U Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irashinja Perezida Museveni kubogama

Imiryango 13 yigenga bamwe bakunze kuvuga ko akorera mu kwaha k’ubutegetsi bw’i Bujumbura, yavuze ko Perezida Museveni, abogamiye ku batavuga rumwe na Leta y’u Burundi mu biganiro bigamije gushakira umuti ikibazo kiri muri iki gihugu.

Babishingira ku mabaruwa Perezida Museveni na Perezida Nkurunziza baherutse kwandikirana.

BBC yavuze ko mu kiganiro iyi miryango yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 3 Mutarama 2019, Hamza Burikukiye, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abafite agakoko gatera virusi itera SIDA (CAPES+), rimwe  mu yandikiye Museveni, yavuze ko bagiye gushaka umuti w’ibibazo biri mu gihugu cyabo kuko ngo umuhuza Museveni abogamiye ku ruhande rumwe.

Ati “Mu byo umuhuza yanditse harimo bimwe byiza nk’aho avuga ko mu Burundi hakenewe ituze. Ariko hari byinshi yanditse byerekana ko ahengamiye ku batavuga rumwe na leta y’u Burundi. Ibyo si byiza, murebye neza hari na bimwe yanditse ku mateka yo mu bihe byashize ayacuritse, turamusaba kwitwara nk’umuhuza akirinda kugira uruhande abogamiraho kugira ngo ibibazo biri mu Burundi bibonerwe igisubizo nta kubogama”.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2018, Leta y’u Burundi yikuye mu biganiro biyihuza n’abatavuga rumwe nayo.

Mu mpera z’uko kwezi kandi u Burundi ntibwabonetse no mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ‘EAC’ inama ikaba yaragombaga kwiga ku kibazo cyabwo. Kubura k’u Burundi bikaba byaratumye iyi nama isubikwa.

Nyuma y’aho Perezida Petero Nkurunziza yahise yandikira Perezida Museveni, amusaba gutumiza inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ngo haganirwe ku bibazo biri mu mubano w’u Burundi n’u Rwanda.

Muri urwo rwandiko rurerure Perezida Nkurunziza yandikiye Museveni, ashinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo biri mu Burundi, akavuga ko u Rwanda rwirengagije ingingo ya 6 y’amasezerano ya EAC.

Mu gusubiza Nkurunziza, Museveni yavuze ko atumva igituma ubutegetsi bw’i Bujumbura bwanga kwicarana n’abo batavuga rumwe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *