Mu gihugu cya Afurika y’Epfo hatangiye igerageza ry’urukingo rw’agakoko gatera SIDA,aha  abahanga mu by’ubuzima  bakaba bavuga ko ubu bushakashatsi  bufitiwe icyize kurwego rwo hejuru, kurusha ubundi bwose bwakozweho igerageza mubihe byashize  .

Isuzuma ry’uru rukingo rirakorerwa ku bantu 5,400 mu rwego rwo gusuzuma ubushobozi bwarwo.

Impamvu nyamukuru yatumye uru rukingo rujyanwa gusuzumirwa muri Afurika y’Efpo ni uko ari igihugu cyugarijwe n’iki cyorezo ku buryo buhanitse dore ko ubu abantu bakabakaba Miliyoni zirindwi muri iki gihugu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Kuri ubu abahanga mu by’ubuzima baravuga ko uru rukingo rushobora kuzakemura ikibazo cya SIDA burundu.

Uru rukingo ngo rwitezweho umusaruro urenze kure uwaturutse ku rundi rukingo rw’agakoko gatera SIDA rwakorewe isuzuma muri Thailand mu mwaka wa 2009 kuko ngo rwo rwari rufite ubushobozi bwa 30% gusa bwo kurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA.

Ibizava muri iri suzuma ry’uru rukingo rwiswe HVTN 702 bizamenyekana nyuma y’imyaka ine.