Diane Rwigara n’Umubyeyi barifuza gukurikiranwa badafunze

Mushimiyimana Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline, basabye urukiko rukuru kurekurwa by’agateganyo ngo kuko imbogamizi zose zatumaga baburana bafunzwe zavuyeho.

Babitangarije Urukiko Rukuru kuri uyu wa Kabiri, ubwo hasubukurwaga urubanza rwabo ku gusuzuma ubusabe bashyikirije urukiko basaba kurekurwa by’agateganyo.

Mu iburanisha riherutse, ababuranyi bihannye umwe mu bacamanza bari bagize inteko iburanisha bavuga batamwifuza kuko hari icyemezo yigeze gufata ku ifungwa n’ifungurwa ryabo, bituma iburanisha risubikwa.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri, ntabwo uwo mucamanza yagarutse mu nteko iburanisha.

Urubanza rwahise rukomeza ababuranyi bagaragaza impamvu basabye ko barekurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze.

Me Gatera Gashabana wunganira Mukangemanyi Adeline yavuze ko umwaka ushize urukiko rukuru rutegeka ko umukiliya we aburana afunzwe by’agateganyo, rwashingiye ku mpamvu zikomeye zagaragajwe n’ubushinjacyaha kugira ngo atabangamira iperereza.

Gashabana yavuze ko noneho iperereza ryarangiye ku buryo aramutse arekuwe nta kibazo yateza.

Yakomeje avuga ko gusaba irekurwa ry’agateganyo rya Mukangemanyi anabishingira ku ihame ry’ubutabera ry’uko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.

Mu Ugushyingo umwaka ushize Urukiko Rukuru rwashimangiye ko Mukangemanyi afungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko yakoze icyaha cy’ivangura hashingiwe ku biganiro yagiye agirana nabo mu muryango we.

Mukangemanyi kandi yagaragazaga impamvu z’uburwayi, urukiko rwavuze ko nta kimenyetso yigeze atanga ko arwaye cyatanzwe na muganga.

Me Buhuru Pierre Célestin wunganira Diane Rwigara na we yasabye ko uwo yunganira arekurwa by’agateganyo, ashingiye ku kuba inzitizi zari zaratanzwe n’ubushinjacyaha zavuyeho.

Yavuze ko Diane Rwigara aramutse arekuwe adashobora kugera aho amadosiye arimo ibimenyetso bimushinja abitse.

Buhuru yongeyeho ko yifuza ko umukiliya we afungurwa kugira ngo abone umwanya uhagije wo gutegura ukwiregura kwe.

Yashimangiye ko igihe cyose Diane Rwigara azaba afunguwe azitwararika agakurikiza ibyo urukiko ruzaba rwamutegetse.

Kuri Diane Rwigara, mu Ugushyingo Urukiko Rukuru rwavuze ko nubwo yari afite uburenganzira bwo kugaragaza ibyo atekereza, ibitekerezo bye bitagomba kubangamira ituze rusange bya rubanda, ariko ngo amagambo yavuze ko Leta y’u Rwanda yica, ko hari abo yishe, abandi ikabanyereza, ni ibimenyetso bikomeye bituma akekwaho icyaha cyo guteza imvururu.

Rwanavuze ko kuba hari ibimenyetso bya gihanga byerekanye ko hari imikono yahimbye ni ibimenyetso bikomeye.

Ubushinjacyaha bwahise busaba urukiko gusuzuma impamvu abaregwa basabye gufungurwa ry’agateganyo kandi urubanza rwaratangiye kuburanishwa mu mizi.

Bwifashishije ingingo z’amategeko, bwavuze ko ubusanzwe ubusabe bwo gufungurwa by’agateganyo bwemerwa iyo urubanza rutaratangira mu mizi, kandi urw’abo rwaraharenze.

Bwashimangiye ko ubusabe bw’abaregwa buje impitagihe kubw’ibyo butahabwa agaciro.

Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko amategeko ateganya ko iyo urubanza rutangiye mu mizi umuntu afunzwe bikomeza bityo kugeza igihe urubaza ruciwe. Ni kimwe n’uwo rutangiye ari hanze na we bikomeza bityo.

Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwatangaje ko ruzafata umwanzuro kuwa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, mu gihe urubanza ruzakomeza tariki 7 Ugushyingo 2018.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umubyeyi we ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *