Mu gihe intambara n’ubushyamirane bikomeje hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibiganiro bya dipolomasi biracyari mu nzira igoye, aho impande zombi zitarabona umuti wuzuye w’iki kibazo.
Amakuru mashya agaragaza ko Iran iherutse gushyikiriza Amerika igitekerezo gishya cy’amahoro binyuze mu bahuza bo muri Pakistan.
Icyo cyifuzo kigamije mbere na mbere gufungura inzira y’amazi ya Hormuz, ifite akamaro kanini mu bucuruzi bw’isi, hanyuma ibindi bibazo bikomeye nk’ibya kirimbuzi bikazaganirwaho nyuma.
Ibi bibaye nyuma y’uko ibiganiro biheruka byari byaragizwe ibanga ariko bikarangira nta masezerano afatika agezweho.
Impamvu nyamukuru ikomeje kudindiza ibiganiro ni ukutumvikana ku bijyanye na gahunda ya kirimbuzi ya Iran, aho Amerika isaba ko ihagarikwa burundu, mu gihe Iran yo ivuga ko ari uburenganzira bwayo bwo kuyikoresha mu buryo bw’amahoro.
Nubwo hari agahenge k’agateganyo kashyizweho, umwuka w’intambara uracyari mubi. Iran yafunze cyangwa igabanya cyane urujya n’uruza mu nyanja ya Hormuz, mu gihe Amerika nayo yashyizeho igitutu gikomeye kirimo no kugabanya ibikorwa by’ubucuruzi bifitanye isano na Iran.
Ku rundi ruhande, impande zombi zisa n’izemera ko ibiganiro bikomeza, ariko buri ruhande rugashyira imbere inyungu zarwo.
Perezida wa Amerika yavuze ko yiteguye ibiganiro, ariko ashimangira ko Iran igomba kureka burundu umugambi uwo ari wo wose wo gukora intwaro za kirimbuzi.
Mu by’ukuri, ibiganiro byageze ku rwego aho hashakwa “amasezerano y’agateganyo” ashobora gukumira kongera kwaduka kw’intambara mu gihe hagishakishwa umuti urambye.
Nubwo hari intambwe nto zigenda ziterwa mu biganiro hagati ya Iran na Amerika, haracyari inzitizi zikomeye, cyane cyane ku kibazo cya kirimbuzi n’inyungu za geopolitike mu karere.
Icyizere cy’amahoro kirahari, ariko kiracyari kure kuba impamo mu gihe impande zombi zigikomeje gutsimbarara ku myanya yazo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere wo mu karere ka Nyarugenge.
RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko Gitifu Hategekimana Silas akurikiranyweho “ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.”
Uru rwego rwasobanuye ko mu mwaka wa 2023 na 2024 Hategekimana yagiye yohererezwa amafaranga na Rubazinda Callixte uyobora kompanyi yitwa Calliane Company Ltd, kugira ngo amukingire ikibaba ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoraga nta ruhushya afite.
Uyu na we afunze nk’umufatanyacyaha kuri iki cyaha cya ruswa.
RIB ivuga kandi ko Hategekimana yagiye aburira Rubazinda mbere yuko hakorwa ubugenzuzi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo adafatwa kuko, yabukoraga nta ruhushya abifitiye.
RIB nyuma yo gufunga uriya muyobozi yongeye kwibutsa abaturarwanda kwirinda ibyaha bya ruswa kuko bidasaza bityo igihe cyose habonetse ibimenyetso ku wabikoze abihanirwa hatitawe ku gihe yagikoreye.
Kuri uyu wa Kane, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abofisiye 74 bo mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS), barangije neza amasomo yamaze ibyumweru 22.
Ni amasomo y’Icyiciro cya 26 ajyanye no kuyobora abasirikare n’imirimo bijyana akorwa na Ofisiye bakuru yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
A major step toward advancing gender equality was marked this week with the launch of the Melbourne Declaration at the Women Deliver 2026 Conference (WD2026), signaling a global shift from commitments to accountability.
Held for the first time in the Oceanic Pacific region, the conference brought together over 6,000 delegates from more than 189 countries, creating a powerful platform for dialogue, collaboration, and action at a critical moment for women’s rights worldwide.
Speaking at the event, United Nations Deputy Secretary-General Amina J. Mohammed highlighted the ongoing challenges faced by women and girls, despite decades of global advocacy. She pointed out that more than thirty years after landmark international agreements in Beijing and Cairo, the world is still grappling with fundamental questions about women’s bodily autonomy.
“Securing the rights of women and girls remains unfinished business,” she said, warning that emerging technologies are increasingly amplifying misogyny and online violence.
The Melbourne Declaration seeks to address these persistent gaps by focusing on delivery rather than promises. It outlines a global commitment to rebalance power, resources, and accountability, while bridging the gap between policy commitments and the everyday realities of women, girls, and gender-diverse people.
Unlike many traditional frameworks, the Declaration is not owned by a single organization. Instead, it reflects the voices of more than 650 contributors from diverse regions, generations, and movements. It identifies systemic failures and calls for urgent reforms in how gender equality initiatives are implemented.
Central to the Declaration is a call for governments to uphold human rights obligations, institutions to strengthen accountability mechanisms, and funders to invest directly in feminist movements and locally led initiatives. Several countries, including Canada, France, Mexico, Spain, and the United Kingdom, have already endorsed the initiative.
Women Deliver President and CEO Dr. Maliha Khan described the Declaration as a turning point in the global gender equality movement. She emphasized that the challenge is not a lack of commitments, but a failure to implement them effectively.
“It’s a commitment to do things differently,” she said. “What comes next must be defined by accountability to people, not just to systems.”
The conference also highlighted the importance of local leadership, particularly from First Nations and Indigenous communities. Their perspectives were central to discussions, reinforcing the need to ground global commitments in lived experiences and local realities.
Throughout the event, participants explored the structural barriers undermining progress, including chronic underinvestment, shrinking civic space, and the rise of organized anti-rights movements. These challenges, combined with global crises such as climate change and economic instability, continue to threaten hard-won gains in gender equality.
To respond to these issues, the Melbourne Declaration calls for a reorientation of the global gender equality ecosystem. It emphasizes strengthening public systems, empowering civil society, and ensuring that international actors support, rather than replace, local leadership.
In addition to the Declaration, the conference saw the announcement of significant financial commitments totaling approximately $190 million. These include investments in adolescent girls, health systems, and efforts to combat technology-facilitated gender-based violence.
Among the key initiatives launched were the Adolescent Girls Era Campaign, a global coalition to prevent online violence, and new funding programs supporting grassroots feminist movements. These initiatives aim to translate commitments into tangible outcomes on the ground.
Paola Salwan Daher, Senior Director for Collective Action at Women Deliver, noted that the Declaration provides a shared framework for accountability across governments, institutions, and funders.
As the conference concludes, attention now turns to implementation. Observers say the real impact of the Melbourne Declaration will depend on how effectively its principles are translated into policies, financing, and concrete actions.
With growing global uncertainty and mounting challenges, the Declaration represents both a warning and an opportunity. Its success will ultimately be measured by whether it delivers meaningful change for those who need it most—women, girls, and marginalized communities worldwide.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke bavuga ko batewe impungenge n’inzoga itujuje ubuziranenge yitwa Ruyaza (Ruyazubwonko), abayinywa bamara kuyisinda bagateza intugunda mu baturanyi babo n’imiryango yabo no guhoza iyo miryango y’abayinywa mu bukene bukabije.
Iyi nzoga bita Ruyaza (Ruyazubwonko) iboneka cyane mu tubari two mu Mirenge ya Cyato na Kanjongo muri ako Karere, abaganiriye na Imvaho Nshya bakavuga ko ibyo yengwamo n’uko igenza abayinyoye bituma bifuza ko icika burundu.
Yongeyeho ati: ”Abashaka kuyitagatifuza no kuyorohereza ubukana bayinywa bayita ‘Amata’ kubera uburyo iba isa nayo, ikanahenduka cyane kuko icupa ryayo rigura amafaranga y’u Rwanda 200 mu gihe urwagwa rwiza icupa rigura 1,000 Frw, bigatuma bamwe bayinywa nk’abayiyahuza.”
Undi yagize ati: ”Ahandi iteza umutekano muke ni muri santere y’ubucuruzi ya Kirambo mu Murenge wa Kanjongo, aho abagore n’abakobwa bicuruza bamara kuyisinda bagatangira kurwana n’abagabo n’abasore bayisangiye bagakomeretsanya, bigateza umutekano muke.”
Akomeza agira ati: “Kuyita Ruyaza (Ruyazubwonko) ni uko uwayinyoye amera nkuwataye umutwe, ubwenge busa n’ubwagiye, ntacyo agitinya ari na yo mpamvu n’ibyo ibakoresha biba ari bibi cyane tugasaba ko yacika burundu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Munyurwa Venant, avuga ko, nyuma yo kumva abaturage bayinubira banatanga amakuru y’ingaruka zayo, zinagera ku batayinyoye, ubuyobozi bwafashe ingamba zo gukora umukwabu mu bayenga n’abayicuruza hafatwa abantu 6.
Ati: “Ikibabaje ni uko abo twafashe bose uko ari 6 bayicururiza mu ngo zabo bahinduye utubari, kandi kizira kikaziririzwa guhindura akabari inzu ituwemo n’umuryango.” Yongeyeho ati: “Abafashwe twabashyikirije Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo ngo bakurikiranwe, inzoga turazimena, tunakoresha inama abaturage tubasaba kuduha amakuru y’ahandi bakeka hose ubucuruzi bwazo ngo tubuce burundu.”
Ashimira abaturage batanze amakuru yatumye bariya bazengera, bakanazicururiza mu ngo bafatwa zikanamenwa. Abasaba gukomereza aho zigakumirwa zitaranagera mu bato kubera kuzengera no kuzicururiza mu ngo aho bazibona biboroheye.
Abaturage bifuza ko inzoga yitwa Ruyazubwonko yacibwa burundu
Ku wa Kabiri, tariki 28 Mata 2026 ikipe y’igihugu ya Nepal yatsinze u Rwanda mu irushanwa rya ICC Women’s Challenge riri kuba bwa mbere rikabera mu Rwanda, bigabanyiriza Abanyarwandakazi amahirwe yo gutwara igikombe.
Gutsindwa uyu mukino byagabanyirije u Rwanda amahirwe yo gutwara igikombe kuko rufite intsinzi enye mu mikino irindwi rumaze gukina, zituma ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota umunani rusigaje umukino umwe uzaruhuza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo zisigaje ibiri.
Uyu mukino uteganyijwe tariki 1 Gicurasi 2026 ari nawo munsi wa nyuma w’irushanwa mu gihe ariko iyi Leta Zunze Ubumwe za Amerika inafite undi mukino izabanza gukina n’u Butaliyani kuri uyu wa Kane, Saa Tatu za mu gitondo kuri Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga.
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yashimiye abasirikare be biturikirijeho ibisasu banga gufatwa bugwate na Ukraine, aho bagiye gufasha u Burusiya ku rugamba buhanganyemo n’icyo gihugu.
Perezida Kim yavuze ko abatinyuka kwiturikirizaho ibisasu mu rwego rwo kurinda icyubahiro cyabo nta gushidikanya ko ari intwari.
Inzego z’ubutasi za Koreya y’Epfo zatangaje ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bafite amabwiriza avuga ko aho gufatwa mpiri na Ukraine bagomba kwiyahura kandi ko ufatwa muri ubwo buryo aba agambaniye Igihugu.
Mu ijambo ryanyujiwe kuri Television y’Igihugu KCNA, mu ntangiriro z’iki Cyumweru Perezida Kim yashimye ubwo butwari bwo kwiyahura avuga ko ari ugukunda Igihugu.
Muri iryo ijambo rye Perezida Kim yanashimiye abaguye ku rugamba avuga ko ari indahemuka barwanira Igihugu ishyaka.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, televiziyo ya Koreya y’Epfo, MBC yerekanye abasirikare babiri ba Koreya ya Ruguru bafatiwe ku rugamba muri Ukraine, umwe muri bo avuga ku mugaragaro ko yicuza kuba atariyahuye.
Koreya y’Epfo ivuga ko Koreya ya Ruguru yohereje abasirikare 15 000 gufasha u Burusiya kwigarurira ibice byo mu Burengerazuba bwa Kursk muri Ukraine kandi abarenga 6 000 bamaze gupfa.
Nubwo nta ruhande rw’u Burusiya cyangwa Koreya ya Ruguru rwemeza iby’ayo makuru ariko impande zombi zemera ko zifashanya mu ntambara.
Muri Kamena 2024, Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin na Perezida Kim basinyanye amasezerano yemeza ko ibihugu byombi bizafatanya mu gihe kimwe muri byo gitewe n’umwanzi ndetse ayo masezerano Kim yayise akomeye kurusha andi yose igihugu cye cyasinyanye n’ibindi bihugu.
Uretse kohereza abasirikare, Koreya ya Ruguru yanasezeranyije u Burusiya kubuha ibihumbi by’abakozi ngo bongere kubaka uduce twa Ukraine icyo gihugu kigaruriye turimo na Kursk.
Intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ni yo yiganje mu makuru, ariko raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ya RD Congo yakiriwe na RFI igaragaza ko ibibazo biri ku mipaka ya DRC birenze kure cyane ibiri ku mupaka n’u Rwanda. Biravugwa ko Abasirikare ba Zambia bigaruriye uduce tubiri two mu Ntara ya Tanganyika. Ubwo kandi imitwe yitwara gisirikare yo muri Centrafrica nayo ikorera muri Bas-Uele, mu gihe Ingabo za Sudani y’Epfo zo zikunze kwinjira muri Haut-Uele bya hato na hato .
Muliro na Moba ni uduce tubiri two mu Ntara ya Tanganyika, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Jacquemain Shabani, yagarutse kuri utwo duce mu buryo bwihariye imbere y’inteko ishinga amategeko mu Kuboza gushize. Ku bwe, ingabo za Zambia zigaruriye utu duce tubiri twa Congo.
Ntabwo ari ibintu bishya. Muri 2020, abasirikare ba Zambia bari bamaze kuzamura ibendera ryabo ku butaka bwa Congo, mu gace ka Muliro. Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) warabimenyeshejwe. Kinshasa yari yatangaje ko abo basirikare bahavuye, none uyu munsi, ikibazo cyongeye kuvugwa muri raporo y’abadepite, kandi nta gisubizo gifatika cyatanzwe nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.
Hagati aho, umupaka wa Zambiya ntabwo ari wo wonyine ufite ikibazo. Raporo ya Sena yo muri Gicurasi 2025, nayo RFI yabonyeho, igaragaza ubukana bw’iki kibazo. Ku ruhande rwa Angola, ubwato bw’abarobyi b’Abanyekongo buri gihe bufatwa n’Ingabo za Angola zirwanira mu mazi. Ni nako inyeshyamba z’umutwe wa FLEC uharanira ubwigenge bw’Intara ya Cabinda zikunze gucengera muri Kongo Central.
Mu majyaruguru, ku mupaka na Centrafrica, inyeshyamba za Seleka na Anti-balaka zikorera mu nkambi z’impunzi za Bas-Uele. Ingabo za Sudani y’Epfo kandi zivugwaho gucengera ahitwa Faradje, muri Haut-Uele, zishakisha inyeshyamba za SFA. Hanyuma, mu burengerazuba, hamwe na Repubulika ya Congo, amakimbirane arakomeje ku birwa binini n’ibirwa bito byo mu Ruzi rwa Congo n’umugezi wa Ubangi, cyane cyane muri Teritwari ya Libenge.
Kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi wa guverinoma y’igisirikare ya Mali, Col. Assimi Goita, yagaragaye bwa mbere mu ruhame kuva inyeshyamba zagaba ibitero byahurijwe hamwe hirya no hino mu gihugu mu mpera z’icyumweru gishize, arahirira kuri televiziyo guhagarika ababigizemo uruhare.
Ku wa Gatandatu, ishami rya al Qaeda muri Afurika y’Iburengerazuba n’umutwe w’inyeshyamba wiganjemo Aba-Tuareg, bibasiye ibirindiro bikuru by’ingabo za Mali ndetse n’ibice byegereye Ikibuga cy’indege cya Bamako, ndetse birukana Ingabo z’u Burusiya zifasha ingabo za leta mu Mujyi wa Kidal uherereye mu majyaruguru.
Minisitiri w’Ingabo yarishwe
Minisitiri w’Ingabo wa Mali, Sadio Camara, yiciwe mu bitero byo ku wa Gatandatu. Goita yari atarongera kugaragara kugeza ubwo kuri uyu wa Kabiri ushize nyuma ya saa sita ibiro bye bishyize ahagaragara amashusho ye ahura na Ambasaderi w’u Burusiya, Igor Gromyko.
Mu butumwa bwa videwo bwatanzwe ku wa Kabiri, umuvugizi w’ishami rya al Qaeda muri Afurika y’Iburengerazuba, Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM), yirase ibitero byo ku wa Gatandatu maze avuga ko ari ukwihorera ku bitero by’indege zitagira abadereva ndetse n’ibindi bitero bagabweho n’Ingabo za Mali.