y’u Rwanda mu kurengera ibidukikije, yemeza ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza amasezerano ya Paris agamije kubungabunga ibidukikije.

    Yagize ati “ U Rwanda rwahuye n’ibyago by’imihindagurikire y’ibihe mu kwezi gushize, ubwo abantu bacu 56 bicwaga n’imyuzure ndetse no gutenguka kw’imisozi. Twemera ko Afurika yakwikingira ibyo bibazo, mu gihe dushyize hamwe, ni yo mpamvu iyi nama ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere ari ingirakamaro.”

    U Rwanda rwahagurukiye kurengera ibidukikije no guharanira ubusugire bw’ikirere byarufashije guhangana n’ihindagurika ry’ibihe no guteza imbere abarutuye.

    Politiki yarwo igena ko mu cyerekezo 2020 ruzibanda kuri gahunda z’iterambere ryita ku bidukikije n’ingamba zo kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe, muri 2050 rukazaba ruri mu bihugu byihagazeho mu kudateza ibyuka byangiza ikirere.

    Mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwahagaritse ikoreshwa ry’amashashi. Ibi byagabanyije umwanda n’iyangirika ry’ibidukikije mu gihugu hose.

    Muri 2011, rwashyizeho ingamba z’iterambere ritangiza ibidukikije no kongera ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe, binajyana no gushyira imbaraga mu kubaka imidugudu yita ku bidukikije ikoresha ingufu z’imirasire y’izuba,ibigega by’amazi na biyogazi.

    Mu myaka ibiri ishize, u Rwanda rwashyizeho ikigega Fonerwa gitera inkunga imishinga yita ku bidukikije, kugeza ubu cyatewe inkunga ya Miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika. Imishinga y’icyo kigega itanga imirimo ku Banyarwanda barenga ibihumbi 20 barimo kubungabunga ubutaka bwari bwarangiritse.

    U Rwanda rwiyemeje kuzaba rufite amashyamba nibura ku kigero cya 30% by’ubuso bw’igihugu bitarenze 2020, kuri ubu bugeze kuri 29.6%. Mu bindi rwiyemeje gusubiranya ubutaka bwangiritse, intego ni kugera kuri hegitari miliyoni ebyiri.

    Afurika muri rusange yugarijwe n’ikibazo cyo kubura amikoro ayifasha kubungabunga ibidukikije, dore ko n’abayatanga bibanda ku bihugu bifite politiki ihamye muri rusange inagamije kubungabunga ibidukikije.

    Lamin Manneh, Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwafashe iya mbere mu kubugabunga ibidukikije, ariko ko buri gihugu gifite ibyo gikora mu guhangana n’iki kibazo kigomba gusangiza ubumenyi ibindi, kandi n’abikorera bagahagurikira icyo kibazo, kuko leta zitabyishoboza.

    Antony Nyong, Umuyobozi waturutse muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yavuze ko bateganyije gukuba inshuro eshatu inkunga batera ibihugu mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

    James Close,uhagararriye Banki y’Isi yavuze ko niba nta gikozwe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, abanyafurika basaga miliyoni 40 bazugarizwa n’ubukene bukabije mu minsi iri imbere.

    Banki y’Isi yiyemeje gushyiraho ikigo mu by’ubufatanye gifasha guverinoma za Afurika guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no gutera inkunga mu bijyanye n’amafaranga.

     Lamin Manneh, Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda

    Lamin Manneh, Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda

    Lamin Manneh, Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda

    2016-06-28-photo-00000033

  • Kirehe:Abaturage basabwe gutangira amakuru ku gihe

    Kirehe:Abaturage basabwe gutangira amakuru ku gihe

    Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yasabye abatuye muri aka karere kujya bayiha amakuru ku gihe yatuma ikumira no gufata abakoze ibinyuranije n’amategeko nk’ubujura ndetse ikabasha gufata ibyibwe.

    Ubu butumwa yabutanze ku itariki 27 Kamena mu nama yagiranye n’ibihumbi by’abatuye mu murenge wa Nyamugali.

    Mu byaganiriweho harimo kwibutsa abagize Komite zo kwicungira umutekano kwita ku nshingano zabo, gukangurira abitabiriye iyo nama gukora amarondo neza, no kubasaba gutanga amakuru ku gihe nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ibyaha birimo ubujura bw’inka n’itundwa ry’ibiyobyabwenge.

    Kirehe ifatwa nk’imwe mu nzira zikoreshwa n’abatunda ibiyobyabwenge babyinjiza mu gihugu babivanye mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ibigafatirwamo bikaba ahanini bicishwa mu murenge wa Nyamugali kubera ko wegeranye na Tanzaniya.

    SP Rutaremara yavuze ko hari inka zibwe mu bihe bitandukanye muri aka karere, kandi ko inyinshi muri zo zibwe muri Nyamugali, aho mu byumweru bibiri bishize hafashwe abantu umunani bacyekwa gukora ubwo bujura.

    Mu bakurikiranyweho gukora iki cyaha hakaba harimo Sikubwabo Phocas na Ngabo Emmanuel, aba bombi bakaba barafatiwe mu cyuho ku itariki 15 Kamena barongoye inka eshatu bari bibye.

    Aganira n’abo baturage, SP Rutaremara yababwiye ati,”Muri abafatanyabikorwa mu kubumbatira amahoro n’umutekano. Ni yo mpamvu hashyizweho Komite zo kwicungira umutekano zibunganira mu gushyiraho ingamba zo gufatanya na Polisi y’u Rwanda gukumira no kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira iterambere n’imibereho myiza yanyu.”

    Yakomeje ababwira ati,”Abishora mu biyobyabwenge murabazi neza. Bamwe muri bo ni abaturanyi banyu, abavandimwe n’inshuti zanyu, ndetse n’ahandi. Ntimukabahishire, ahubwo mujye mutanga amakuru y’ibikorwa byabo kugira ngo hakumirwe ingaruka zo kubyishoramo”.

    SP Rutaremara yaboneyeho kubashimira kubera ubufatanye bwabo mu gihe hakorwaga iperereza ku bujura bw’inka, iyo mikoranire myiza yabo na Polisi y’u Rwanda ikaba iri mu byatumye hafatwa bariya umunani.

    Mu mirenge ya Mahama, Nyamugali na Nyarubuye hibwe inka zigera ku 103 mu bihe bitandukanye, muri zo 53 zikaba zarafashwe zisubizwa benezo.

    Yabasabye kujya batanga amakuru ku gihe y’abishora mu biyobyabwenge biganjemo abo muri Nyamugali babyinjiza mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe.

    Yabibukije kandi gukora amarondo neza kugira ngo bakumire ibyaha bikorwa mu ijoro birimo ubujura no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

    Mu kiganiro cyihariye, SP Rutaremara yagize ati,”Dushyira imbaraga mu gukangurira abantu kugira uruhare mu kubumbatira umutekano batahura, bakumira kandi barwanya ibyaha, kandi tubasobanurira ko ari inshingano za buri wese hagamijwe kugira ngo umutekano urusheho gusigasirwa.”

    Yavuze ko iperereza ryagaragaje ko bamwe mu bibwe inka bicecekeye ntibabimenyesha Polisi y’u Rwanda, ibi kuri we bikaba biri mu bituma inka zibwe zidafatwa vuba.

  • Perezida wa Repubulika Paul Kagame ategerejwe i Dar Es Salaam muri Tanzania

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame ategerejwe i Dar Es Salaam muri Tanzania

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku italiki ya mbere Nyakanga, azaba ari mugihugu cy’abaturanyi cya Tanzania kubutumiure bwa mugenzi we perezida  Dr John Pombe Magufuli.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Ambasaderi Dr Augustine Mahiga, yatangaje ko Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro inama mpuzamahanga ya 40 y’ubucuruzi, Dar es Salaam International Trade Fair (DITF), akanagirana n’abayobozi ku ruhande rwa Tanzania, ibiganiro bigamije gushimangira umubano.

    Nk’uko Ikinyamakuru Daily News cyo muri Tanzania cyabitangaje, Minisitiri Mahiga yavuze ko muri urwo ruzinduko hazasinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego z’ubuhahirane, aheruka kunozwa n’itsinda ry’impuguke zihagarariye ibihugu by ombi.

    Ibi bihugu byombi biheruka kwemeranya gushyiraho itsinda rihuriweho rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga bifitanye, harimo ingendo z’indege by’umwihariko hagati y’ibigo by’indege, RwandAir na Air Tanzania.

    Hari kandi ibikorwa remezo byo mu muhora wo hagati birimo imihanda y’imodoka na gari ya moshi, nk’inzira y’ubwikorezi n’ubucuruzi izahuza ibihugu byombi n’u Burundi, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Gusinya amasezerano y’ubufatanye byitezweho gushimangira ibyemeranyijweho mu mubano w’ibihugu byombi.

    Minisitiri Dr Mahiga yagize ati “Gusinya aya masezerano y’ubufatanye bizaba abashyitsi bageze mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Magogoni mu mujyi wa Dar es Salaam, kuwa 01 Nyakanga.”

    Kuri uwo munsi kandi nyuma yo gutangiza DITF, Perezida wa Tanzania Dr Magufuli biteganyijwe ko azakira Perezida Kagame hamwe n’itsinda rizamuherekeza kuri uwo mugoroba.

    Minisitiri Mahiga yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame ruzaba rusubiza urwa Dr Magufuli i Kigali muri Mata uyu mwaka, muri gahunda y’imikoranire idasanzwe hagati y’u Rwanda na Tanzania.

    Perezida Kagame azaba abaye Umukuru w’Igihugu wa Kabiri ugendereye Tanzania kuva Dr Magufuli yarahirira kuyobora igihugu mu Ugushyingo umwaka ushize, nyuma ya Perezida Truong Tan Sang wa Viet Nam.

    Mu mafoto: Perezida Kagame ubwo yakirwaga na Magufuli yitabiriye inama ya 17 y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC

     

     

    Perezida Kagame yakirwa na Magufuli

     

     

     

    Perezida Kagame na Magufuli baganiriye

     

    Akanyamuneza ku maso y’abakuru b’ibihugu byombi nyuma y’ibiganiro

     

    Perezida Magufuli yashimye umubano Tanzania ifitanye n’u Rwanda by’umwihariko na Perezida Kagame

     

    Abakuru b’ibihugu bigize EAC bitabiriye inama ya 17 y’uyu muryango

     

  • Abanyamahanga bashora imari mu Rwanda bariyongereye kuburyo butanga ikizere

    Abanyamahanga bashora imari mu Rwanda bariyongereye kuburyo butanga ikizere

    Raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda ku ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda ya 2014 irerekana ko abanyamahanga bashora imari mu Rwanda bakomeje kwiyongera, bitewe n’uko igihugu kiborohereza kuzuza ibisabwa.

    Nk’uko bigaragazwa n’iyi raporo, ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda ryiyongereye ku kigero cya 78.1%. Abanyamahanga bashoye imari ingana na miliyoni 458.7 z’Amadolari y’Amerika (458.7$) muri 2014 mu gihe bari bashoye miliyoni 257.6 $ muri 2013.

    Iyi raporo igira iti “Ubwiyongere bw’abanyamahanga bashora imari mu Rwanda bushingiye ahanini ku cyizere bafitiye u Rwanda n’ingamba nziza igihugu cyashyizeho mu rwego rwo kureshya abashoramari.”

    Ibihugu byahize ibindi mu gushora imari nyinshi mu Rwanda, ni Ibirwa bya Maurice aho byashoye miliyoni 113.5 z’Amadorari, ku mwanya wa kabiri haza Ubusuwisi bwashoye miliyoni 106.2 $.

    Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashoye miliyoni 70 $, ku mwanya wa kane haza Lexamburg yashoye miliyoni 52.6$.
    Kenya ni cyo gihugu cyo mu Karere cyaje mu bihugu 10 bya mbere byashoye imari mu Rwanda, aho kiri ku mwanya wa 7, ikaba yarashoye miliyoni 28.3 $.

    Ubucukuzi bwa mine (mining), Ikoranabuhanga ndetse na serivisi biri imbere mu gukurura ishoramari ry’abanyamahanga mu Rwanda. Ubucukuzi bwa mine bwashowemo agera kuri miliyoni 136.2 z’Amadorari mu gihe Ikoranabuhanga ryashowemo miliyoni 116.1 $.

    Raporo ya Banki y’Isi ya 2015 mu ishoramari yerekanye ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa 46 ku isi mu bihugu byorohereza abashoramari, mu gihe umwaka wabanje rwari ku mwanya wa 48.

    U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu korohereza ishoramari, rukaba ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba.

    Iyo raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko kuva 2009-2014, imishinga y’ishoramari 338 yiyandikishije gushora imari mu Rwanda, aho imwe muri iyo mishinga ari iy’abanyamahanga gusa, hakaba n’indi ihuriweho n’abashoramari b’abanyamahanga n’aba abanyarwanda, aho bari biyemeje gushora imari ingana miliyoni 2,607 z’Amadorari no guhanga imirimo ibihumbi 55 na 141.

     

  • Abagabo 2 bafunzwe bakekwaho ubwambuzi bushukana biyita abakomisiyoneri ba Polisi

    Abagabo 2 bafunzwe bakekwaho ubwambuzi bushukana biyita abakomisiyoneri ba Polisi

    Ngirabakunzi Seleman  na Mbarushimana Jean Baptiste ngo bamaze imyaka ibiri bakora akazi k’ubukomisiyoneri, aho begera abafite ibinyabiziga bifite ibyo bisabwa n’ikigo gipima ubuziranenge bw’imodoka (Mechanical Inspection Center) ngo bihabwe ibyangombwa byerekana ko byujuje ubuziranenge, maze bakabaca amafaranga babumvisha ko baziranye n’abapolisi bakora muri iki kigo bityo bari bubasabe bakaborohereza.

    Ngirabakunzi agira ati:”Mbimazemo imyaka ibiri, hari n’abandi bagabo babiri dukorana, imodoka nto baduha amafranga 20,000 naho ku modoka nini nka fuso bakaduha amafranga 30,000.  Maze gushuka abarenga 40 mu myaka ibiri ishize mbikora. nyir’imodoka cyangwa umushoferi amara kuyampa  nkihamagaza kuri telefone  mubeshya ko mvuganye n’umupolisi ukorera kuri controle technique ko agenda akamufasha.”

    Yakomeje agira ati:”Iyo uwampaye amafranga agezeyo ntahabwe servisi nari namusezeranyije ahita ampamagara nkanga kumwitaba. Ni muri ubwo buryo abantu bagenda babwirana ko twabatekeye umutwe.”

    Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Karinda uyobora iki kigo cya Polisi kizwi nka Controle Technique, yasabye ba nyir’imodoka gukurikirana ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo kandi byaba byiza biyiziye kubikoresha igenzura kuko bakunze kubeshywa n’abo baba bohereje.

    Aha CSP Karinda yagize ati:”Dukora kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu, duhera saa kumi n’imwe z’igitondo tugafunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Gusuzuma imodoka imwe ntibirenza iminota itanu, bityo abantu bakwiye kumenya ko isuzuma ryihuta kandi uhageze wese arabyibonera. Ababeshya ba nyir’imodoka ko bigoye, baba bafite ibindi bagambiriye, ni naho bahera bababwira ko hari amafaranga asabwa ngo boroherezwe.”

    Yakomeje agira ati:”Turagenda dufata abiyita ba komisiyoneri babeshya ko bahuza ba nyir’imodoka n’abapolisi bakorera hano. Kuva uyu mwaka wa 2016 watangira, tumaze gufata 25 tubifashijwemo n’amakuru duhabwa n’abo bahemukira n’abandi baturage b’inyangamugayo.”

    Ikigo gipima ubuziranenge bw’imodoka (MIC) , gifite ubushobozi bwo gukora isuzuma ry’imodoka 500  ku munsi , rikorerwa ku mirongo itatu ihari kugeza ubu, ariko mu mpera za Nzeli uyu mwaka, hakazaba hatahwa indi mirongo ibiri mishya, izatuma ikigo kibasha gusuzuma imodoka 700 ku munsi.

    CSP Karinda yagize ati:”Mu mwaka wa 2015, umubare w’imodoka twasuzumye wiyongereyeho 27% kuko zavuye ku 75,839 umwaka wawubanjirije zigera ku 96,283.
    Mu mezi abiri ya mbere ya 2016 hasuzumwe imodoka zigera ku 17094, ku buryo twizera ko umwaka uzarangira dusuzumye imodoka zirenga iz’umwaka ushize cyane ko n’inyubako zo kwagura ikigo zizaba zararangiye .”

    Abafatiwe mu cyaha cy’ubwambuzi bushukana nibibahama bazahanwa n’ingingo ya  318 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

  • Abanyatanzaniya baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda ku kurengera no kwita ku bidukikije

    Abanyatanzaniya baje kwigira kuri Polisi y’u Rwanda ku kurengera no kwita ku bidukikije

    Mu rugendoshuri itsinda ry’abayobozi batanu bavuye mu gihugu cya Tanzaniya riri mu Rwanda ngo barwigireho uko rurengera rukanita ku bidukikije cyane cyane uko rwabashije guca iyinjizwa n’ikoreshwa ry’amasashe, kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Kamena ryasuye Polisi y’u Rwanda.

    Umunyamabanga uhoraho wungirije mu biro bya  Visi Perezida wa Tanzaniya  Eng. Ngosi Mwihara ari nawe uyoboye iri tsinda, yavuze ko gusura Polisi y’u Rwanda ari ukugirango nayo bayigireho uko agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije gakora, n’uko gashyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kubirengera no kubyitaho.

    Yavuze ko intego y’urugendo rwabo ari ukwigira k’ubunararibonye bw’u Rwanda ku guca burundu amasashe.

    Yagize ati:”Turashaka kwigira ku Rwanda, by’umwihariko uko rwabigenje ngo amasashe acike mu gihugu kuko ateza ibibazo byinshi by’iyangirika ry’ibidukikije.”

    Mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwashyizeho ibwiriza ryo kutongera gutumiza no gukoresha amasashe ku butaka bw’u Rwanda kuko yangiza ibidukukije.

    Eng. Mwihara yavuze ko Tanzaniya nayo ifite gahunda yo gufata icyemezo nk’iki, akaba ariyo mpamvu bashaka kwigira ku Rwanda uko byakozwe.

    Yagize ati:”Niyo mpamvu kuba natwe dushaka guca amasashe  mu gihugu cyacu, twashatse kuza kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda kuko aricyo gihugu cyabashije kugera kuri iyi ntego mu bihugu byo muri kano karere. Mu gihe tuhamaze tumaze kwiga byinshi, twabonye ko gukorera hamwe kw’inzego zitandukanye, n’ubukangurambaga buhoraho, aribyo byatumye u Rwanda rugera ku ntego yarwo mu guca burundu iyinjizwa n’ikoreshwa ry’amasashe.”

    Yakomeje agira ati:”Twize kandi ko iyo ushaka guca amasashe, ugomba kuba wateguye ibizayasimbura. Ibi u Rwanda rukaba rwarabikoze kuko rwashyizeho ibiyasimbura bikoze mu mpapuro.”

    Ubwo bakirwaga n’umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yabaganirije muri make ingamba Leta y’u Rwanda yashyizeho zo kurengera no kwita ku bidukikije.

    Yababwiye kandi ko na Polisi y’u Rwanda itasigaye inyuma mu kwita ku bidukikije, kuko mu mwaka ushize yashyizeho agashami gashinzwe kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye.

    ACP Badege yasoje agira ati:”Polisi y’u Rwanda ishyiraho agashami nk’aka, bwari uburyo bwo kurwanya iyangizwa ry’ibidukikije, aka gashami ntigashinzwe gusa kureba ko ibidukikije bitangizwa, ko ahubwo kanagira uruhare mu kubibungabunga kanabyigisha abaturage, kubasobanurira amategeko abigenga, no kubakangurira ko kubungabunga no guteza imbere ibidukikije ari inshingano zabo.”

  • Kirehe: Havutse umwana ufite ibisa n’imitwe ibiri

    Kirehe: Havutse umwana ufite ibisa n’imitwe ibiri

    Mu Karere ka Kirehe u ejo ku wa Gatatu tariki 22 Kamena,2016 umukobwa w’imyaka 18 yabyaye umwana w’umuhungu ufite imitwe ibiri nyuma y’iminota mike ahita yitaba Imana.

    Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Rwantonde ,Bushishi Eusebe, yatangarije KigaliToday ko uwo mukobwa yagejejwe mu kigo nderabuzima, umuforomo amusuzumye asanga umwana atameze neza mu nda, mu gihe batumije Imbangukiragutabara (Ambulance) mu bitaro bya Kirehe, uwo mukobwa ahita abyara.

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko uwo mwana akimara kuvuka, hashize umwanya ahita apfa.

    Ati “Yabyaye umwana ufite imitwe ibiri iteye ku gihimba kimwe, nyuma yo kumukorera amasuku ahita apfa. Ubu nyina aracyitabwaho n’abaganga.”


    Ibi ngo si ubwa mbere bibaye muri aka karere kuko tariki 23 Gashyantare 2016, mu bitaro bya Kirehe havukiye na none umwana ufite imitwe ibiri na we aza kugwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) nyuma y’icyumweru ubwo yitabwagaho n’abaganga.

  • Digital: Uburyo bwatumye amajwi n’amashusho bisakara mu Rwanda kugera kuri 90% by’igihugu – RURA

    Digital: Uburyo bwatumye amajwi n’amashusho bisakara mu Rwanda kugera kuri 90% by’igihugu – RURA

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA kiratangaza ko uburyo bwa Digital u Rwanda rwinjiyemo bwatumye aho amajwi n’amashusho bigera mu Rwanda hiyongera biva ku kigero kiri hagati ya 40 na 45% bigera ku kigero cya 90%. Kuri ubu umuyoboro wakorerashwaga na Television 1, ushobora gukoreshwa na Television zigera kuri 18.

    Abaturage nabo bavuga ko uburyo bwa Digital bwatumye babasha kureba Televiziyo zitandukanye no gukurikirana ibibera hirya no hino kw’ isi.

    RURA ivuga ko kugeza ubu aho amajwi n’amashusho bitaragera ahanini ari ukubera imiterere yaho nk’ahiganje cyane imisozi.

    download

    Kugeza ubu mu Karere u Rwanda rurimo ka Afurika y’ iburasirazuba, ibihugu bigize uyu muryango byamaze kuva mu buryo bwa Analogue bijya mu buryo bwa Digital, igihugu cy’u Burundi ni cyo gusa gisigaye kitaratangira iyi gahunda.

    Jean Baptiste Mutabazi, ushinzwe itumanaho muri RURA, yavuze ko icyari kigenderewe u Rwanda rwinjira mu buryo bwa digital kwari ukugirango umuntu ushaka gukurikirana amakuru runaka atabura ubwo burenganzira bwe.

    Yakomeje avuga ko ubu buryo bwa digital bwatumye ubu hashobora gushingwa televiziyo nyinshi kuko umurongo umwe gusa ushobora gukoreshwa na televiziyo 18 nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ivuga.

  • Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo

    Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo

    Irembo ni urubuga abaturage bifashisha bashaka serivisi za Guverinoma bakoresheje ikoranabuhanga. Akamaro k’Irembo ni ugufasha abaturage kubona serivisi mu buryo bworoshye, bunoze kandi bwizewe.

    Ku wa Gatanu tariki ya tariki ya 17 Gicurasi 2016 Diyosezi ya Ruhengeri ifatanije n’ikigo cy’Ikoranabuhanga cya RwandaOnline bateguye amahugurwa ku bakozi ba Diyoseze ya Ruhengeri baturutse muri paruwase zose ziyigize mu rwego rwo kubasobanurira ndetse no kubigisha imikorere n’imikoreshereze y’urubuga Irembo. Icyari kigamijwe kwari ukugirango buri paruwase ibe ifite umuntu ushobora kuba yafasha abaturage gusaba no Kwishyura serivisi za Leta muburyo bworoshye kandi akoresheje ikoranabuhanga ry’urubuga Irembo.

    Padiri Nizeyima Celestin, wo muri Diyosezi ya Ruhengeri, yatangaje ko ubu ari bumwe mu buryo bwo gufasha abaturage muri gahunda za leta zigiye zitandukanye nk’uko biri mu nshingano zabo kubafasha kujijuka haba mu ikoranabuhanga,mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.

    Yagize ati “Tugomba gufasha abantu mu bya roho ndetse n’iby’umubiri kandi n’ibi byo kubahugura mu ikoranabuhanga birimo.”

    Niyitanga Prisca, umwe mu bahawe amahugurwa, yavuze ko afite akamaro cyane kuko aje gukemura bimwe mu bibazo ababagana babaza ariko batabifitiye ibisubizo.
    Ati” Kuba twahawe amahugurwa twabonye igisubizo kuko abaturage nibajya batugana ngo tubafashe uburyo bwo kubona ibyangombwa mu nzego z’ibanze tuzajya duhita tubibafashamo byihuse kuko tubizi.”

    Bamwe mubahawe amahugurwa
    Bamwe mubahawe amahugurwa

    Yan Kwizera, Umuyobozi muri RwandaOnline uhagarariye ishami ryo guteza imbere ubucuruzi (Director of Business Development), yatangarije ko ubu ari bumwe mu buryo Ikigo cya RwandaOnline kirimo gukoresha hamwe n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’amadini n’amatorero mu rwego rwo koroherereza abaturage kubona serivisi za Leta biboroheye kandi bakoresheje ikoranabuhanga.

    Yakomeje adusobanurira ko muri paruwase zose zigize Diocese ya Ruhengeri, hazaba hari umukozi ushinzwe gufasha abaturage bashaka gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo, bityo bikazabafasha kudakora ingendo ndende bashaka serivisi za Leta .

    Kugeza ubu wasaba serivisi zisaga 30, ukoresheje telefoni igendanwa udakeneye interineti ukanze *909# cyangwa ukoresheje internet unyuze kuri www.irembo.gov.rw.
    Umuntu abasha gusaba akanishyura serivisi za Leta , maze akajya ku Murenge gufata icyangombwa amaze kubona ubutumwa bumubwira ko icyangombwa cye cyamaze kuboneka.

    Iyo ukoresheje telefoni ugenda ukurikiza amabwiriza ukabasha no kwishyura , ukoresheje MTN Mobile Money, TigoCash , Airtel Money , Bank of Kigali, VisaCard ndetse na MasterCard.

    Zimwe muri serivisi zitangirwa ku rubuga Irembo harimo Icyemezo cy’amavuko, Inyandiko y’ivuka, Inyandiko y’uko uri ingaragu, Inyandiko y’Ishyingirwa, Icyemezo cyo kuba warashyingiwe, Icyemezo cy’uko umuntu yitabye Imana, Inyandiko y’uko umuntu yitabye Imana, Kwandukuza umuntu witabye Imana, Ibyapa Binini, Ibitambaro n’Ibyapa bito ndetse n’icyangombwa cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko.

    Abafite ibibazo bitandukanye binyuzwa ku murongo utishyurwa ariwo 9099, cyangwa kuri callcenter@rwandaonline.rw no kuri watsapp ukoresheje nimero 0788315009.

    Irembo.gov.

  • USA:Hateganijwe inama igamije gufasha igihugu cya Iraki

    USA:Hateganijwe inama igamije gufasha igihugu cya Iraki

    Igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika kigiye gutegura inama mu cyumweru gitaha igamije gukusanya inkunga y’amafaranga abarirwa ku ma miliyoni amagana z’amadolari yo gufasha igihugu cya Iraki kugirango gisubire mu buzima busanzwe.

    Amakuru atangazwa n’urwego rwa Leta y’Amerika avuga ko imirwano imaze igihe ibera ibera mu mujyi wa Fallujah, aho abasirikare ba Iraki bari batsinda urugamba bakanahigarurira ariko bigatuma abaturage benshi bahasiga ubuzima.

    Amerika izatangiza iyo nama kw’italiki ya 20 z’ukwezi kwa karindwi ifatanije n’ibihugu bya Canada, Ubudagi, n’Ubuyapani,ndetseikanasaba n’ibindi bihugu byakwifatanya nabo.

    Amerika itangaza ko umuryango mpuzamahanga ONU wahagaritse imwe mu migambi yawo yo gufasha iki gihugu cya iraki bitewe n’icyuho wagize mu mafranga,ibi bikaba bimwe mu mpamvu yiyi nama.

    Gusa ariko n’ubwo ONU yahagaritse zimwe mu nkunga,ngo imaze gufasha abatuye iraki kongera kubona umuriro w’amashanyarazi,amazi,amashuri,ndetse no gushyigikira bimwe mu bikorwa byo mu rwego rw’ubuvuzi,aho ibi byose byari byarashegeshwe n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu,na none imwe mu migambi ya ONU ikaba yarafashije abanya iraki barenga ibihumbi 725 gutahuka bagasubira mu byabo.