RDC: Ku munsi w’amatora imipaka yo ku butaka izaba ifunze kugeza arangiye

Nyuma y’icyumweru cy’ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe n’ubugizi bwa nabi bwanaguyemo abantu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Ukuboza, minisiteri y’umutekano yatangaje imirongo migari y’umutekano iteganyijwe ku munsi w’amatora y’umukuru w’igihugu, abadepite n’ay’abayobozi b’intara ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza. Mu ngamba zafashwe harimo gufunga imipaka yo ku butaka no kongera abasirikare ahazatorerwa.

Abapolisi babiri biteganyijwe ko bazaba bari kuri biro by’itora bigera ku 75,000 byose hamwe nk’uko byatangajwe na minisitiri Henri Mova Sakanyi. Abandi bazoherezwa ku masite menshi bikekwa ko ashobora kuvukaho ibibazo no kuyegereye imipaka.

Minisitiri w’umutekano wa Congo kandi yavuze ko imipaka yo ku butaka izaba ifunze guhera saa sita z’ijoro kugeza izindi saa sita z’ijoro ku munsi w’amatora, aho yagize ati: “Tugomba kwirinda kwivanga kwose kwo hanze.”

Nubwo bimeze gutyo, ingendo z’indege mpuzamahanga zo zizakomeza nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Minisiteri y’umutekano kandi yavuze ko abasirikare bazaba baryamiye amajanja, ariko atari ku biro by’itora kuko abapolisi ari bo bonyine bemerewe gucunga umutekano mu buryo bugaragara. Aba basirikare ngo bakazaba biteguye guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ishobora kugerageza gutoba amatora.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *