Etiyopiya:HRW yaburiye leta ngo izarinde abaturage bayo

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch kur’uyu wa kabiri waburiye leta ya Etiyopiya ko yakora ibishoboka byose ikazaburizamo imyivumbagatanyo ishobora kongera kwaduka mugihe muricy’igihugu hari imyiteguro yo kuzahimbaza isabukuru ishingiye kumyemerere y’idini.Ubusanzwe

Ubusanzwe abakomoka m’ubwoko bw’aba Oromo, bukomeye cyane muri Etiyopiya bwama buhimbaza buri mwaka isabukuru yiswe Irreecha, aho bashimira Imana ku migisha n’imbabazi yabagiriye mu mwaka basoje.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru, mu mwaka ushize yaranzwe n’umubyigano  watumye abatari bake bapfa icyo gihe abaturage bakaba barahanganye n’abashinzwe  umutekano .

Ubuyobozi  bwavuze ko abantu 55 aribo bapfuye, mugihe abatavuga rumwe na leta  bo bemeje  ko abapfuye barenga kure umubare watangajwe. Mu myigaragambyo yabaye mu myaka ya 2015 na 2016, yo yahitanye abarenga 940.

Iyo sabukuru yitabirwa n’abantu babarirwa mu bihumbi mu ntara ya Bishoftu, iri ku birometero bigera kuri  50 mu majyepfo y’umurwa mukuru, Addis Abeba,biteganyijwe ko uyu mwaka izizihizwa  Tariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *