Washington irinubira ko Zambia irimo kuzarira kwemera amasezerano y’inkunga atavugwaho rumwe
Ubutegetsi bwa Washington bwanenze Zambia ko itarimo kugira icyo ivuga ku masezerano y’inkunga mu bijyanye n’ubuzima irenga miliyari imwe y’amadorari.
Abategetsi ba Amerika bavuga ko inshuro zose Washington yegereye Lusaka mbere y’igihe ntarengwa cya tariki 30 Mata(4) aba Lusaka babihoreye.
Washington yari yahaye Lusaka igihe ntarengwa cya tariki 30 z’ukwezi gushize kuba yemeye iyo nkunga ya Amerika mu by’ubuzima na yo igafungurirwa imiryango ku mabuye y’agaciro n’amakuru(data) ajyanye n’ubuzima muri Zambia.
Ambasaderi ucyuye igihe Michael Gonzales wa Amerika yavuze ko kunanirwa kumvikana kuri ayo masezerano bishyira mu kaga ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kurwanya SIDA, malaria no kwitegura ibyorezo.
Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko inzobere mu buzima zaburiye ko ayo masezerano ahuza ayo mafaranga no kugera ku mabuye y’agaciro n’amakuru(data) y’ubuzima mu gihugu biteje akaga.
Ambasaderi Gonzales mu ijambo yavuze ku wa kane we yamaganye ibyo yise “ibinyoma biteye isoni” ko Washington irimo gukangisha guhagarika inkunga y’ubuzima “mu gihe idahawe uburenganzira ku mabuye y’agaciro” ya Zambia.
Umuvugizi wa Perezida wa Zambia Clayson Hamasaka yavuze ko leta ivugisha Washington iciye mu nzira za dipolomasiya.
Asubiza ibivugwa na Gonzales, Hamasaka asubirwamo n’ibiro ntaramakuru Reuters agira ati: “Turashima inkunga twahawe na Amerika n’ibindi bihugu…Niba hari ibibazo twiteguye kuganira ariko bigaca mu nzira za dipolomasi”
Amasezerano ya Washington gutera inkunga mu by’ubuzima Zambia yagombaga gusinywa mu Ugushyingo(11) umwaka ushize ariko yarahagaze nyuma y’uko bivuzwe ko Lusaka itifuza kwemera ibyo Washington isaba.
Muri iyi myaka ya vuba ku butegetsi bwa Trump Washington yasinye amasezerano atandukanye n’ibihugu ashingiye ahanini ku guha Amerika amakuru (data) y’ubuzima ikeneye cyangwa kugera ku mabuye y’agaciro y’ibyo bihugu.
Ibihugu nka Ghana na Zimbabwe biheruka kwanga amasezerano y’inkunga ya Amerika mu by’ubuzima. Mu gihe ibihugu nk’u Burundi, u Rwanda na Botswana mu mezi ashize byasinye amasezerano y’inkunga ya Washington mu by’ubuzima.
Inyungu za Washington mu masezerano zasinye n’ibyo bihugu ntabwo zatangajwe.
![]()

