Nyampinga wa Iraq yatewe ubwoba ko azicwa

Shimaa Qassem wabaye Nyampinga wa Iraq mu 2015, yakangishijwe ko ubuzima bwe buri mu bibazo ndetse ko ashobora kwicwa mu minsi ya vuba.

Shimaa w’imyaka 25, aherutse kwifata amashusho ari gusuka amarira avuga ko yohererejwe ubutumwa buvuga ko mu minsi mike agiye kwicwa agakurikira undi mukobwa witwa Tara Fares, wari usanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri kiriya gihugu.

Yakomeje avuga ko ahangayitse bikomeye ndetse akaba atagitora agatotsi kubera ubu butumwa yahawe.

Guhera muri Kanama uyu mwaka abakobwa bazwi cyane muri Iraq bakomeje kwicwa n’abantu bataramenyekana, gusa hari amakuru avuga Minisitiri w’Intebe muri iki gihugu Haider al-Abadi yaba abyihishe inyuma.

Kuwa Kane w’icyumweru gishize, abantu batunguwe n’urupfu rwa Tara Fares wari uri mu bakurikirwa cyane ku Instagram muri Iraq, wapfuye mu buryo bw’amayobera arasiwe mu murwa mukuru wa Bagdad.

Urupfu rwe rwahise rukurikirwa n’urwa Suad al-Ali wari usanzwe ari impirimbanyi mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu warashwe ubwo yari gutembera mu modoka mu gace ka Basra.

Muri Kanama nabwo Rafeef al-Yaseri na Rasha al-Hassan bari basanzwe bazwi cyane i Bagdad basanzwe aho babaga bapfuye urupfu rwateje urujijo.

Aba bose mbere yo kwicwa bagenda bohererezwa ubutumwa bw’integuza ndetse nabo bakabitangariza inzego z’umutekano, ariko bikaza kurangira bishwe badatabawe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *