AmakuruMu MahangaNewsPoliticsPolitikiUncategorized

Agahenge katumye Trump atajya gusaba Inteko uruhushya rwo gukomeza intambara muri Iran

Minisitiri w’Intambara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth yatangaje ko kubera ko bari mu agahenge ko kudatera Iran, kujya gusaba uruhushya Inteko Ishinga Amategeko rwo gukomeza intambara kwa Donald Trump byabaye bihagaritswe.

Pete Hegseth yasubizaga ibibazo yabazwaga Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika Umutwe wa Sena ku wa 30 Mata 2026.

Iminsi 60 iruzuye kuva Trump amenyesheje Inteko Ishinga Amategeko ko yarashe kuri Iran. Hari ku wa 2 Werurwe 2026.

Itegeko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rigena ko Perezida aba agomba kujya gusaba Inteko Ishinga Amategeko uruhushya rwo gukomeza intambara, mu gihe intambara Amerika yatangije imaze iminsi 60.

Iyo Inteko itemeje ko iyo ntambara ikomeza, perezida ahabwa iminsi 30 yo kuba yavanye ingabo za Amerika ku ikotaniro.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Amerika yavuze ko intambara na Iran yarangiye kuva hajyaho agahenge muri Mata 2026. Icyakora ntabwo ibiganiro bihagarika intambara burundu birafata umurongo kuko impande zombi zitarumvikana.

Amakuru avuga ko Iran yohereje umushinga ukubiyemo ibyo wifuza kuri Pakistan iyihuza na Amerika, icyakora ntabwo hari hamenyekana ibiwukubiyemo wose. Ntibizwi niba na Amerika yarawakiriye.

Mu minsi ishize Donald Trump yavuze ko Iran niba ishaka ibiganiro byo guhagarika intambara, izahamagara ab’i Washington. Amerika kandi yakomeje gufunga ubwato bw’ibikomoka kuri peteroli bujya cyangwa buva ku byambu bya Iran. Ibyo byatumye na Iran igaragaza ko izakomeza gufunga Hormuz.

Iran kandi yatangaje ko yiteguye gusubiza Amerika mu gihe Washington yakomeza intambara.

Amerika igaragaza ko intego nyamukuru yo kurasa kuri Iran ari ukuyibuza kongera ubushobozi bwayo mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, icyakora Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei yavuze ko batazatezuka kuri iyi gahunda kuko ngo ingufu za nucléaire ni wo mutungo wabo.

Iyi ntambara kandi yateje ibibazo by’ubukungu kuko Iran yakomeje gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bingana na 20% by’ibikoreshwa mu Isi.

Ku wa 30 Mata 2026, igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli cyazamutseho 7%, kirenga 126$, biba ubwa mbere bibayeho kuva mu 2022 ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga.
Ubwo yasubizaga ibibazo by’Abasenateri, Hegseth yagize ati “Ubu turi mu gahenge, bivuze ko dukurikije uko tubyumva kubara iminsi 60 byabaye bihagaze.”

Itegeko rya Amerika rigaragaza ko mu gihe Inteko itemeye ko intambara ikomeza mu minsi 60, itanga iminsi 30 yo gukura intambara ku ikotaniro.

Ni itegeko ryemejwe mu 1973 habuzwa Richard Nixon wari Perezida wa Amerika gukomeza intambara muri Vietnam.

Abo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates bakunze gushyira imbaraga mu kugabanya ububasha bwa Trump ku bikorwa bimwe na bimwe ariko byakomeje kubananira nubwo bagaragaza ko bazakomeza kubishyiramo imbaraga.

Aba-Démocrates bakumirwaga n’Aba-Républicains Trump akomokamo, bavuga ko Iran ari ikibazo ku mutekano wa Amerika bityo igomba kurwanywa.

Nubwo ubukungu bw’Isi bukomeje gutikira kubera intambara ya Iran, Amerika na yo imaze kuyitakazamo arenga miliyari 25$ mu bikorwa bya gisirikare.

Agahenge katumye Trump atajya gusaba Inteko uruhushya rwo gukomeza intambara muri Iran

Loading