Afurika y’Epfo: Abahungu 21 bapfuye nyuma yo gusiramurwa mu buryo gakondo

Abahungu 21 bimaze kumenyekana ko bitabye Imana nyuma yo gusiramurwa mu buryo gakondo, mu mugenzo ukorwa kabiri mu mwaka muri Afurika y’Epfo.

Urupfu rw’aba bahungu rubaye mu gihe Leta ya Afurika y’Epfo yakoraga ibishoboka byose ngo umuhango wo gusiramura abahungu mu buryo bwa gakondo uhagarare, kuko mu myaka isaga 10 umaze guhitana benshi bazize kuva gukabije.

Ikinyamakuru EWN cyatangaje ko Ihuriro ry’abayobozi gakondo muri Afurika y’Epfo, Contralesa, rivuga ko hari impungenge ko abantu benshi bashobora gupfa mu gihe aya mezi ubusanzwe akorwamo uyu muhango atararangira.

Umuvugizi w’iri huriro, Xolile Ndevu, yavuze ko leta ikwiye gutangaza ko ibyabaye ari ‘impanuka yibasiye igihugu’.

Basaba Polisi n’Ubushinjacyaha gukurikirana abantu bakora uwo mugenzo mu buryo butazwi, kugeza ubwo abawukorerwa bahasiga ubuzima.

Mu gihe abantu bamwe baribatangiye gusaba ko uyu muhango wacibwa burundu, abayobozi gakondo bo bavuga ko atariwo muti.

Xolile Ndevu yakomeje agira ati “Twese turamutse twemeranyije ko duca ukubiri n’uyu muhango gakondo, nta kintu Abanyafurika baba basigaranye cyo kwishimira cyangwa kurata.”

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko irimo gukora ibishoboka byose ngo ishyireho amabwiriza akomeye yakumira uku gutakaza abantu  bya hato na hato.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *