Abayoboke b’Ishyaka PL bidasubirwaho bemeje Paul Kagame nk’Umukandida mu matora ya Perezida ateganijwe

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu, PL, kuri iki Cyumweru ryakoraniye muri Kongere y’Igihugu Idasanzwe, bimwe mu byemezo byari kumurongo w’ibyigwa akaba ari ukwemeza umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe muri Kanama uyu mwaka nk’ingingo nyamukuru y’iyi nama ,hakiyongeraho no kwemeza burundu gahunda ya politiki y’imyaka irindwi (2017-2024) y’ishyaka PL.

Perezida wa PL, Donatille Mukabalisa akaba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite, niwe watangije  iyi  nama yahuje abarwanashyaka ba PL baturutse mu turere twose tugize Igihugu.

Muri iyi kongere kandi, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Prof Kalisa Mbanda yatumiwe ngo atange ikiganiro ku mategeko n’amabwiriza bigenga amatora ya Perezida wa Repubulika.

Mubashyitsi ndetse n’Inshuti z’Ishyaka PL, muri iyi kongere hatumiwemo imitwe ya politiki yemewe ikorera mu gihugu, irimo FPR Inkotanyi, Green Party, PDC, PDI, PPC, PSD, P Imberakuri, PSP, PSR na UDPR.

Ubwo hari hageze umwanya  wo guhitamo uziyamamariza kuyobora Igihugu,Ishyaka PL riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu, ryemeje bidasubirwaho Paul Kagame, nk’umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no ku wa 4 Kanama ku bari imbere mu gihugu.

Perezida w’iri shyaka, Donatille Mukabalisa, mu ijambo yagejeje ku abanyamuryango yababwiye ko hari   ibitekerezo bibiri byagenderwaho aribyo :gutanga umukandida ukomoka muri PL, kuko bahari,icya kabiri ni icyo gushyigikira umukandida wasabwe n’Abanyarwanda benshi, ndetse bikanyura no mu nteko ngo hakurweho inzitizi zimubuzaga kongera kwiyamamaza.

Gushyigikira Kagame ni igitekerezo cyahise gishyigikirwa n’Abanyamuryango bose ,bashingiye ku bigwi ndetse n’ibikorwa by’indashyikirwa yagejeje k’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange,nkuko byagiye bigarukwaho nabamwe mu banyamuryango bahabwaga umwanya wo kugira icyo bavuga,aho bose barataga ndetse bakirata impinduka z’ubuzima babayeho n’iterabere bagezeho,byose babikesha kugira Kagame nk’Umukuru w’Igihugu,ndetse bakifuza kumuhorana.

Asobanura inyungu  Ishyaka  rya PL ribona mu gufata umwanzuro  wo kwemeza  Paul Kagame  nk’Umukandida  mu matora  yo kuyobora Igihugu, Yagize ati “Ntabwo  twirebyeho  nk’ishyaka gusa,ahubwo  twarebye kunyungu rusange kuko twagendeye kubitekerezo bya benshi […] iyo  Abanyarwanda 98.3% batoye  muri Referandumu  YEGO ,ni ukuvuga ko bari batoye ko ingingo ya 101 ihinduka,kugirango babone amahirwe yo kongera  gusaba  Nyakubahwa Perezida Paul  Kagame  yongere kwiyamamaza ,ibi kandi bivuze ko twese Abanyarwanda tubifitemo inyungu,kuyoborwa  na  Perezida Paul  Kagame  watugejeje kuri byinshi  cyane ,kandi dushaka no gukomezanya  na We kugirango atugeze no kubindi birushijeho”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izakira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika hagati y’itariki ya 12 na 23 Kamena 2017; gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bikazaba ku wa 7 Nyakanga 2017.

Akanyamuneza n'urugwiro nibyo byaranze abarwanashyaka ba PL

Senateri Rutaremara Tito waje ahagarariye FPR

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome umushyitsi wari uhagarariye PSD

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *