U Rwanda ruzatangira kuvura kanseri mu buryo bwo kuyishiririza muri Mata

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere u Rwanda rutazongera kohereza mu mahanga abarwaye kanseri bakeneye kuyivurwa mu buryo bwo kuyishiririza, kuko ikigo kibifitiye ubushobozi kizaba cyatangiye gukora.

Ubusanzwe mu kuvura kanseri hifashishwa uburyo butandukanye burimo kubaga no gukuraho urugingo rw’aharwaye, gutanga imiti yagenewe kuvura kanseri ndetse no gushiririza kanseri.

Gusa mu Rwanda abakeneye kuvurwa kanseri hifashishije uburyo bwo gushiriza bwifashisha imashini zabugenewe zerekeza imirasire (radiations) ahari uburwayi zikica uturemangingo twa kanseri, byabasabaga kujya muri Kenya n’ahandi butangwa.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane, yavuze ko aho ubwo buryo buzatangirwa mu bitaro bya Kanombe hamaze gutegurwa ku buryo mu mezi abiri abantu bazatangira kuhavurirwa.

Ibi yabibwiye abitabiriye Siporo rusange kuri iki Cyumweru,yatangiwemo ubukangurambaga ku ndwara ya Kanseri. By’umwihariko ku wa 4 Gashyantare u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuyirwanya.

Ati “Kuvura kanseri harimo gufata imiti, harimo Radiotherapie (kuyishiririza). Mu Bitaro bya Kanombe Radiotherapie yaruzuye, hasigaye akantu gato cyane ku buryo nizera ko mu gihe kitarenze amezi abiri izaba yatangiye, ntidukomeze kohereza abantu kwivuza hanze.”

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kanombe buheruka gutangaza ko iki kigo kizajya kivura kanseri mu buryo bwo gushiririza, kizaba gifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi 80 ku munsi.

Bwavuze ko ari ikigo kizaba gifite imashini ebyiri zagenewe gushiririza kanseri, zifite ikoranabuhanga rizifasha kudahusha kw’imirasire yapimiranije aharwaye.

Serivisi zo gushiririza kanseri zizahabwa umunyarwanda wese uzikeneye ukoresha ubwishingizi bwose bukoreshwa mu Rwanda, burimo na mituweri. Iki kigo kandi kizanatanga serivisi ku baturage bose bo mu karere.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko umubare w’abisuzumisha utararenga 2000 ku mwaka ariko ugereranyije n’umubare w’abanyarwanda bose, nibura abasaga 10700 bazirwara buri mwaka, abagera ku 7000 zikabica.

Kanseri ziza ku isonga mu Rwanda harimo iy’inkondo y’umura, iy’ibere, iy’amara n’iy’igifu.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko mu 2018 kanseri zishe abarenga miliyoni 9.6 muri miliyoni 18.1 by’abari bazirwaye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *