Cheick Tiote wamenyekanye muri Newcastle yitabye Imana ari mu myitozo

Umunya- Côte d’Ivoire, Cheick Tiote, yitabye Imana ari mu myitozo mu ikipe ya Beijing Enterprises yo mu Bushinwa yakiniraga kuva muri Gashyantare uyu mwaka.

Cheick Tiote w’imyaka 30, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Newcastle United yo mu Bwongereza yamazemo hafi imyaka irindwi. Yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, tariki 5 Kamena aguye mu kibuga nk’uko byemejwe n’uwari ushinzwe inyungu ze, Emanuele Palladino.

Yagize ati “N’akababaro kenshi nemeje ko Cheick Tiote yitabye Imana yituye hasi ubwo yari mu myitozo. Ntabwo twatangaza byinshi muri uyu mwanya kandi dusabye ko ubuzima bwite bw’umuryango we bwubahwa muri iki gihe kigoye. Tubasabye inkunga y’amasengesho.”

Tiote wari ufite abana babiri ku mugore wa mbere bashakanye witwa Madah mbere yo gushyingirwa bwa kabiri na Laeticia Doukrou, yatangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu 2005 mu ikipe ya Anderlecht yo mu Bubiligi, yanyuze kandi muri FC Twente mu Buholandi mbere yo gusinyira Newcastle United mu 2010.

Ubwo iyi kipe yamanukaga mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize, Tiote yemeye kumanukana na yo iza kumurekura muri Gashyantare uyu mwaka yerekeza mu ikipe ya Beijing Enterprises yo mu Bushinwa ari na yo yitabye Imana agikinira.

Nyuma y’urupfu rwe, Newcastle United yahise isohora itangazo ririmo ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we na ho umutoza wayo Rafael Benitez avuga ko yari umunyamwuga mu byo yakoraga byose, kandi ko yakundaga akazi ke. Yavuze kandi ko uyu mugabo yari umuntu w’intangarugero mu buzima busanzwe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *