AmakuruMuri AfurikaNewsPoliticsPolitikiUbutaberaUncategorized

Joseph Kabila ashobora kwifashisha abanyamategeko mu guhagarika ibihano yafatiwe na Amerika

Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaciye amarenga ko ashobora kwifashisha abanyamategeko be mu guhagarika ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 30 Mata 2026.

Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko Kabila atemerewe kujya i Washington kandi ko imitungo yose yaba afiteyo yafatiriwe, kuko ngo agira uruhare mu guhungabanya umutekano wa RDC abinyujije mu bufasha aha ihuriro AFC/M23.

Mu byo iyi Minisiteri yashingiyeho harimo ko kuva muri Gicurasi 2025, Kabila aba mu Mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, kandi ngo yanagerageje guhuza imbaraga za politiki kugira ngo zikure Félix Tshisekedi ku butegetsi.

Ku wa 30 Mata, ibiro bya Kabila byatangaje ko ibihano yafatiwe na Amerika bishingiye ku mpamvu zidafite ishingiro na rito kandi ko, bigamije inyungu za politiki kandi ko nta bimenyetso zishingiyeho.

Iri tangazo rivuga ko kuva mu 2001 kugeza mu 2019 ubwo Kabila yari ku butegetsi, yashyize imbaraga mu kunga ubumwe bw’Abanye-Congo, kugarura amahoro mu gihugu, kongera ku cyubaka no guharanira amahoro mu karere, kandi ko ari we wenyine wavuye ku butegetsi mu mahoro.

Riti “Icyemezo cya Amerika kiratangaje cyane kuko gishingiyee ku murongo wa Leta ya Kinshasa yananiwe kugaragaza ibimenyetso byibura bike by’ibirego yamushinje mu butabera bw’igisirikare cya Congo, nubwo ari yo ibugenzura.”

Ibiro bya Kabila bivuga ko ashyigikiye ubumwe bw’Abanye-Congo, ubusugire bwa RDC, amahoro muri iki gihugu no mu karere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’ibiganiro bidaheza bihuza Abanye-Congo bose nk’ibyashakirwamo amahoro arambye.

Byatangaje ko kugereka ibyaha kuri Kabila kandi aharanira imiyoborere myiza, ubutabera n’ubwiyunge bw’Abanye-Congo, agahamagarira abantu kubazwa ibyo bashinzwe, bidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyugarije RDC muri iki gihe.

Biti “Perezida Joseph Kabila afite uburenganzira bwo gusaba abanyamategeko be gufata ingamba z’amategeko zigamije guhagarika icyemezo yafatiwe, gusaba ibimenyetso bigenzuwe bigaragaza icyashingiweho, kurinda icyubahiro cye, amateka ye n’uruhare afite mu mutekano wa RDC.”

Amerika yafatiye Kabila ibihano nyuma y’aho muri Nzeri 2025, urukiko rwa gisirikare rwa RDC rumukatiye igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu. Yateye utwatsi uyu mwanzuro, agaragaza ko nta kimenyetso na kimwe ushingiyeho.

Loading