USA:Trump yongeye gukomatanyiriza ibihugu birimo Koreya y’Amajyaruguru

Perezida Trump yashyizeho amabwiriza mashya aca ingendo muri Amerika ku baturage ba Koreya y’Amajyaruguru, Venezuwela na Chad.

Ni ku nshuro ya mbere  Trump ashyize ibyo bihugu ku rutonde rw’ibitemerewe kugira abaturage bajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyi cyemezo gikurikiye isubirwamo ry’urwego rw’umutekano rigasimbura ikindi cyemezo cyari kiri hafi kurangira. Trump yavuze ko ngo intego ye ya mbere ari ukuzanira  Amerika umutekano usesuye.

Nkuko ubuyobozi bubitangaza ngo iki cyemezo kije kigomba gufatirwa  abantu bamwe na bamwe bashyizwe kurutonde,mugihe ibi bitandukanye kuri buri gihugu. Ku banya Siriya n’abanya Koreya y’amajyaruguru ntibemerewe narimwe  kujya muri Amerika naho kuri Venezuwela icyemezo kireba abategetsi muri guverinoma gusa,hakiyongeraho n’imiryango yabo.

Sudani yakuwe ku rutonde rw’ibihugu bitandatu byiganjemo abayisilamu byari byaciwe ku nshuro ya mbere ariko kimwe na Siriya, Irani, Libiya, Somaliya na Yemeni biracyari ku rutonde rw’icyemezo gishya. Ni ubwa gatatu iki cyemezo cyamaganwe na benshi kikanajyanwa mu nkiko, kikavugururwa.

Biteganijwe ko iki cyemezo kizajya mu bikorwa ku itariki ya 18 Ukwakira  ariko ibiro by’umukuru w’igihugu, White House, byavuze ko kitazareba abasanzwe bafite impushya zo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *