Blog

  • Amerika yiteguye gusubukura ibiganiro na Koreya ya Ruguru’

    Amerika yiteguye gusubukura ibiganiro na Koreya ya Ruguru’

    Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko iki gihugu cyiteguye gusubukura ibiganiro na Koreya ya ruguru, hagamijwe ko mu mwaka wa “2021” Koreya ya ruguru yaba yamaze kureka burundu gukoresha ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

    Ibiganiro hagati y’impande zombi byari byarahagaze nyuma y’amasezerano atarasa ku ntego ibi bihugu byagiranye mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

    Ariko mu nama yo muri iki cyumweru yahuje abategetsi ba Koreya zombi  Koreya y’epfo na Koreya ya ruguru  Kim Jong-un, umutegetsi wa Koreya ya ruguru, yemeye gufunga ikigo cy’ingenzi kigeragerezwamo ibisasu bya misile.

    Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’epfo yanavuze ijambo bwa mbere imbere y’abaturage ba Koreya ya ruguru babarirwa mu bihumbi byinshi.

    Bwana Moon yavuze ko Bwana Kim yemeye uburyo bwo kugera ku kureka icura ry’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri ku mwigimbakirwa wa Koreya nyuma y’inama aba bategetsi bombi bagiranye.

    Bwana Pompeo yavuze ko ” ari ukubera ubu bushake” Amerika “yiteguye kwitabira ibiganiro aka kanya.”

    Itariki y’”ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2021″ yatanzwe na Bwana Pompeo nk’igihe Koreya ya ruguru izaba yarangirije gusenya ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, ni cyo gihe gitanzwe ku mugaragaro kuri iyi ngingo kugeza ubu n’uruhande urwo ari rwo rwose.

    Benshi mu babikurikiranira hafi ariko, baburira ko kugeza ubu Koreya ya ruguru nta ntambwe ifatika yari yatera mu kurangiza gahunda yayo y’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri bitavugwaho rumwe, bakongeraho ko n’iyi nama yabaye muri iki cyumweru idahagije ngo bave ku izima.

    Ubwo Abakuru b’Ibihugu bagiranaga amasezerano
  • Polisi ya Uganda yashoreye Bobi Wine imwerekeza iwe

    Polisi ya Uganda yashoreye Bobi Wine imwerekeza iwe

    Depite Bobi Wine(Robert Kyagulanyi ) utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yasubiye muri iki gihugu nyuma yo kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibikomere avuga ko yakuye aho yari afungiwe n’igisirikare cya Uganda.

    Akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe, polisi ya Uganda yahise imubuza kuva ku kibuga cy’indege ivuga ko imushorera ikamugeza mu rugo  ibintu Bobi Wine yavuze ko binyuranyije n’ibyo yifuzaga.

    Mbere yaho, polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu bageragezaga kugera ku kibuga cy’indege kwakira uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki.

    We n’abandi bantu 30 baracyakuriranweho ibyaha by’ubugambanyi bijyanye n’ikivugwa ko ari iterwa ry’amabuye ku rukurikirane rw’imodoka zari zitwaye Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’iki gihugu mu kwezi gushize kwa munani,ibyaha Bobi Wine ahakana yivuye inyuma.

     

  • Perezida Kim Jong-un yemeye gusenya ahasuzumirwaga ibisasu

    Perezida Kim Jong-un yemeye gusenya ahasuzumirwaga ibisasu

    Perezida wa Korea y’Epfo Moon Jae-in yatangaje ko mugenzi we wa Korea ya Ruguru yemeye gufunga ahasuzumirwaga ibisasu mu mugambi wo kureka icurwa ryabyo.

    Ibi byemeranyijweho nyuma y’inama abaperezida bombi bagiriye mu murwa mukuru wa Korea ya Ruguru, Pyongyang bemeranya ku buryo baca burundu ikorwa ry’intwaro z’ubumara.

    Perezida Moon yavuze ko Kim “yemeye gufunga burundu ikigo cya Tongchang-ri cyasuzumaga intwaro n’imashini zazirasaga kandi ko bizakorwa hari inzobere zo mu bihugu bitandukanye zikareba koko ko bitazongera gukora.”

    Ibyemeranyijweho bishobora no kuba umusemburo w’umutekano hagati y’ibihugu byombi.

    Kim kandi yavuze ko ashobora kuzasura Korea y’Epfo, akazaba ari we Perezida w’iya Ruguru ukandagiyeyo.

    Ibi bihugu byanemeranyije kugabanya ingufu za gisirikare ziri ku mupaka w’ibihugu byombi binatuma bakozanyaho bya hato na hato.

    Mu mezi ashize Korea ya Ruguru yari yatangiye ibiganiro na Amerika mu mugambi wo kureka intwaro z’ubumara ariko byagendaga biguru ntege, hakaba abemeza ko aya masezerano ashobora kubibyutsa.

    Perezida Trump akibona ibyo Kim yavuze, yahise yandika kuri Twitter ko bitunguranye cyane, ahita anavuga ko abona Korea ya Ruguru n’iy’Epfo zizasaba kwakirira hamwe imikino Olempiki mu 2032.

  • Televiziyo ya Kongo yirukanye abanyamakuru bakoranye ikiganiro n’utavuga rumwe na Leta

    Televiziyo ya Kongo yirukanye abanyamakuru bakoranye ikiganiro n’utavuga rumwe na Leta

    Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko ku wa mbere televiziyo ya leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yavuze ko yirukanye abanyamakuru babiri bakoze inkuru ku kiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe n’umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

    Ubuyobozi bwa televiziyo ya Kongo bwavuze ko barenze ku mahame y’umwuga.

    Aba banyamakuru – utara inkuru n’ufata amajwi n’amashusho – bari bagiye gutara inkuru ku mukuru w’ishyaka Le Front de Libération Nationale du Congo (FLNC), wavuze ku byo bimwe mu bitangazamakuru byo muri Kongo byise “ntarengwa” yahawe Perezida Joseph Kabila ku itariki ya 22 y’ukwezi gushize kwa munani.

    Iyo nkuru kuri Elie Kapend Kanyimbu, umukuru w’ishyaka FLNC wahoze ari umukuru w’inyeshyamba ndetse wakoranye bya hafi na nyakwigendera Laurent-Désiré Kabila – wabaye Perezida wa Kongo akaba ari se wa Perezida Kabila uriho kuri ubu – ntabwo yatangajwe kuri radiyo na televiziyo by’iki gihugu.

    Ku munsi wakurikiyeho, Bwana Eddie Kapend yatawe muri yombi.

    Freddy Mulumba, umuyobozi mukuru wungirije wa radiyo na televiziyo ya Kongo, yagize ati:

    “Tubirukanye kubera ko batakurikije amahame agenga umwuga.”

    “Baragiye batara inkuru ku kiganiro n’abanyamakuru cyatumijwe na Eddie Kapend wari urimo gushyira ibikangisho ku nzego za leta.”

    “Amahame atugenga arasobanutse neza: kurwana ku nzego [za leta] no kuri Kongo.”

    Umuryango uharanira ubwisanzure bw’abanyamakuru wa Journalist in Danger, cyangwa se abanyamakuru bari mu kaga ugenekereje mu Kinyarwanda, wamaganye iyirukanwa ry’abo banyamakuru, uvuga ko “ririmo ihohotera”.

    Hirukanwe kandi n’umwanditsi mukuru wakoraga mu buryo bwa nyakabyizi.

    Uyu muryango uharanira ubwisanzure bw’abanyamakuru wongeyeho ko iyirukanwa ryabo riteye inkecye ko hashobora kubaho inigwa risumbyeho ry’ibitangazamakuru bya leta mbere y’amatora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

    Perezida Kabila uri ku butegetsi guhera mu mwaka wa 2001, yavuze ko atazongera kwiyamamaza mu matora yimirije. Yagennye Emmanuel Ramazani Shadary wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri leta ye, nk’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi.

    Ariko Bwana Kabila yakomeje kunengwa kugerageza kubuza abo bahanganye kwiyamamaza mu matora ya perezida.

    Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka wa Reporters without Borders, ushyira Kongo ku mwanya wa 154 mu bihugu 180 mu cyegeranyo cyawo cyo muri uyu mwaka wa 2018 ku bwisanzure bw’itangazamakuru.

  • Polisi yaburiye Bobi Wine ugiye gusubira muri Uganda

    Polisi yaburiye Bobi Wine ugiye gusubira muri Uganda

    Polisi ya Uganda yatangaje ko Depite Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nagaruka mu gihugu azakirwa n’umuryango we gusa.

    Biteganyijwe ko Bobi Wine, azagera muri Uganda ku wa Kane, nyuma y’iminsi hafi 20 yari amaze muri Amerika aho yari yaragiye kwivuriza uburwayi bwaturutse ku iyicarubozo yakorewe n’inzego z’umutekano.

    Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, SSP Emilian Kayima, yavuze ko ubwo azaba ageze ku kibuga cy’indege, Bobi Wine azakirwa n’umuryango we, akazahabwa abashinzwe kumurinda bazamugeza iwe mu rugo.

    Ati “Nta bikorwa bitemewe byo kwigaragambya cyangwa inama zizabahao. Igikorwa cyose kizahuza abantu benshi kigomba kuba gikurikije amabwiriza ateganywa n’itegeko rirebana no gucunga umutekano”.

    Daily Monitor ivuga ko Kayima yakomeje avuga ko bazakorana n’inzego zitandukanye mu gucunga umutekano, kandi bafite amakuru ko hari abantu bakomeje guha abaturage imipira y’umutuku, ibara rikoreshwa na Bobi Wine babashishikariza kuzajya mu myigaragambyo kandi nta ruhushya babisabiye.

    Mu mashusho yashyize kuri Twitter ku wa Kabiri, Bobi Wine yavuze ko abizi neza ko hari abagizi ba nabi bazihisha mu itsinda ry’abamushyigikiye, bazatera amabuye bikabitirirwa.

    Ati “Mfite amakuru ko bakoze imipira myinshi yanditseho ijambo ‘Ubutegetsi bw’abaturage (people power)’, bazaha bariya bicanyi kugira ngo bateze imvururu ubundi abe ari twe tubyitirirwa.”

    Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ari muri Amerika, Bobi Wine yashimangiye ko nta bikorwa na bimwe by’ubugome n’iyicarubozo azakorerwa na Leta ya Uganda, ngo bitume adohoka mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure yatangiye.

    Bobi Wine n’itsinda ry’abantu babarirwa muri 35 bafunzwe ku itariki ya 13 Kanama 2018 bafatiwe muri Arua, bakurikiranyweho icyaha cy’ubugambanyi no guteza imidugararo.

    Barekurwa by’agateganyo ku itariki ya 27 Kanama 2018, abenshi muri bo bavugaga ko basigiwe ubumuga n’inkoni bakubiswe n’igisirikare mu buroko.

  • Imitekerereze isesengura k’Urubyiruko niwo musingi w’amahoro u Rwanda rwifuza

    Imitekerereze isesengura k’Urubyiruko niwo musingi w’amahoro u Rwanda rwifuza

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) Ndayisaba Fidele, yagaragaje ko mu kuzirikana ku mahoro u Rwanda wihaye intego  yo  kwita cyane ku rubyiruko  nk’icyizere cyarwo,  rugafashwa kugira imyumvire itunganye n’indangaciro ikwiriye abanyarwanda, rugahabwa ibiganiro n’ubumenyi  birufasha gusesengura.

    Ubusanzwe urubyiruko mu Rwanda rubonwa nk’imbaraga  ndetse n’umusingi w’iterambere ry’Igihugu, kuko iki kiciro kigizwe n’umubare munini w’Abanyarwanda, bakwiye kugirirwa icyizere  kuko aribo bitezweho  gukorera igihugu, ni bo bategurwamo abayobozi b’ejo hazaza, basabwa rero kugira imitekerereze isesengura, ituma bamenya ikibi bakakirwanya bivuye inyuma, bagaharanira ikiza, akaba ari cyo baharanira mu guteza  imbere   igihugu cyababyaye.

    Ni mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo Fidele Ndayisaba yatangazaga umurongo u Rwanda rwihaye nka kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’abibumbye hitegurwa kwizihiza umunsi mukuru mpuzamahanga wahariwe amahoro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidele, yemeje ko ibiganiro bishishikariza urubyiruko guhindura imyumvire byanatangiye hirya no hino mu gihugu hagamijwe kurufasha kuzirikana indangaciro zimakaza  amahoro ari nawo musingi wo kwiyubakira igihugu.

    Fidele Ndayisaba agaragaza ko kenshi usanga hirya no hino  urubyiruko rukunze gushorwa mu bikorwa bigayitse, bibangamira amahoro bikanateza imyivumbagatanyo, ariko kuko u Rwanda nk’igihugu gifite amasomo akomeye mu kuba cyarabuze amahoro  cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kigatakaza abagituye barenga miliyoni mu minsi 100 gusa kandi hakoreshejwe imbaraga z’urubyiruko , kuri ubu urubyiruko rwibandwaho cyane mu kurutoza  gukurana imitekekerereze isesengura, hagamijwe kurufasha kwirinda ingaruka izo arizo zose zatuma rwirara bityo rukaba ibikoresho byabakwifuza kurusubiza inyuma mu nyungu zitagamije kubaka igihugu ndetse n’amahoro arambye.

    Ndayisaba asobanura ko ibyo biganiro bigamije kungurana ibitekerezo n’uruhare rwa buri wese ku mpamvu zo guharanira amahoro.

    Umunsi mpuzamahanga w’amahoro uba tariki ya 21 Nzeri buri mwaka, ukaba wizihizwa guhera mu 1981 ubwo Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemezaga ko ibihugu byose biri muri uwo muryango bizajya bizirikana ku mahoro. Mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Insanganyamatsiko yawo igira iti “Uburenganzira ku mahoro, isabukuru y’imyaka 70 ku burenganzira bwa muntu, Imitekerereze isesengura”

     

     

     

     

  • Perezida Kagame yaburiye abakerensa imbabazi bahawe zibafungura

    Perezida Kagame yaburiye abakerensa imbabazi bahawe zibafungura

    Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yakomoje ku mbabazi ziherutse guhabwa imfungwa zirenga 2000 avuga ko zatanzwe bikozwe mu buryo bwo gukemura ibibazo agaragaza ko bitatewe n’ igitutu icyo aricyo cyose.
    Yabivuze ubwo yari amaze kwakira indahiro z’ abadepite bashya 80 baherutse gutorerwa kwinjira mu nteko.
    Yagize ati “Ukajya kubona abantu ngo njye ntabwo nasabye imbabazi, njye ntabwo nasaba imbabazi. Buriya baturekuye kubera igitutu, igitutu hano? Ukomeje kubigenderaho, urajya kwisanga wasubiyemo.”

     

    “Niba ari ubuhamya bushakwa kugira ngo tukwereke ko igitutu atari cyo gikora, hakora gutekereza neza, urisanga wasubiyemo cyangwa se urisanga wasubiye hanze kujya kuzererera kuko nta kindi uzakorayo.”

    Yakomeje agira ati “Uru Rwanda mureba, aho rwavuye, twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanga ngo dukangike. Rero, uwashaka yacisha make.”

    Mu bagororwa bahawe imbabazi barimo umuhanzi Kizito Mihigo n’ umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi Ingabire Victoire UMUHOZA wanashinze ishyaka ritemewe mu Rwanda.

    Ingabire ubwo yari agisohoka muri gereza yirinze  kugira byinsi atangaza ku bijyanye na gahunda ye muri politiki. Nyuma yabwiye BBC ko atigeze asaba imbabazi ahubwo yasabye kurekurwa.

  • ICC:Jean-Pierre Bemba ashobora kuryozwa ruswa akekwaho

    ICC:Jean-Pierre Bemba ashobora kuryozwa ruswa akekwaho

    Jean-Pierre Bemba wigeze kuba umukuru w’inyeshyamba akaza no kuba Visi-Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, byitezwe ko akatirwa kuri uyu wa mbere n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku kirego cyo guha ruswa abatangabuhamya.

    Mu kwezi kwa gatandatu, uru rukiko rwagize umwere Bwana Bemba ku byaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyoko-muntu.

    Ariko urubanza rwa kabiri rujyanye n’ikirego cyo guha ruswa abatangabuhamya, rwakomeje kumubangamira mu gushaka kwiyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.

    Mu rubanza rwo ku ikubitiro, yahamwe n’icyaha cya ruswa no gutoza abatangabuhamya 14 bamushinjura ibyo bavuga mu rukiko.

    Kubera iyo mpamvu, akanama k’amatora ka Kongo n’urukiko rw’itegeko-nshinga rwa Kongo byanzuye ko Bwana Bemba atemerewe kwiyamamaza mu matora ya perezida yimirije.

    Yamaze imyaka 10 afunze ubwo urubanza rwe rwabaga, kandi bisa nkaho nta kindi gifungo kindi azakatirwa.

    Hagati aho, leta ya Kongo yasohoye itangazo inenga uru rukiko ivuga ko rushobora kuba ruri “kotswa igitutu n’ibihugu bimwe na bimwe” by’amahanga – ibintu leta ya Kongo ivuga ko bishobora “gushyira mu kaga burundu ukwizerwa k’uru rukiko”

     

  • Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

    Brazil: Umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale yasanganywe miliyoni 16 z’amadolari

    Teodorin Obiang Mangue Nguema, umuhungu wa Perezida wa Guinée Equatoriale, yafatiwe ku kibuga cy’indege muri Brazil afite amafaranga n’indi mirimbo y’agaciro byose bihwanye na miliyoni 16 z’amadolari.

    Urubuga Estado de Sao Paulo rwatangaje ko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, polisi yasanze mu bikapu by’abari baherekeje Teodorin miliyoni 1.5 y’amadolari n’amasaha y’igiciro abarirwa muri miliyoni 15 z’amadolari.

    Teodorin usanzwe ari na Visi Perezida wa Guinée Equatoriale yageze mu mujyi wa Campinas muri Brazil ku wa Gatanu aherekejwe n’itsinda ry’abantu 10.

    Aba bantu bari muri Brazil ariko mu buryo butari buzwi barasatswe ndetse bahatwa ibibazo, mu gihe Teodorin wari ufite ubudahangarwa bushingiye kuri dipolomasi yari abategerereje mu modoka.

    Bahaswe ibibazo kubera ko amategeko y’iki gihugu atemerera uwo ari we wese kwinjirana muri Brazil mu buryo bufatika amafaranga arenze 2400 by’amadolari.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko iri gukorana na polisi n’ibiro bishinzwe za gasutamo kugira ngo barebere hamwe umwanzuro ukwiye gufatwa kuri iki kibazo.

    Umwe mu bakozi ba ambasade ya Guinée Equatoriale muri Brazil, yabwiye itangazamakuru ko aya mafaranga ariyo Teodorin yari gukoresha yishyura serivisi z’ubuvuzi yari yagiye gushaka mu Mujyi wa Sao Paulo.

    Amasaha yo yari asanzwe ayambara dore ko yariho n’utumenyetso tugaragaza amazina ye.

    Teodorin yakunze gushinjwa kubaho ubuzima buhenze akoresheje amafaranga aturuka mu kigega cya leta.

    Mu 2017 yakatiwe gufungwa imyaka itatu isubitse n’urukiko rwo mu Bufaransa, ashinjwa kwinjiza amafaranga mu bukungu bw’igihugu binyuranyije n’amategeko.

    Teodorin wavutse mu 1968 ni umuhungu wa Teodoro Obiang Nguema Mbasogo uyobora Guinée Equatoriale . Kuva mu 2016 ni Visi perezida wa mbere w’iki gihugu, umwanya yagiyeho nyuma y’imyaka ine ari visi perezida wa kabiri.

  • U Rwanda rwizihije umunsi wo kubungabunga agakingirizo k’izuba ‘Ozone’

    U Rwanda rwizihije umunsi wo kubungabunga agakingirizo k’izuba ‘Ozone’

    Kuri uyu wa gatanu u Rwanda rwizihije umunsi mpuzahanga wo kubungabunga agakingirizo k’izuba ka Ozone, mu gihe ku rwego rw’isi uyu munsi ugomba kwizihizwa ku cyumweru tariki ya 16/09/2018.

    Umuryango w’abibubye LONI wongeye kwibutsa leta z’ibihugu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Montreal Protocol yashimangiwe n’andi yitiriwe Kigali Amendment.

    Aya masezerano avuga ko leta z’ibihugu byose byayashyizeho umukono ko bigomba guhagarika ikoreshwa ry’imashini n’ibyuma byangiza akayunguruzo ka Ozone ku kigero cya 85% bitarenze mu 2049.

    Bimwe muri ibi bikoresho ni ibikoze mu butabire bwa HFCs byiganjemo amafirigo (fridges) akongesha ndetse n’amamashini ya Air Conditioners yinjiza umwuka mu mazu.

    By’umwahariko mu Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA kiburira abacuruzi kwirinda kwinjiza mu Rwanda ibi bikoresho byose bifite ubumara bw’ubutabire byangiza akayunguruzo ka Ozone.

    Niba ntagihindutse guhera ku itariki ya 1 z’ukwa 1 mu mwaka utaha wa 2019, ibi bikoresho ntabwo bizaba byemewe kwinjira ku isoko ry’u Rwanda kuko aribwo aya masezerano yiswe Kigali Amendment to the Montreal Protocol azaba yatangiye gushyira mu bikorwa.