Maduro arifuza ibiganiro bimuhuza na Trump

Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro yabwiye Umuryango mpuzamahanga  ONU ejo kuwa gatatu ko yifuza kwicarana no kuganira na Perezida Donald Trump hagamijwe  gushaka umuti urambye w’ibibatandukanya.

Maduro avuga ko naho hari ibibatandukanya ,ari ngombwa kuganira, yabibwiye inama ya ONU ishinzwe  amahoro n’umutekano ejo kuwa gatatu.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano by’ubucuruzi igihugu cya Venezuela nyuma y’amatora Amerika ivuga ko yararanzwe  n’amanyanga. Ni amatora yatsinzwe na Perezida Nicolas Maduro.

Ibyo bihano byasinywe na Perezida Donald Trump bihagarika ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli hagati y’ibihugu byombi uko ari bibiri. Venezuela ubusanzwe iri  mu bihugu biza kwisonga mu gucukura no kugurisha ibikomoka kuri peteroli.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *