Arabia Saoudite yikomye Sena ya Amerika ku rupfu rwa Kashoggi

Arabia Saoudite yikomye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zashyize mu majwi igikomangoma cyayo, Mohammed bin Salman, kuba cyaragize uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Jamal Khashoggi, ibyita kuvogera ubudahangarwa bwayo.

Arabia Saoudite yabitangaje nyuma y’aho Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko Igikomangoma Mohammed cyagize uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Khashoggi, ikanasaba Perezida Trump guhagarika ubufasha bwa gisirikare Amerika yatangaga mu guhagarika intambara muri Yemen.

Sena yasabye ko umubano w’ibihugu byombi wahagarikwa, ivuga ko Arabia Saoudite ibangamira uburenganzira bw’abaturage muri Yemen.

Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Arabia Saoudite yasohoye kuri uyu wa Mbere, rivuga ko yamaganye ikintu cyose gishaka kuyivangira mu miyoborere nk’uko byatangajwe na Deutsche Welle.

Iryo tangazo rigira riti “Ubwami bwa Arabia Saoudite bwamaganye bidasubirwaho, ikintu cyose cyivanga mu bibazo byabwo by’imbere mu gihugu ndetse n’ibirego byose ishinjwa bitubaha ubuyobozi bwabwo n’ibindi bigamije kuvogera ubudahangarwa bwabo ndetse no guhindanya isura yabwo”.

Rikomeza rivuga ko umwanzuro Sena ya Amerika yafashe ushingiye ku makuru y’ibinyoma kandi ko urupfu rw’umunyamakuru Kashoggi, rwababaje ariko rudakwiye guhuzwa na politiki cyangwa ibigo by’Ubwami bwa Arabia Saoudite.

Umunyamakuru Khashoggi, yandikiraga Washington Post, yiciwe muri ambasade ya Arabie Saoudite muri Turkiya, ubwo yari agiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gushyingiranwa n’umukunzi we wakomokaga muri Turkiya mu Ukwakira uyu mwaka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *