Ibishanga bibungabunzwe neza,ibibazo by’amapfa n’inzara byahinduka amateka Dr Biruta

Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko kubungabunga ibishanga ari imwe  mu ntego z’ingenzi zatuma ibiza biterwa n’imyuzure ndetse n’inzara bya hato na hato  bihinduka amateka ,mugihe ubundi byafatwaga nk’ibyorezo bikunze kuburirwa igisubizo kirambye.

Ibi Dr Biruta yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umunsi mpuzamahanga wahariwe  ibishanga,aho Isi yose yahagurukiye kubibungabunga hagamijwe guhangana n’ingaruka ziterwa ahanini ni hindagurika rikabije ry’ibihe rimaze kwibasira ubuzima bw’abantu , utaretse n’iterambere muri rusange ,uyu munsi ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge ibishanga duhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe”.

Uyu munsi kandi wagize umwihariko udasanzwe  kuko wahuriranye no gusoza icyumweru cyahariwe kubungabunga ibishanga mu Rwanda, cyibanze ku bikorwa by’ubukangurambaga bugamije gushishikariza  abaturage kumenya akamaro k’ibishanga no kubibungabunga kuko aribyo bibumbatiye   imibereho yabo n’abatuye Isi muri rusange.

Minisitiri Biruta yavuze ko mu myaka 35 ishize ibiza byikubye kabiri kumpuzandengo ya  90% bikaba bifite aho bihuriye n’amazi, kuko ahanini ibiza bikunda kwibasira abatuye hirya no hino mu Rwanda  bikomoka kubiterwa  n’imvura nyinshi itera imyuzure.

Yakomeje avuga ko mu igenzura riherutse gukorwa mu turere 15, by’umwihariko ibiza bituruka ku mwuzure mu Majyaruguru n’Amajyepfo n’ibituruka ku mapfa mu Ntara y’Iburasirazuba, byagize ingaruka zasize icyuho kingana  na miliyari 204 z’amafaranga y’u Rwanda. Avuga ko ibishanga bicunzwe neza byafasha mu guhangana n’ibi bibazo byose bisiga biumunze ubukungu bw’igihugu.

Ati “Ayo mafaranga yose hamwe aruta ingengo y’imari igenda ku buhinzi bw’igihugu, ibi rero bigiye biba buri mwaka ntabwo dushobora guterera iyo ndetse byagira n’ingaruka nyinshi n’inzara yabaho ikibasira Abanyarwanda.”

Ibarura ry’ibishanga mu Mujyi wa Kigali ryakozwe na REMA, mu mpera za 2018, ryagaragaje ko ibikorwa bigera ku 7 222 bikorerwa mu bishanga, icyanya cy’inganda i Gikondo hatarimo.

Imirenge ya Remera, Gisozi, Gatsata, Kinyinya na Kacyiru ifite ibikorwa byinshi mu bishanga birimo; insengero, ubworozi, amasoko, amagorofa, gare, ubucuruzi n’ibindi.

Iyi mibare ikomeza igaragaza ko 78%, ari amazu atuwemo, naho 9.44%, ni ubucuruzi. Inyubako 3.18% ni izo abantu batuyemo kandi banacururizamo, naho ibiraro byo kororeramo ni 2.85%.

Mu bafite ibikorwa mu bishanga abagera kuri 51% ntabwo bafite ibyangombwa birimo iby’ubutaka, iby’ubugure n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Coletha Ruhamya, yavuze ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hari ibintu byinshi bikeneye gushyira imbaraga hamwe by’umwihariko ibijyanye no kwigisha abantu amategeko n’impamvu zo kurengera ibishanga.

Itegeko rirengera ibidukikije rishyira ubutaka bungana na metero 50 uvuye kubiyaga, metero 20 uvuye ku bishanga na metero 10 uvuye ku migezi mu butaka rusange bwa Leta, bivuze ko nta muntu wemerewe kubwiyandikishaho no gushyiramo ibikorwa.


Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Coletha Ruhamya

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *