Service Excellence Award’ igiye guhemba kampanyi zo mu Rwanda zitanga service nziza ku bazigana

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Ukwakira 2018 ,kuri Lemigo Hotel hazaba igitaramo cyo guhemba kampani zitanga service nziza ku bantu bazigana.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Ukwakira 2018  ubwo hazaba biciye mu kiswe Service Excellence Award yahoze yitwa Smart Award mu myaka yashize bagiye guhemba kampani zo mu Rwanda zitandukanye kubera service nziza bagenera abakiriya babagana babakeneyeho ubufasha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Ukwakira umuyobozi mukuru wa Service Excellence Award ariwe Mugisha Emanuel ndetse n’abafatanyabikorwa be barimo Dr Kintu ndetse na Christine bavuze ko iri tangwa ry’ ibihembo kuma kampani atandukanye akorera hano mu Rwanda rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 3 aho kuri iyi nshuro ririmo ibyiciro 40 ndetse ko iry’uyu mwaka rifite impinduka nyinshi.

Yagize ati” Service Excellence Award yahoze yitwa Smart Award igiye kuba ku nshuro yaryo ya 3 aho mbere yibandaga cyane ku ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga [Digital ] gusa kuri iyi nshuro igiye guhemba kampani zitanga service zinoze ku bakiriya bazo”

Abajijwe uburyo bamenya ko service zitangwa neza cyangwa nabi muri Kampanyi yasubije ko muri Komite yabo ibarizwamo abantu benshi aho bamwe bajya kwaka service murizo kampani mu rwego rwo kureba niba koko batanga service zinogeye abakiriya bazigana ndetse ko bakurikirana ibiganiro bikorwa kuri radio zitandukanye ndetse byibanda mu gushima no kunenga naho ko baheraho bamenya service z’ahantu uko zitangwa ,cyangwa bakoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kureba bimwe mu bikorwa byandikwa kuri kampani.

Abajijwe niba bafite ubushobozi bwo kuzenguruka uturere twose tugize u Rwanda bareba service zitandukanye zitangira muri Kampani yasubije ko  bikorwa cyane kuko bagerageza no kwegera abaturage bakababaza niba bakirwa neza cyangwa nabi ibi bikaba bikorwa mu bigo bitegamiye kuri Leta cyangwa ndetse n’ibyegamiye kuri Leta.

Yakomeje avuga ko ubu gutora byatangiye aho unyura kurubuga rwa karisimbievents.com ndetse ko gutora binyuje kuri murandasi bizifashishwa bihabwa amajwi ku 40% mu gihe akanama nyempurampaka kazatanga amanota 60% .

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 7 Ukwakira 2018 kuva ku isaha ya saa kumi n’ebyili imiryango izaba imaze gufungurwa,aho kwinjira muriki gitaramo azaba ari ibihumbi 10000frw ku muntu ndetse ibihumbi 180 ku meza y’abantu 8.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *