U Rwanda rwungutse izindi mbaraga mu buvuzi

Minisiteri y’ubuzima yohereje abaganga b’inzobere 46 mu kuvura indwara zitandukanye barangije imyaka ine muri Kaminuza y’u Rwanda yiyongera kuri itandatu bize mu buganga rusange, bemerewe gutangira akazi ko kuvura mu bitaro bikuru, abandi baganga 44 barangije icyiciro cya mbere (General Practitioners) boherejwe gutangira akazi ko kuvura muri bimwe mu bitaro by’intara n’iby’uturere.

Abo baganga b’inzobere 46 barangije mu kuvura indwara zirimo iz’abana, abagore, indwara zo mu mubiri, inzobere mu ndwara zo mu mutwe nibwo bahawe uburenganzira bwo gutangira kuvura mu bitaro bikuru mu Rwanda.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba, wakiriye abo baganga muri minisiter mbere y’uko boherezwa, yatangaje ko uyu munsi ari uw’ibyishimo ku Banyarwanda kuba bungutse abaganga b’inzobere 46 n’abaganga 44 barangije icyiciro cya mbere.

Yagize ati “ Uyu mwuga mutangiye ni umwuga mwiza. Turizera ko muwinjiyemo muwukunze mukazaba urumuri ku bo muzahurira mu kazi bose, cyane cyane abarwayi bazaza babagana. Uyu mwuga uravuna ntugira amasaha ariko nta n’undi mwuga ushimisha nko kuvura umuntu agakira.”

Yabasabye akomeje kwakira neza ababagana, no kugira uruhare mu kwigisha abaturage.

Minisitiri Gashumba yakomeje yizeza abo baganga ubufatanye, anabereka abayobozi b’ibitaro bya Kaminuza ( Kigali, Butare n’ibitaro bya Gisirikare) bafite inshingano zo gufasha ibitaro by’intara n’uturere.

Abahagarariye abo baganga bashimiye Leta y’u Rwanda yabahaye amahirwe yo kwiga ubuganga, banizeza Abanyarwanda ko bazavavura mu bwitange.

Bashimiye kandi Minisiteri y’ubuzima , Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’ Urugaga rw’abaganga uburyo bababaye hafi mu myigire yabo.

Mu rwego rwo kugabanya icyuho kikigaragara mu mubare w’abaganga, Leta y ’u Rwanda ikomeje kongera umubare w’abinjira mu mashuri y’abaganga harimo n’ abinzobere bigira mu Rwanda muri porogaramu ya Human Ressource for Health (HRH) .

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *