Perezida Ali Bongo yagejeje ijambo ku baturage bwa mbere nyuma yo kuva mu bitaro

Bwa mbere nyuma yo gusezererwa mu bitaro, Perezida wa Gabon, Ali Bongo yagejeje ijambo ritangiza umwaka ku baturage be, ababwira ko arimo kumererwa neza.

Ni ku nshuro ya mbere ijwi rya Bongo ryongeye kumvikana nyuma yo kujyanwa mu bitaro by’i Riyadh muri Arabie Saoudite tariki 24 Ukwakira 2018, ubwo yagiraga ikibazo cy’udutsi two mu bwonko.

Bongo yavuze ko amezi abiri ashize yanyuze mu bihe bigoye nk’uko bisanzwe mu buzima.

Guhera mu mpera z’Ugushyingo, Bongo ari muri Maroc hanze y’ibitaro, aho akurikiranwa kugira ngo atore agatege.

Ageza ijambo ku baturage, gufunga amaso byasaga n’ibiri kumugora, avuga gahoro kandi amaboko ye n’umutwe we binyeganyega gake gake.

Yagize ati “Nkuko mubibona, meze neza kandi ndi kwitegura kubasanga vuba cyane.”

Umuvugizi wa Perezida, Ike Ngouoni yavuze ko ijambo rya Bongo ari igihamya ko arimo koroherwa, nk’uko VOA yabitangaje.

Mu gihe cy’amezi abiri amaze arwaye, ifoto imwe n’amashusho atagira ijwi bya Bongo nibyo byatangajwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Ayo mashusho ntabwo yabashije kuvana mu rujijo abaturage ba Gabon, bashidikanyaga ku bushobozi Bongo yaba afite bwo gukomeza kuyobora igihugu.

Abatavuga rumwe na Leta hamwe na Sosiyete Sivile bari batangiye gusaba Urukiko rurinda Itegeko Nshinga gutangaza ko Perezida atagishoboye kuyobora kugira ngo asimbuzwe.

Icyakora, urukiko siko rwabigenje ahubwo ububasha bwa Perezida rwabuhaye by’agateganyo Minisitiri w’Intebe n’umwungirije.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *