Iraki: Aba Kurde bazindukiye muri Kamarampaka

Abaturage b’aba Kurde bazindukiye mu matora muri mu gihugu cya Iraki muri kamarampaka ishaka kumenya niba bava cyangwa baguma kuba akarere ka Iraki.

Minisitiri w’Intebe wa Iraki yatanze impuruza ko “azafata ibyemezo byose bishoboka akagumana ubumwe bw’igihugu”.

Ibihugu byo m’Uburayi byagaragaje impungenge zitewe n’uko amatora ashobora gutera indi ntambara, bigatuma haba uburangare mu kurwanya umuwe wa kiyisilamu wa Islamic State.

N’ubwo ari uku buvugwa ariko, aba Kurde, bamaze igihe bashaka ubwigenge bwabo na leta yabo, ibyo babyirengagije,cyakora ibizava muri aya matora  ngo ntabwo bifite agaciro mu mategeko.

Byitezwe ko abatora Yego, babishyigikiye bari butsinde.

Ubusanzwe  abarwanyi b’aba Kurde bazwi nka Peshmerga ni umwe mu mitwe yafashije cyane mu kurwanya IS muri Siriya no muri Iraki.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *