RDC: Habaye impinduka idasanzwe muri Guverinoma .

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Augustin Matata Ponyo, yamaze gutangaza ubwegure bwe na guverinoma yose yari ayoboye.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2016, nibwo Ponyo yashyikirije Perezida Joseph Kabila impapuro zo kwegura kwe na guverinoma yose.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma yo kubonana na Kabila, Ponyo yatangaje ko kwegura kwe biri muri gahunda yo kubahiriza amasezerano aherutse gusinyirwa mu biganiro bya politiki.

Aya masezerano agendanye no kwimura amatora no gushyiraho leta y’inzibacyuho ateganya ko Minisitiri w’Intebe agomba guturuka mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu ndetse guverinoma igahurirwamo n’impande zombi.

Ponyo wabaye Minisitiri w’Imari, yahawe umwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Mata 2012.

Ku itariki 18 Ukwakira 2016 nibwo hafashwe umwanzuro wo kwigiza inyuma amatora, akazaba muri Mata 2018.

Hanemejwe ko Perezida Kabila uzarangiza manda ye ya kabiri mu Ukuboza 2016 akomeza kuyobora kugeza igihe uzamusimbura azatorerwa n’ubwo abatavuga rumwe na leta bo bifuzaga ko yahita avaho.

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *