Shangazi JANE yihebeye gusigasira ireme ry’Umuryango

Ikibazo kijyanye n’ibyaha biterwa n’amakimbirane yo mungo bikururwa ahanini no kubura ireme ry’umuryango nyawo kandi mwiza,  gihangayikishije igihu cy’u Rwanda ndetse no ku Isi hose muri rusange ,ibi  ni bimwe mubyo Nyirahabineza Jane uzwi ku izina rya Shangazi Jane yihebeye aho abinyuza mu kiganiro atanga kuri Radio 10 no kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, agamije kongera gufasha benshi mu isanwa ry’imiryango yasenyutse,niyari iri hafi gusenyuka,akabagira inama ku myubakire y’urugo rw’abashakanye.

Shangazi Jane mu byishimo atewe nabo yafashije

Ni kuri uyu wa Gatandatu Taliki ya 22 Ukuboza,mu mahugurwa yahawe abantu b’ingeri zose bagize amatsinda atandukanye agize umuryango yashinze kuko abenshi muribo yabafashije gusubirana amahoro mu miryango yabo nyuma yuko yari igiye gusenyuka, bakaba bari bahagurukijwe no kwibonanira nawe imbona nkubone kugirango barusheho kumushimira no guhabwa inama n’impanuro ze, insanganyamatsiko yayo ikaba yaragiraga iti”Umuco nyarwanda iwacu mumuryango,dusigasire ireme ry’umuryango”

Dore zimwe mu nyigisho  aya mahugurwa yagarutseho:

-Kwamagana gucana inyuma kw’abashakanye

-Impfu zituruka ku makimbirane(Imitungo)

-Kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa

-Kwamagana ihohoterwa rikorerwa abana

-Kurwanya ubujiji n’ubunebwe mu muryango

Mu bukangurambaga bwakozwe kandi inzego z’ubuyobozi  bwite za Leta  zari zihagarariwe yaba Polisi ndetse n’Akarere ka Gasabo,bagarutse ku  guhamagarira buri wese guharanira kubaho mu muryango ufite ireme kandi urangwa n’amahoro n’ubwuzuzanye byo nkingi y’iterambere ryawo,n’igihugu muri rusange.

Baboneyeho kandi kwibutsa ko mugihe hamenyekanye amwe mumakimbirane ashingiye ku miryango,hagomba kubaho gutangira amakuru kugihe,hakirindwa guhishira ibikorwa byose bibangamira  umudendezo ndetse n’uburenganzira bw’abagize umuryango kuko biwusenya, kandi bigakurikirwa n’ibibazo bitandukanye,aha akaba haratanze urugero rw’amakimbirane ashobora gukurura urupfu,aho uwabigizemo uruhare agana iya gereza,abana basigaye bakagana umuhanda,umuryango ugasenyuka burundu.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana (Directorate of Anti-Gender-Based Violence and Child Abuse Protection) na Isange One Stop Centers mu turere, ibi ikaba yarabikoze kugira ngo irusheho kurwanya no gukumira biriya byaha no gufasha abakorewe iryo hohoterwa.

Nyirahabineza Jane wahawe amazina menshi amurata ubutwari ariyo shangazi Jane,Nyina w’abakobwa, Nyina w’ababyeyi Nyina wimiryango,dore ko kuri ubu hari n’abamaze kumuhimbira indirimbo ishimangira ibigwi bye mu gihugu hose,yibukije abakurikiranye amahugurwa ko umuryango nyawo wifuzwa ugomba kurangwa no Kuganira,Urukundo,Kwizerana,Kwihangana,Gukora,Gusenga,Ukuri no Kubahana.

Bamwe mubo Shangazi Jane yasubije icyizere barakuriwe
Uwamuhimbiye indirimbo yanamugeneye impano ya Noheri
Igisobanuro k’izi mpano ngo nibyo Shangazi yabagejejeho

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *