Rayon Sports yavaniwe inzira kumurima kubusabe bwo gushyikirizwa igikombe ku mukino uzayihuza na APR

Ikipe ya Rayon Sports izahabwa igikombe cya shampiyona ku mukino wa nyuma uzaba tariki 15 Kamena uyu mwaka, ibi bije nyuma y’aho iyi kipe yari yasabye FERWAFA ko igikombe yagishyikirizwa ku mukino uzayihuza na APR mu mpera z’iki cyumweru.

Rayon Sports ndetse n’abafana bayo bari bifuje cyane ko igikombe bagihabwa ku Cyumweru ku mukino w’umunsi wa 29 uzabahuza na APR FC.

Umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA),Ruboneza Prosper yabwiye ikinyamakuru izubarirashe .rw ko icyifuzo cya Rayon Sports cyaje hamaze gufatwa umwanzuro ko igikombe kizatangwa ku mukino wa nyuma wa shampiyona, ati “ Komite ya FERWAFA yafashe icyemezo ko igikombe kizatangwa ku munsi wa nyuma wa shampiyona dore ko ari naho uzaba umukino uzasoza shampiyona muri uyu mwaka 2016/2017”.

Avuga ko akenshi iyo ikipe yegukanye igikombe mbere y’uko shampiyona isozwa birashoboka ko yahabwa igikombe ariko ku mukino wa nyuma nibwo biba bisa neza.

Umukino wo ku munsi wa 30 ari na wo usoza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uzaba tariki ya 15 Kamena uyu mwaka aho uzahuza Rayon Sports na Kiyovu ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri, umukino kazabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *