Amerika: Abarundi bitabiriye amarushanwa yo gukora “robots” baburiwe irengero

Urubyiruko rw’abanyeshuri batandatu bari bagiye mu marushanwa mpuzamahanga yo gukora “robots” yaberaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baturutse mu Burundi rwaburiwe irengero.

CBSNews dukesha iyi nkuru, ivuga ko polisi yo mu gace ka Washington DC yanditse kuri Twitter ivuga ko abo bantu babuze isaba ubufasha ku wababona, dore ko ngo baherukaga kugaragara ku wa Kabiri nyuma y’amarushanwa.

Ababuriwe irengero barimo abakobwa babiri bari mu cyigero cy’imyaka 17 n’abahungu bane bafite imyaka iri hagati ya 16 na 18.

Polisi yavuze ko ababuze ari Richard Irakoze w’imyaka 18; Kevin Sabumukiza w’imyaka 17; Nice Munezero w’imyaka 17; Aristide Irambona wa 18; Don Ingabire wa 16 na Audrey Mwamikazi wa 17.

Aya marushanwa yitwa First Global Challenge yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2017, akaba yari afite insanganyamatsiko irebana no kubungabunga amazi hifashishijwe za robots.

Yari yahurije hamwe urubyiruko rwo mu bihugu bisaga 150, yateguwe mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM).

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’Abateguye iryo rushanwa (FIRST Global Challenge), rivuga ko babwiwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri ko abahagarariye iyo kipe babuze aho barengeye, maze perezida w’iryo rushanwa Joe Sestak ahita abimenyesha polisi.
Perezida w’iryo rushanwa akaba ari na we wariteguye Joe Sestak yavuze ko abayobozi babashakishije ariko ntibabasha kubabona ndetse ngo babimenyesheje polisi.

Polisi yavuze ko abayobozi babo bayibwiye ko abo batandatu bavuye mu Burundi bagiye mu irushanwa bakaba bafite visa y’umwaka umwe gusa ariko ngo ntibazi aho barengeye.

Polisi yatangaje ko yagerageje kuvugisha nyirarume w’umwe mu babuze ariko ntiyabasha kubona igisubizo.

Abarundi baburiwe irengero i Washington DC baracyashakishwa

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *