Kirehe:Koperative COCAMU iravuga imyato Umukuru w”Igihugu kunkunga yabateye

Ngiyi imodoka Perezida yahaye koperetive
Ngiyi imodoka Perezida yahaye koperetive

COCAMU ni  Korerative  ikorera imirimo yayo mu karere  ka Kerehe ,Umurenge wa  Musaza  ikaba ifite mu nshingano zayo  ibikorwa  bitandukanye  by’umwihariko kwita  ku gihingwa cya Kawa.

Mu migabo n’imigambi aba bahinzi ba kawa bafite nk’intego ihoraho, nkuko byatangajwe na perezida wayo JUVENAL Bamurabako ,ni uko  biyemeje  gukomeza kuba ikitegererezo  cyane ko  bimwe mubikorwa  bamaze kugeraho  ubwabyo bigaragaza  intera ishimishije ugereranije  n’icyerekezo  bihaye doreko  bumwe mu hamya batanga, bemeza ko bamaze kurenga  VISION 2020 ahubwo bakaba  bakataje mu gusingira ikindi cyerekezo gishya.

Ibi ni bimwe  mu bigwi byaraswe iyi Koperative  mumuhango  wabaye kuri uyu wa Kane Taliki ya 01 ukuboza,ubwo baba kuruhande rw’abanyamuryango ndetse n’abashyitsi  bari bateranirijwe  hamwe  mugikorwa cyo gushimira Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika  PAUL Kagame ku nkunga  yabateye  akabagenera imodoka  ibafasha  mu kazi kajyanye n’ubwikorezi  bwa kawa yabo ,aho  byinshi mubyo bamaze kugeraho  badashidikanya ko ariwe babikesha bahereye  kuriyo  nkunga bahawe,ndetse  n’impanuro adahema  kugeza kubanyarwanda bose abashishikariza kwigira,byose bijyanye n’imiyoborere myiza  akomeje kwimakaza  mu gihugu.

Uyu muhango  kandi wabimburiwe n’igitambo cya misa yayobowe na padiri EMMANUEL Mugiraneza  wo mur’iyi paruwasi ya Musaza, aho mu nyigisho ndetse n’impanuro bahawe   bashishikarijwe gukora cyane.Yagize ati “Uwabibye  byinshi azasarura byinshi kandi n’uwabibye bike azarura bike,iyo niyo mpamvu mukwiye gukora cyane mukazabasha no gusagurira abandi “.  by’umwihariko abanyamuryango ba koperative COCAMU bakaba  bari bifuje iki gitambo cya misa nk’impamvu yo gushimira Imana  mubyo yababashishije kugeraho nk’umugisha bayikesha.

Uyu muhango wasojwe n’igikorwa kiranga  urukundo n’ubwitange ,aho koperative yageneye  bamwe mu banyamuryango bayo inka murwego rwo kubaremera,ndetse n’abandi batari abanyamuryango basogongezwa kubyiza bituruka k’umusaruro wa koperative maze bahabwa ubwisungane mu kwivuza.

Mubashyitsi harimo abahagarariye inzego zitandukanye
Mubashyitsi harimo abahagarariye inzego zitandukanye
Iki gikorwa cyaranzwe n'ibyishimo birimo gucinya akadiho
Iki gikorwa cyaranzwe n’ibyishimo birimo gucinya akadiho
Kubw'ishimwe rikomeye hatuwe igitambo cya Misa
Kubw’ishimwe rikomeye hatuwe igitambo cya Misa
Hatanzwe inka mu rwego rwo kuremera Imiryango
Hatanzwe inka mu rwego rwo kuremera Imiryango

 

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *