RDC: Urupfu rw’impunzi z’Abarundi 18 rurashinjwa igipolisi

Inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishe zirashe nibura  impunzi zigera kuri  18 z’Abarundi zari mu nkambi  iherereye mu Burasirazuba ubwo zari ziraye mu mihanda mu myigaragambyo yamagana kuzicyura mu gihugu cyazo kungufu.

Nkuko BBC ibitangaza ,ubutegetsi bwa Congo bwemeza  ko abandi barundi benshi bakomeretse igihe igipolisi n’abasirikare bafataga icyemezo cyo kurasa  ku mpunzi zari mu myigaragambyo ndetse zigasagarira inzego z’umutekano.

Abarundi babarirwa  mu bihumbi barahunze ubwo mu gihugu cyabo  hadukiye ubwicanyi mu mwaka wa 2015, nyuma yaho Prezida Pierre Nkurunziza afatiye umugambi utaravuzweho rumwe ,wo kongera kuyobora u Burundi muri manda ye ya gatatu.

Muri iki gihe leta y’u Burundi  yashyizeho umugambi wo gushaka ko impunzi zose zitahuka ndetse igatangaza ko mugihugu hose hari ituze,mugihe abasesengura ibihabera,bemeza ibyo bihabanye n’ukuri.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *